Umushinga ‘Hinga Weze’ wateje imbere abahinzi ugarutse mu isura nshya

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 nibwo abaturage bo mu turere 10 twakoranaga n’umushinga Hinga Weze babwiwe ko usoje ibikorwa byawo, nyamara abenshi ntibashirwa, kuko bifuzaga ko wakomeza kubafasha nkuko wari umaze imyaka itanu ubunganira.
Igihe cyaje kugera muri Kamena 2022, ibiro by’uyu mushinga byari ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali birafunga, kubera ko igihe cyawo cyagenwe cyari kigeze.
Hagati muri Mutarama 2023, nibwo hongeye kumvikana akanunu ko uwo mushinga ushobora kugaruka gukorera mu Rwanda. Gusa ntabwo yari amakuru umuntu yaheraho atangaza kuko nta gihamya ifatika yari ihari.
Gihamya yongeye kugaragara kuwa 6 Gashyantare 2023, ubwo abayobozi bahoze muri Hinga Weze bakirwaga na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Madame Mukeshimana Geraldine.
Kuri twitter y’iyi Minisiteri hari amafoto arimo uwari Umuyobozi wa Hinga Weze Daniel Gies n’abandi bari abayobozi bari kumwe na Minisitiri Mukeshimana.
Ubutumwa bwari buherekeje ayo mafoto bugira buti ” Uyu munsi Minisitiri Mukeshima na Musafiri bakiriye itsinda rivuye muri USAID ishami ry’u Rwanda bagaragaje kujyanisha igikorwa cy’ubuhinzi mu buryo bugezweho bizakorwa bizakorwa na Feed the Future, (Hinga Weze) [umushya] Hinga Wunguke mu Kinyarwanda, igikorwa cyagenewe miliyoni 30 z’amadolari mu gukorana n’abahinzi basaga miliyoni mu Rwanda.
Ikomeza igira iti “Icyo gikorwa kigamije kongera ibitangwa n’ubuhinzi, bigateza imbere imirire iboneye, kandi ku buryo burambye bigateza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi kandi bikongera ingabo y’ibirobwa byo mu ngo, ndetse n’ibikenewe ku isoko biciye mu buryo bw’isoko n’ubundi buryo bubyorohereza”
Mu bikorwa Hinga Weze yakoze mu myaka itanu yarangiye muri Kamena 2022, harimo kurwanya imirire mibi mu bana, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwizigamira no kurandura amakimbirane mu miryango.
Muri Werurwe 2022, ubwo uyu mushinga wasozaga ibikorwa byawo mu karere ka Gatsibo, Mukamana Pauline yavuze ko watumye amakimbirane yahoraga mu rugo rwabo ahosha, ndetse ko uwo mushinga wasanze we n’Umuryango we bahabwa ibiribwa n’ikigo nderabuzima kubera ko bari mu mirire mibi, ariko ko wabafashije bakayikira.
Inkuru bifitanye isano:
Mu ruhuri rw’ibibazo arimo yifuza ko umwuzukuru we yaba umuganga
Nyamagabe: Begerejwe amahirwe adasanzwe mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi
Hinga Weze yahaye imirenge Sacco inkunga yo kuzamura abahinzi bo mu cyaro
Nyamagabe: Ni iki abafashwa n’umushinga Hinga Weze bazasigarana mu gihe uzaba urangiye?
