DHS 2020 yitezweho kugaragaza igabanuka ry’imirire mibi ku bana bato

Mu mwaka wa 2020, u Rwanda ruzasohora ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (Demographic Health Survey-DHS ), bwitezweho kuzagaragaza ko imibare y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ituma bagwingira yagabanutse; bitewe n’imbaraga leta yashyize mu kuyirwanya ifatanyije kandi n’imiryango ya sosiyete sivile.

Ni ibivugwa Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (National Early Childhood Development Program-NECDP), Dr Anita Asiimwe. Abivuga ahereye ku mbaraga Leta yashyizwe mu guhangana n’ibibazo by’imirire mibi ku bana bato ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa bayo muri iyi gahunda. Muri rusange ngo ubu bushakashatsi buzashyirwa ahabona buzagaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye batakiri kuri 38% nkuko byagaragajwe n’ubwo muri 2015 (DHS 2015).

Ati” DHS izasohoka umwaka utaha ubu tubirimo. Kubera ko ibyo turimo gukora nka gahunda mbonezamikurire y’abana bato dushyira hamwe byose, ibijyanye no kurera umwana uko bikwiye, ibijyanye n’imirire, isuku n’isukura, uko ababyeyi bita ku bana kubakangurira ubwonko hakiri kare na nyuma yaho, ni gahunda zikomatanyije zigomba kugirwamo uruhare n’inzego nyinshi.”

Yongeraho ati “Iyo turebye aho abantu bageze basobanukirwa kwita ku mwana uko bikwiye kandi ku gihe, dufite icyizere ko tuzabona ko imibare y’abafite ikibazo cy’imirire mibi izakomeza kugenda igabanuka.”

Abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi bagiye bagabanuka hirya no hino mu Rwanda. Urugero rwa hafi ni mu karere ka Bugesera aho umuyibozi wako Mutabazi Richard avuga ko biciye muri gahunda one in one ikotaniro ishyira mu bikorwa urugamba rwo guhangana n’mirire mibi mu bana bitari mu buryo bwa rusange, iyi mibare yavuye ku bana 1900 bari bafite iki kibazo cy’imirire mibi mu mwaka washize ubu abagifite bakaba bari hagati ya 200 na 300.

Mutabazi ati” Twaravuze ngo tujye kurwanira urugamba kuri buri muntu, ikotaniro ni aho urugamba rwabaga ruhinamiye , ukarwanya umwanzi mukanigana mwegeranye. Iyo gahunda ivuzeko umwana ufite icyo kibazo tumushinga umujyanama w’ubuzima amukurikirana hakaba n’umuntu umwe w’inyangamugayo baturanye ukurikirana igikorwa cyo kwita kuri uwo mwana, niba umubyeyi yahawe amata, wa muntu baturanye akamenya ko yayamuhaye n’uwo mujyanama akabikurikirana.”

Leta y’u Rwanda yagennye umujyanama w’ubuzima muri buri mudugudu ushinzwe kurwanya imirire mibi. Ishyira mu bikorwa kandi gahunda zifamije gutuma abaturage by’umwihariko abana bagira imibereho myiza nk’iya shisha kibondo; igenera abana bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ifu ishishe ku ntungamubiri n’izindi zirimo gutanga amata, indyo yuzuye ku bagaragaje imirire mibi ikaba ndetse yarashinze ingo mbonezamikurire zita ku bana bato.

Izo gahunda za leta zunganirwa n’iz’abafatanyabikorwa bita ku mibereho myiza y’abaturage nkuko Dr Asiimwe akunze kugaruka ku ruhare rwabo.

Mu karere ka Bugesera bunganirwa n’imiryango nterankunga muri iyi gahunda irimo uw’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga USAID, ubicishije mu mushinga wawo Hinga Weze wita ku kunoza ubuhinzi no kurwanya imirire mibi wahaye abaturage bibumbiye mu matsinda y’ubuhinzi n’ubworozi ibigega byo gufata amazi abafasha mu kunoza ubuhinzi bugamije imibereho myiza ndetse bagahabwa n’amagare 30 afasha abagore bo mu cyaro kwiteza imbere, byagizwemo uruhare na USAID Hinga weze n’indi mishinga yayo.

USAID ivuga ko izakomeza kwita ku mibereho y’abanyarwanda barimo abana n’abagore, abagore ubafasha kwiteza imbere nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa USAID mu Rwanda USAID Leslie Marbury, kuwa Gatanu tariki 18 Ukwakira mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Uyu mushinga Hinga weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga ya USAID ukora ibikorwa bitandukanye wihayemo intego yo gufasha abahinzi basanga ibihumbi 530 mu turere 10 mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.

Umuyobozi w’Umushinga USAID Hinga Weze Daniel Gies ashimira abagore bafashwa n’uwo mushinga.
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda Leslie Marbury yifatanyije n’abatuye Bugesera kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, aha yamuhaga igare
Abayobozi bifatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera gutera imigozi y’ibijumba bya Oranje bikungahaye ku ntungamubiri.


Abayobozi barimo Dr Asiimwe (hagati wambaye ikoti ry’umukara n’ijipo y’amabara)

Ntakirutimana Deus