Amajyaruguru: Imurikagurisha rihabera rishimangira agaciro k’umwimerere w’ibikorerwa mu Rwanda

Abamurika basaga 140 barimo abo mu bihugu 6 bateraniye mu karere ka Musanze bamurika ibicuruzwa byabo na serivisi batanga, abaturage n’abayobozi baravuga ko harimo ibikorwa bikomeye byahanzwe n’abanyarwanda bisumba iby’imahanga.

Ubukorikori, ubucuzi n’ubugeni ni umwimerere w’ubwenge bw’abanyarwanda waciwe intege n’abakoloni bazanye ibyabo bigasimbura ibyariho, aho gufasha gutunganya ibyariho ngo bigende bugera ku ntera ibereye buri wese. Urugero ni nko gutunganya isinde(bitwikiraga mu mvura), ikaba yabamo umutaka mwiza.

Uyu mwimerere ariko uragenda ugaruka mu Rwanda, abitabiriye iri murikagurisha rya 11 riri kubera i Musanze ntibashidikanya kuri uyu mwimerere.

Ku isonga Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ntashidikanya kuri ubu buhanga bw’abanyarwanda butuma bamurika ibikorerwa mu Rwanda bitunganyije neza kandi bikomeye.

Ati” Imurikagurisha ni uguhiganwa ni ugutunamganya ibikomoka mu Rwanda, ibyo dutekereza gutumiza mu mahanga bigakorerwa mu gihugu cyacu.”

Avuga ko abavuga ko ibikorerwa mu Rwanda bihenze hari icyo bakwiye gukora.

Ati” Abatekereza gutyo baribeshya cyane. Iyo ufashe amakoro yo mu Rwanda ukayatunganya ukayashyira ku nzu cyangwa mu mbuga biba bibaye burundu. Ntabwo ari kimwe n’amakaro wavana mu Bushinwa, mu Butaliyani cyangwa mu Misiri ashobora kuzasaza agakoboka akavaho irange, ariko amakoro aho wayashyize…. mu mihanda yo muri karitsiye ni ikintu gihoraho ntasaza.

Gatabazi akomoza no ku ntebe zakozwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Musanze zishyirwa ahantu zinanyagirwa n’imvura ntizangirike.

Ati ” Ni intebe ushobora gukoresha mu biro bya leta, mu nsengero mungo zikabaho bikagorana ko zisaza ntugire n’impungenge ko zameneka.”

Avuga ko abanyarwanda bakwiye gukunda ibikorerwa iwabo, bigatuma ababikora babona igishoro gikwiye bagakora byinshi ndetse n’igiciro kigabanuka ku bavuga ko bigihenze.

Umushoramari Sina Gerard nyiri sosiyete Urwibutso, avuga ko umwimerere wabo ari ugutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bakawugeza ku banyarwanda n’abanyamahanga wongerewe agaciro, kandi ngo abona n’imahanga ibicuruzwa bye bigurwa cyane, ku buryo ibyo bohereza mu mahanga bigenda byiyongera.

Avuga ko ibijyanye n’ubuziranenga biri kugenda binoza n’ubwo ari urugendo rusaba guharanirwa na buri wese, ariko ngo icya ngombwa ni ubushake. Ku bijyanye n’ubuhinzi avuga ko ubwo buziranenge buhera mu murima bigakomeza uko utunganya uwo musaruro.

Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda Madamu Mushimiyimana Eugenie avuga ko iri murika rigaragaza ibishya byiyongereye.

Ati” Abantu bariyongereye biragaragaza ko abanyarwanda baticaye, kugirango igihugu cyacu kizamuke mu nzego zose…. Barigishijwe bahabwa ubufasha, hari byinshi abanyarwanda tutari tuzi ko twashobora no gukora, ariko umunyarwanda yarakangutse, yarigishijwe, yarasobanukiwe buri wese ari kurwana n’iterambere.

Intebe zivugwaho gukomera

Abamurika bavuga ko bihatira gukora ibikoresho bigaragaza umwimerere w’u Rwanda; bigaragaza ubuhanga n’ubumenyi bw’abanyarwanda. Bizeye ko abakiliya babagana bakabigura. Ku bijyanye n’abakiliya bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda bisigaye bikomeye bagereranyije na mbere abanyarwanda bagitangira gukangurirwa kwitabira guhanga iby’iwabo, ariko na none ngo igiciro kiracyari hejuru.

Iri murikabikorwa n’imurikabikorwa riri kuba ku nshuro ya 11 ryitabiriwe n’abamurika 142, barimo abanyamahanga 11 bo mu bihugu bitandatu birimo Misiri, Ghana, u Buhinde n’u Bubiligi. Umwaka ushize abamurikaga bari 114.

Ntakirutimana Deus