Nyamagabe: Umushinga Hinga Weze wafashije abagore kudakomeza kuba ba mbonabucya
Hinga Weze ikomeje gufasha abagore bo mu cyaro kwivana mu bukene
USAID Hinga Weze yateye inkunga abahinzi ikabakaba miliyoni 114 Frw
Bugesera: Hinga Weze yagobotse abana bafite ikibazo cy’imirire mibi
2020: Hinga Weze igiye gukoresha hafi miliyari 10 Frw mu kuzamura imibereho y’abaturage
Bugesera: Hinga Weze yabahaye ibigega bizunganira intambwe bateye yo kurandura imirire mibi
Bugesera: Umushinga wuhira hifashishijwe izuba bawufata nk’umucunguzi
Leta irasaba abaturage kuzabyaza umusaruro amahirwe mu bworozi begerejwe n’umufatanyabikorwa wayo
Nyamagabe: KOPABINYA ifatwa nk’umugisha wamanukiye abarimo Nsengimana wapfushije inka yaragijwe
Agashya i Gatsibo: Amatsinda y’abahinzi bo mu cyaro bakoresha serivisi za banki batavuye mu rugo
Abahinzi b’i Gatsibo bavumbuye imari ishyushye mu bishyimbo bikungahaye ku butare
Nyabihu: Ikibazo cyo kubura imbuto y’ibirayi gishobora kuba amateka
Kayonza: Urugendo rw’umugore wavuye mu guca inshuro akaba rwiyemezamirimo abikesha ibijumba
“Mwarakoze, mwaturwanyirije isuri noneho tuzasarura”- abatuye Kintobo
Nyabihu: Ubumenyi mu by’ubuhinzi n’ubworozi yungutse vuba buri gutuma yinjiza agatubutse
Nyabihu: Abahinzi basinyiye gusezerera ibyari isoko yo gutakaza umusaruro
Ni nde ukwiye kubazwa iby’igwingira ry’abana b’abanyarwanda?
Karongi :Konsa abana neza byababereye nko kubakira kuri fondasiyo ihamye
Ngoma: Bizeye ejo heza h’abana babo nyuma yo kumenya kubonsa neza
Nyabihu : Icyumba gikonjesha cyatumye ibya Karoti zapfaga ubusa biba amateka
Abahinzi baciriritse mu bagenewe inguzanyo ya miliyari ebyiri na miliyoni 500 Frw
DHS 2020 yitezweho kugaragaza igabanuka ry’imirire mibi ku bana bato
Mu turere 10 wakoreyemo hari abaturage bahamije ko wabafashije mu kuzamura umusaruro w’Ubuhinzi n’Ubworozi, kwizigamira n’ibindi.
Ubwo wasozaga ibikorwa, uwari Umuyobozi wawo wungirije Mukamana Laurence yavuze ko wari ufite intego yo kongera umusaruro w’Ubuhinzi utunganye, kandi ugezwa ku isoko umeze neza, abahinzi bakabona amafaranga ariko banarya neza, kandi ko byagezweho.
Hinga Weze ngo yageze ku bahinzi ibihumbi 734 bituma bongera umusaruro, muri bo ibihumbi 200 bazamuye umusaruro ho 50% ndetse unabafasha kuwugeza ku isoko ku buryo uwagejejweyo umeze neza, wiyongereho 20%.
Wafashije kandi abahinzi gukorana n’ibigo by’imari, aho abasaga ibihumbi 11 bahawe inguzanyo y’Amadolari ya Amerika 6,000.
Mukamana yavuze ko hakozwe amaterasi 2,000 mu Ntara y’i Burengerazuba no mu Majyepfo, naho mu y’i Burasirazuba hatunganywa ibyanya byuhirwa kuri hegitari 300.
By’umwihariko ariko ngo ku bufatanye n’imiryango itandukanye, abagore basaga ibihumbi 43 n’abana barenga ibihuy 23 bagera ku mirire myiza.
Mu bindi byakozwe abahinzi bafashijwe kubona imbuto z’indobanure kandi ku gihe zinatanga umusaruro mwinshi.
Muri rusange Hinga Weze mu myaka itanu wari umaze ukorana n’abaturage, ibikorwa byawo byatwaye miliyoni 32.6 z’Amadolari ya Amerika.
Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashimye umusanzu w’uwo mushinga, bityo asaba abaturage kubungabunga ibikorwa usize ndetse no kubibyaza umusaruro.
Hinga Weze yaje ari Hinga Wunguke, isa n’ica amarenga ko igiye gushyira imbaraga mu cyatuma abahinzi bafashijwe kweza bagana isoko bakunguka, ibyawo bizatangazwa mu gihe cya vuba, bityo abahinzi bumve amahirwe ukomeje kubegereza.
Amafoto y’uwo muhango
Kanyarwanda D