Amajyaruguru: Guverineri Gatabazi yatanze umukoro wo gushimisha abazitabira imurikagurisha

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney arasaba abikorera muri iyi ntara bari gutegura imurikagurisha rizahabera ku nshuro ya 11 kunoza byose ku buryo abaziryitabira bazajya bataha bishimye.

Yabitangarije mu nama yabaye kuwa Kane tariki 24 Ukwakira 2019 yateguraga iri murikagurisha yahuje abagize Inama y’Umutekano itaguye muri iyi ntara, ba Visi Meya bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere tugize iyi ntara, Abayobozi b’Ishami rya BDE muri utwo turere, abikorera ndetse n’abayobozi b’ibigo bizitabira iri murikagurisha.

Gatabazi yasabye abitabiriye iyi nama gukangurira abandi kuzitabira iri murikagurisha no kuritegura neza ku buryo abazaryitabira bazataha bishimiye imitegurire myiza yaryo ndetse na serivisi bazahabwa muri iri murikagurisha rizatangira tariki 14 Ugushyingo 2019.

Yerekana ko iri murikagurisha rizaba uburyo bwiza bwo kumurika ibikorerwa mu Rwanda birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi; imyuga ikorerwa muri iyi ntara. Aha harimo foromaje, ifitiri y’ibirayi n’ibindi bikorwa by’ubukorikori.

Abandi bazamurika barimo za banki n’ibigo by’imari iciriritse , hoteli na resitora bazamurika imitangire ya serivisi zabo.

Ibizamurika byose ngo bikwiye kurangwa n’isuku no kugaragaza udushya. By’umwihariko ashimira abikorera uruhare bagira mu kubaka igihugu , kuko ubukungu bwacyo bushingiye ku bikorera, bityo akaba anabibutsa gukomeza gutanga umusoro, birinda gucuruza ibya magendu kuko bihombya igihugu n’ababifatiwemo bamburwa ibyo bafatanwe.

Iri murikagurisha rizabera i Musanze muri sitade Ubworoherane.

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney

Ntakirutimana Deus