Akamashini karinda umutima na robo ikora kiganga byanyuze abantu mu imurikagurisha ry’u Bushinwa

Akamashini gato gashoboka ku Isi hose karinda umutima kitwa « Micra » na robo ikoreshwa mu kubaga abantu ni bimwe mu bikoresho byanyuze abantu mu imurikaguriha rimaze iminsi rirangiye ryaberaga mu Bushinwa.

Iki gikorwa cyahabereye mu Gushyingo 2018 ku nshuro ya mbere kiri kubera muri iki gihugu ku nshuro ya kabiri, ni imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu Bushinwa (Exposition internationale sur l’importation de Chine-CIIE).

Bimwe mu byagaragaye muri iri murikagurisha ni akamashini gato gashoboka ku Isi hose karinda umutima kitwa « Micra ». Kuva muri kamena 2019, karaboneka ku isoko ry’u Bushinwa. Hari kandi irobo ya ‘Da Vinci’ ikoreshwa mu kubaga abarwayi kwa muganga ikoreshwa mu bitaro i Shangai.

Akamaro k’icyo gikorwa cyatangijwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping ubwe kongeye kugaragara kuri iyi nshuro ya kabiri riri kuba. Ni mu gihe iriherutse ryazaniye abashinwa ibiribwa na servisi nshya.

U Bushinwa bwatangije iri murika bugamije gushimangira bwafunguriye imiryango amahanga nkuko byatangajwe na Perezida Xi Jinping uvuga ko iyi miryango yafunguriwe amahanga itazigera ifungwa, ahubwo ko izakomeza gufungurwa kurushaho.

Kubera ryo, amata meza ava mu gihugu cya Nouvelle Zélande asigaye akoresha iminsi itatu gusa ngo agere ku bakunzi bayo bo mu Bushinwa kandi kera yarakoreshaga iminsi umunani yose. Toni zigera ku bihumbi bitatu by’amacunga ya « bollo » yo muri Espagne zashoboye kugera i Shangai mu mwaka wakurikiye imurikagurisha riherutse.

Ubu noneho, Abashinwa ntibakirya gusa avoka ziturutse mu bihugu bya Peru, Chili na Megizike, ahubwo basigaye babona n’izivuye mu bihugu bya Kenya na Nouvelle Zélande. Abakunzi b’imbuto zo mu bwoko bwa ‘durian’ bungutse ‘Musang King’ na ‘Golden’ pillow ziva mu bihugu bya Maleziya na Tayilandi. Inyama z’inka ziva mu Bufaransa zongeye kuboneka ku meza y’abashinwa nyuma yo kumara imyaka 17 zarahagaritswe. Ibiribwa u Bushinwa bwungutse ni byinshi kandi si n’ibiribwa gusa kuko hari ibindi byinjiye mu gihugu nyuma ya ririya murikagurisha mpuzamahanga rya mbere ry’ibyinjira mu Bushinwa.

Ubushobozi bwo kugura bwarengeje agaciro ka miliyari 57 z’amadolari ya Amerika zari zitezwe mu bikorwa byose. Alibaba yemeye kwinjiza mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari ya Amerika mu myaka itanu ya mbere. Imurikagurisha rya mbere ry’ibyinjira mu Bushinwa ryitabiriwe n’abamurika 2800 baturutse mu bihugu 120 kandi risurwa n’abantu ibihumbi 400. Iry’ubu riri kuba ku nshuro ya kabiri biteganyijwe ko rizitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 3 bamurika, baturuka mu bihugu bisaga 150, abazarigeramo muri rusange baje kwihera ijisho no guhaha bsaga ibihumbi 500.

Ku bigo by’ubucuruzi, ryabibereye umwanya mwiza wo kugera ku isoko mpuzamahanga rigari no kunguka uburyo bwinshi bw’ubucuruzi. Nk’ikigo cya Dole cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwacyo cyungutse abakiliya barenga ijana ndetse n’umutungo wacyo uratumbagira mu kanya gato nk’ako guhumbya.

Perezida Xi Jinping
Avoka zo muri Kenya muri iri murika
Ahabera imurikagurisha
Umunyamakuru

Ntakirutimana Deus