Ni iki Eng Muzola wayoboraga WASAC azibukirwaho?

Inama y’abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 yashyizeho abayobozi bashya, abandi barasimburwa. Eng Aime Muzola uyoboye WASAC imyaka irenga itatu yasimbujwe Bwana Alfred Dusenge Byigero.

Mu gihe cy’imyaka itatu Muzola ayoboye WASAC, hakunzwe kuvugwa ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo nkuko byagaragaye muri raporo z’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta, ndetse hagaragaye ibibazo by’amazi adahagije mu bice bitandukanye cyane cyane iby’umujyi wa Kigali.

Icyakora hari byinshi nanone abantu bazakomeza kwibukira kuri Eng Muzola yakoze ubwo yaboraga WASAC.

Umushinga wo kongera amazi mu mijyi harimo na Kigali: Imibare itangazwa na WASAC nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, amazi ahabwa abaturage mu mujyi yo mu Rwanda angana na meterokibe 178,293 ku munsi, nyamara hakenewe amazi angana na meterokibe 290.038 ku munsi.

Mu gihe cy’imyaka 3 amaze, WASAC yabashije gutangiza imishinga yo kongera amazi harimo umushinga ugamije kongera amazi 40,000 m3 mu mujyi wa Kigali.

Eng Muzola asize uyu mushinga ugeze ku musozo (95%) aho ubu imirimo yo kugerageza imiyoboro n’ibigega byarangiye, hasigaye igikorwa cya nyuma yo guhuza uruganda n’imiyoboro ijyana amazi mu bigega.

Eng Muzola ari kumwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo basura aho umushinga wa Kigali ugeze

Ni umushinga munini kuko nurangira uzakemura ikibazo cy’amazi muri Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro ; Runda, Rugalika (Kamonyi), Ntarama, Nyamata (Bugesera), Muyumbu Nyakariro (Rwamagana), Shyorongi (Rulindo) n’ahandi.

Umwe mu mishinga minini

Hari n’indi mishanga kandi yo kongera amazi mu mijyi yunganira Kigali, aho ubu tuvugana uwa Nyagatare wenda kugera ku musozo, n’ahandi nka Huye, Muhanga, Musanze na Rubavu naho ibikorwa byo kubaka inganda n’imiyoboro bigeze kure.

Mu gihe umunyamakuru yandikaga iyi nkuru, yavugishije bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali, cyane cyane muri Kanombe, ahantu hakunze kuvugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Mwumvaneza Valens utuye ku Gasaraba, avuga ko muri iyi minsi batari bakibura amazi nka mbere ati “ Harimo impinduka, twari tumaze nk’ibyumweru bitatu tubona amazi meza ya WASAC nta kibazo. Ariko ntabwo twizeye ko bizakomeza gutya”

Sylivana Kamuhanda utuye Rwimbogo nawe ashima impinduka zakozwe na Guverinoma, ariko akavuga ko nibura ikibazo cy’amazi muri Kanombe cyari kimaze gukemuka. Ati “Guhindura umuyobozi wa WASAC nta byinshi nabivugaho rwose. … icyakora hano Rwimbogo twabayeho imyaka myinshi tutagira amazi, ariko mu byumweru nka bibiri biheruka, twayabonaga. Turizera ko ubwo habaye impinduka tuzakomeza tubona amazi.”

Eng. Muzola Aime mbere yo kuba Umuyobozi mukuru wa WASAC (2017) yabanje gukora muri minisiteri y’ibikorwaremezo, nk’umuyobozi ushinzwe igenamigambi.

Alfred Dusenge Byigero niwe wagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC