2020: Umwaka utaroroheye abacukuzi ba mine na kariyeri nyamara wabahumuye

Sendika y’Abakora mu bucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu Rwanda (REWU) yagaragaje uko umwaka wa 2020 wagenze, by’umwihariko ukaba ari umwaka wari watangiye neza bigeze muri Werurwe ibintu birahinduka kubera icyorezo cya COVID 19, ikomoza ku masomo uyu mwaka wabasigiye.

Mu kiganiro kirambuyen’ Umunyamabanga mukuru wa REWU, Eng. Mutsindashyaka Andre (MA) agaruka ku byaranze uyu mwaka mu bacukuzi n’abakoresha babo ndetse anagaragaza amasomo COVID 19 isigiye abakora muri uru rwego  n’uko bakwiye kwitwara uhereye none.

Agaragaza kandi imwe mu mishinga iteganyijwe hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’umucukuzi, uburenganzira bw’abana ababyeyi babo bakora mu bucukuzi ndetse na gahunda yagutse izasiga abakora ubucukuzi bakora kinyamwuga bitabaye ngombwa ko birukanwa muri uwo mwuga.

Ikiganiro kirambuye yagiranye na Dusabemungu Ange de la Victoire(DA):

DA: Mwatangira muduha ishusho muri rusange igaragaza uko umwaka wa 2020 wari wifashe muri REWU?

MA: Umwaka wa 2020 ni umwaka watangiye neza hari icyizere ko imibereho myiza n’ubukungu bw’abakozi bo muri mine na kariyeri uzasoza byarazamutse ku kigero gishimishije.

Ubukangurambaga ku burenganzira umukozi agenerwa n’amategeko arebana n’umurimo burimo gukorwa neza, gushishikariza abakozi n’abakoresha gushyira imbere ibiganiro hagati yabo byari byaratangiye kumvikana cyane kuko byazamuraga umusaruro w’ibigo bityo bigafafasha sendika mu mishyikirano izamura igihembo cy’abakozi batumye uwo musaruro uzamuka;

Ariko bigeze mu kwezi kwa Werurwe 2020 icyorezo cya covid-19 kimaze kugaragara mu gihugu cyacu, byagize ingaruka no ku bakozi, aho hari bamwe mu bakoraga imirimo y’ubucukuzi batakaje akazi kabo.

Ukurikije ko umwaka wa 2019 warangiye abakozi babarizwaga mu bucukuzi bari hafi kuba 100,000 ariko impera z’ukwezi kwa Kanama 2020 bari 67,735.

Hagati ya Werurwe na Kanama akaba yarabaye amezi atari yoroshye, kuko hari naho abakozi bagabanutse cyane.

Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, ukwezi kwa Gashyantare 2020 abakozi bari 66,182; Werurwe 2020 baba 56,765, Mata 2020 baba 8,843 bigeze muri Gicurasi 2020 nibwo abakozi bongeye gusubira mu kazi ari benshi bagera kuri 41,460.

Muri rusange umwaka wa 2020 ntabwo wabaye mwiza ku bakozi bo mu bucukuzi nk’uko bari babyiteze, ariko kubera ingamba zafashwe na Leta zo guteza imbere no kuzahura urwego rw’ubucukuzi nyuma yo guhura n’ingorane zatewe na Covid-19 dufite icyizere cyuzuye ko umwaka utaha uzaba mwiza, umusaruro uziyongera n’abakozi bakazabyungukiramo.

DA:  Zimwe mu nshingano za REWU harimo n’ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bigaragara mu bucukuzi bwa Kariyeri na mine. Ese uyu mwaka ishusho y’Ibibazo mwakiriye ihagaze ite?

MA: Ibibazo twakiriye bigera kuri 562 biri mu byiciro 4:

– Hari abakozi bari barambuwe n’abakoresha babo imishahara bakoreye muri Werurwe 2020, kubera ko bahemberwaga mu ntoki. Icyo gihe twari muri lockdown, abakoresha batabasha kugera ku birombe, twakoze ubuvugizi mu nzego zitandukanye dukorana nazo abo bakozi barishyurwa hakoreshejwe mobile money;

-Hari abakozi bari bahagaritswe mu kazi kubera Covid-19 binyuranye n’ibiteganywa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, twagiranye ibiganiro n’abakoresha babo havamo igisubizo cy’uko amasezerano y’umurimo asubikwa by’igihe gito aho kuyasesa, abo bakozi bakaba barasubijwe mu kazi kuri ubu;

– Hari abakozi batagiraga amasezerano y’akazi yanditse, nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na REWU ubu umwaka ushoje barayabonye;

– Hari abakozi binjijwe mu bwiteganyirize bw’izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na REWU ku bakoresha babo;

AD: Ku ishusho muduhaye, ni gute mwahanganye n’ibibazo mwagaragarijwe n’abacukuzi hagamijwe kubishakira ibisubizo?

MA :Twashyize imbere ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha (social dialogue), nibyo byadushoboje gutuma ubuvugizi bugerwaho neza kandi buri ruhande rukishimira ibyemeranijweho.

Iyo ikibazo gikemutse biciye mu nzira y’ibiganiro gisiga n’irindi somo ryiza ry’uko iyo hari ikindi kibonetse umukozi n’umukoresha bicara bakabiganiraho ubwabo

Nubwo dushyira imbere ibiganiro, hari bamwe mu bakoresha batabashije kwemera ko habaho ibiganiro, ubu sendika REWU ikaba yariyambaje inkiko aho hari imanza 11 z’abakozi birukanywe binyuranije n’amategeko ziri mu bujurire.

DA: Ese umwaka wa 2020 uruhare rw’abafatanyabikorwa ba REWU rwari rwifashe rute dore ko twavuga ko cyari igihe kitoroshye cyaranzwe n’Ingaruka za COVID 19?

MA:Turashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bacu uburyo badufashije gukemura ibibazo by’abakozi bo mu bucukuzi muri uyu mwaka, cyane cyane mu gihe cya lockdown kuko batubaye hafi cyane k’uburyo abakozi bo mu bucukuzi batazigera babibagirwa uruhare rwabo.

Muri abo bafatanyabikorwa dushimira navuga Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gazi na peteroli (RMB),  Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze (Intara n’Uturere), Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu (NCHR), Ishyirahamwe ry’abakoresha bo mu bucukuzi (Rwanda Mining Association), Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR),World vision, FES – Rwanda na COSOC-GL

DA: Mu minsi ishije mwatangije ubukangurambaga bugamije kurinda umwana ihohoterwa. Ese uyu mwaka ushize bihagaze bite muri ubwo bukangurambaga?

MA: Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2020, dufatanije n’Umuryango wa World Vision turi mu bukangurambaga bwo kurwanya isambwanywa rikorerwa abana hamwe no kubakoresha imirimo ibujijwe, kikaba ari ikibazo gihangayikishije dusaba buri wese ngo kubirwanya abigire ibye kuko byangiza urubyiruko rw’ejo hazaza h’Igihugu.

Uyu mwaka wa 2020 turimo gusoza, ubukangurambaga twabutangiye dufatanije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, aho zagaragaje uko imibare ihagaze mu turere dukoreramo kugirango dushyire hamwe imbaraga zo guhashya iryo hohoterwa.

Abana kimwe n’abantu bakuru bakangurirwa kujya bihutira guha amakuru ajyanye n’ihohoterwa babonye cg bakeka ko ryashobora kubaho  inzego z’umutekano n’izindi nzego zibegereye. Icyo gikorwa tukaba tugikomeje.

DA: Tugarutse ku mibereho myiza y’umucukuzi muri rusange ni ibiki umucukuzi yakorewe uyu mwaka turangije bijyanye n’imibereho myiza ye? Mwaduha ishusho yagutse?

MA: Nk’uko mu nshingano za sendika REWU hatarimo gukora ubuvugizi gusa, n’ibirebana n’imibereho myiza ntabwo sendika yatezutse kubikora, umwaka wa 2020 abakozi bo mu bucukuzi binyuze muri gahunda ya REWU yitwa “RYAMA NEZA MUCUKUZI”, abakora muri uyu mwuga bagera kuri 869 bafashijwe kubona amagodora ya Rwandafoam, ubu imiryango yabo iryama ku buriri bwiza;

Muri uyu mwaka turimo dusoza wa 2020 REWU irimo gusoza imyiteguro yo gutangiza  mu ntangiriro z’umwaka utaha uburyo mu bigo by’ubucukuzi hakwiye kuzajya haba irerero ry’abana (ECD center) kugirango bifashe mu kurinda ikibazo cy’igwingira ry’abana, aho iryo rerero rizafasha ababyeyi b’abagore kutananirwa kwitabira umwuga w’ubucukuzi bitewe no kubura abo basigira abana;

Muri uyu mwaka kandi REWU yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cya MINIFIELD GROUP Ltd gifite ubunararibonye mu guhugura abakozi ku birebana n’uko ubucukuzi bwa Kinyamwuga bukorwa, ku buryo umwaka utaha uteganijwemo gahunda zitandukanye zo kongerera ubumenyi abakora uwo mwuga binyuze muri ubwo bufatanye.

DA: Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, hari amasomo mwaba mwarakuye kuri Iki cyorezo ashobora gufasha mukuziba icyuho mu bikorwa bya 2021?

MA: Twigiyemo byinshi, ariko ibyo navuga byankoze ku mutima nshishikariza buri wese ko nawe yabitekerezaho mu buryo bwimbitse hanyuma tugafatanya mu kuziba icyuho cy’ibihe bizaza, harimo ko:

  1. Dukwiye guteza imbere umuco wo kwizigamira. Amafranga yose umuntu yinjije akwiye kujya akuraho ay’ubwizigame;
  2. Kwitabira uburyo bw’ikoranabuhanga, kuko byaragaragaye ko ikoranabuhanga rikemura ibibazo byinshi kandi umuntu atavuye aho ari;
  3. Gukunda umurimo, kudasuzugura umurimo ukwinjiriza amafranga ukagutunga hamwe n’abawe, gukora cyane (hardworking) ariko utiyibagirwa kuko umubiri w’umuntu atari imashini, wo ukenera kuruhuka;
  4. Kurangwa n’amahitamo meza yo kumenya gukora iby’ingenzi kurusha ibindi kandi bigakorerwa ku gihe;
  5. Kwirinda no kurwanya ingeso mbi yo gusesagura, abantu bakora ibyo batateganije, dore ko abenshi ibyo baba basesagura biba bitanahagije
  6. Abantu dukwiye kurushaho gusobanukirwa neza y’uko ari twe ubwacu tuzi ibyo dushaka kugeraho, ibyo dukeneye ngo tubigereho, abazadufasha kubigeraho (baboneka cg bataboneka ntibibe imbogamizi).

Cyane cyane tukazirikana neza ko igihe cyo gushyira mu bikorwa indoto / ibyiyumviro ari umwanya wabitekerejemo, ntubishyire mu nzagihe kuko iyo bigiye mu nzagihe akenshi birangira bidakozwe;

DA: Ni ikihe kibazo kimwe wumva gikomeye uyu mwaka usize kitabonewe igisubizo?

MA: Biragoye gusubiza ikibazo umbajije, ariko icyo navuga gikomeye uyu mwaka usize kitabonewe gisubizo, ni ikirebana n’ishyirwaho ry’umushahara muto (minimum wage), kuko nkurikije uko umwaka watangiye, sendika REWU twumvaga ko MIFOTRA muri uyu mwaka izaba yarasohoye Iteka rivuga umushahara muto mu byiciro by’imirimo itandukanye, ariko umwaka wa 2020 ndabona ugiye kurangira n’ubundi nk’indi myaka yatambutse, keretse tugize amahirwe mu minsi isigaye iryo tegeko rigatangazwae mbere y’uko umwaka urangira. Aho byaba ari ibyishimo ku bakozi bo mu bucukuzi by’umwihariko kuko byakemura ibibazo bitandukanye mu mihemberwe y’abakozi.

DA: Mu gusoza wagira ubutumwa ugenera umuryango mugari wa REWU n’abafatanyabikorwa ba REWU

MA: Ndifuriza abakamarade bari muri sendika y’abakozi bo mu bucukuzi REWU Noheri nziza n’Umwaka Mushya muhire wa 2021, mbasaba kuzarangwa no gukunda umurimo hamwe n’imyitwarire myiza mu kazi, duharanira kongera umusaruro, kuko ibyo bizafasha sendika REWU gukomeza kugera ku ntego zayo zo gukora ubuvugizi no guharanira imibereho myiza n’terambere ry’umukozi.

Abafatanyabikorwa ba Sendika REWU, nabo ndabifuriza gukomeza kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021, mbizeza ko REWU izakomeza gutsura ubufatanye n’imikoranire myiza hamwe n’inzego bayobora.

Murakoze