Musanze: Barinubira gusiragizwa na REG yabahaye cash power ‘zikora zipfa’

Abaturage bo mu kagari ka Gakoro mu murenge wa Gacaca ho mu karere ka Musanze barinubira guhabwa serivisi mbi na sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu(REG), yabahaye mubazi z’amashanyarazi (cash power) zipfa buri kanya bakaba bamaze icyumweru bari mu kizima.

Aba baturage bamaze icyumweru bahawe amashanyarazi n’izi mubazi(cash power), ariko ntibasogongera neza ibyiza by’aya mashanyarazi kuko mubazi zayo zakoze mu gihe kitarenze iminota 30 nyuma zirapfa nk’uko babitangarije RBA.

Uku gupfa bavuga ngo ni imibare yajemo itabemerera gucana(code), bagiye ku cyicaro cya REG babaha indi bashyiramo ivamo akanya gato birongera birapfa. Nyuma hari abakomeje gusiragizwa muri izi ngendo bararambirwa kandi nabwo batari gucana.

Mu majwi atandukanye y’aba baturage bagira bati”Ntabwo tugicana ngo umuriro wake, twebwe hari konteri baduhaye, ntabwo biri kwaka, byaka nk’iminota 20 bikazima. Uyu muriro waraje uraka, waka nk’iminota 10 cyangwa 20, bigeze aho birazima. Hazamo kariya gakode, baratubwira ngo tujye kuri REG. Tugeze kuri REG n’ubundi baduha imibare tuyishyizemo kariya kantu kavamo, tuyishyizemo byaka n’ubundi nk’iminota nka 30 kugeza n’ubu bikomeza kuzima, kugeza n’ubu turi mu icuraburindi.”

Ubuyobozi bwa REG ishami rya Musanze ntibuhuza n’abaturage kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’umusigire w’iyi sosiyete Munyaneza Jean Bosco agira ati “Niyo cash power uko yaba imeze cyangwa ari umuntu wayicokoje ariko nyuma yaho iyo bigaragaye ko umuriro uyirimo wanze gusohoka baratugana tukabaha ibyo bita temper receipt, iyo tuyibahaye rero irafunguka. Ubwo n’abatugannye batubwira izo mbogamizi twagiye tuzibaha, cash power zabo tukumva ko zafungutse. Nyuma yaho ntabwo bigeze bongera kugaruka ngo babe batumenyesha ikibazo uko kimeze.”

Nubwo REG ivuga ko abayigejejeho ibyo bibazo yabikemuye, abaturage bavuga ko bayigejejeho ibyo bibazo kenshi ntibabikemurirwe.

Mu majwi atandukanye bati ” Ejobundi nagiye kuri REG bampa imibare ndaza ndayikora biraka, Bimaze kwaka bigejeje nimugoroba bihita bizima, ejo nsubirayo, bampa indi mibare, nyigejeje mu rugo nyishyiramo biraka, kugeza n’umugoroba n’ubundi bihita bizima, kugeza n’ubu n’ubundi nta muriro mfite.”

Undi ati “Ejo rero nabyukiye kuri REG bampa imibare yo kujya gukanda bikavamo, ikintu kimeze nk’urufunguzo rwa konti kivamo, ngeze mu rugo waka iminota 20. Biri kwikupa noneho hariya muri mubazi bigakomeza kubara ko umuriro urimo, ariko amatara yazimye. Kuva baduha umuriro twarabyinnye turishima, dukoma amashyi ariko ubu….”

Undi ati “Baduha imibare yo kujya gukanda. Turabaterefona, ubwo nibwo bahise bavuga ngo ikibazo turakizi, turi gushaka uburyo byakosoka, ubwo ni aho byahagarariye.”

Munyaneza dore icyo yongeraho, ati “Batugane rwose dukorane nabo kugeza ubwo tubashije kumenya ngo koko iyi cash power uyu muturage afite, ifite iki kibazo. Niba koko ifite iki kibazo turayikuraho tubahe indi.”

Abaturage bataka iki kibazo ni abo mu miryango 27 yo mu midugudu itatu.

Abaturage bakunze kuvuga ko bitabaza REG ikibazo kikamara nk’icyumweru kitarakemuka cyangwa ngo ikabirengaguza burundu. Batanga urugero rw’amatara yo ku muhanda yaka azima akongera kwaka aru muri santere ya Kinigi bavuga ko abicira amaso. Ikibazo cyayo bakigejeje kuri REG ariko ngo ntacyo yagikozeho.

Abakozi n’abayobozi b’iyi sosiyete baherutse mu itorero bafatiyemo ibyemezo bikomeyw byo gutanga serivisi nziza batizigamye; bakira umuturage uko abitabaje.

Ntakirutimana Deus