Guverineri Gatabazi yeretse abamotari icyo bagomba kwitura igihugu kibabeshejeho

Abamotari bo mu karere ka Musanze bahawe umwambaro ubaranga, basabwa kuwukoresha neza mu bibateza imbere kandi baharanira kubungabunga umutekano w’igihugu kuko ntawuhari nabo ntaho bakorera.

Ni mu gikorwa cyo kubaha umwambaro ubaranga mu kazi cyabereye mu karere ka Musanze kuwa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yabasabye gukora umurimo wabo kinyamwuga, kwitandukanya n’uwashaka kuwambika isura mbi no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, cyane cyane batanga amakuru ku bagenzi bafite imigambi itari myiza cyangwa bavuye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Bagomba kandi kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ndetse n’isuku by’iyi ntara.

Gatabazi avuga ko umwuga wo gutwara moto wiyubashye kuko uganwa n’ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda, nyamara mbere waritwaga uw’abatarize, ariko ngo ubu urakorwa n’abarangije kaminuza, segonderi ndetse n’abahoze mu nzego z’umutekano n’ahandi, ariko ko abawukora batagize uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu batabona uko bakora n’aho bakorera.

Gatabazi agaruka ku mwambaro aba bamotari bahawe, ababwira ko nibawukoresha neza uzabagirira akamaro, ariko akomoza no kuwukoresha mu nyungu z’igihugu.

Ati “Ushobora gutwara umujura, umwicanyi, utwaye magendu cyangwa ibiyobyabwenge, mugomba gutandukana nabyo kuko bihungabanya ubusugire n’umutekano w’igihugu. Umuhanda ukoreramo wawuhawe n’igihugu, nawe ugomba kugifasha kugira umutekano.”

Akomeza avuga ko aba bamotari bashobora kubatwara batabizi ariko ngo bagomba kugira amakenga, bagafasha inzego z’umutekano kuwucunga, bakirinda abashobora kubakoresha mu byahungabanya uwo mutekano. Abibutsa ko uwabirengaho afashwe ahanwa.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ferwacotamo, Ngarambe Daniel, avuga ko uyu mwambaro watangiwe i Musanze ariko bikaba biteganyijwe ko uzatangwa mu gihugu hose uzabafasha guhangana n’ikibazo cy’akajagari cyagaragaraga mu bamotari.

Ngarambe Daniel (wambaye ikositimu y’umukara) akurikiwe n ‘umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru

Ako kajagari katerwaga no kutagira uruhushya rwo gutwara moto kuri bamwe ngo cyatezaga akajagari karimo impanuka n’ibindi bibazo.

Ngarambe avuga ko uyu mwambaro w’ikoranabuhanga ndetse n’ikarita bahawe bizabafasha gutanga amakuru akenewe kuri buri mumotari, bigatuma bitwararika mu kazi kabo. Ubu ngo uwakora ikosa yatahurwa hifashishijwe nimero iri ku mwambaro we. Ikindi avuga ni uko moto zikora mu muhanda ubu zose zanditse.

Abayobozi (ku.murongo ubanza) bakurikiwe n’abamotari bahawe umwambaro ubaranga uriho ibirango bya Prime Insurance

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri sosiyete y’ubwishingizi Prime Insurance Company, Bimenyimana Jacques avuga ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, biciye mu guharanira kubungabunga imibereho n’ubuzima by’abamotari babaha ubwishingizi bubanyuze; bufasha abamotari kutagira ikibazo bishinganisha mu kuko bashobora kugirira ikibazo mu muhanda ndetse n’abo batwara.

Abamotari bahawe uyu mwambaro bavuga ko ugiye kubafasha kurwanya akajagari k’ababavangiraga mu kazi kabo, biyitirira uwo mwuga n’abakoreshaga moto zitagenewe gukora akazi ko gutwara abantu zikica igiciro cyabo.

Abamotari bambitswe umwambaro mushya, hagati hari umuyobozi wabo mu Rwanda Bwana Ngarambe Daniel

Kamegeri Alphonse Marie umaze imyaka 12 muri uyu mwuga, avuga ko uyu mwambaro uzabafasha kunoza akazi, bigaca abo bita abarobyi bahindanyaga isura yabo kubera imyitwarire bagiraga yaba itari myiza ikitirirwa abamotari bose.

Abamotari mu Rwanda bibumbiye muri koperative 82, bakaba bageze ku bihumbi 45.

Ntakirutimana Deus