Abatunganya umusaruro ukomoka ku biti, imboga n’imbuto biteguye kubyaza umusaruro inkunga bagiye guterwa
Abikorera batunganya umusaruro ukomoka ku biti ndetse n’abatunganya ukomoka ku mboga n’imbuto bagiye guterwa inkunga na leta y’u Rwanda biciye mu kigo cyayo NIRDA (National Industrial Research and Development Agency) ibafasha kunoza ibyo bakora.
Iyi nkunga bazayihabwa mu buryo bw’inguzanyo bazishyura nta nyungu n’imwe basabwe ndetse nta n’ingwate. Abazatoranywa bazanyura mu irushanwa rifunguye ku bakora ibi bikorwa bitandukanye.
Ni nyuma yuko iki kigo gitangaje ubushakashatsi cyakoze muri sosiyete zitandukanye bwerekanyw ko mu zigera ku 127 babukoreyemo, izifite imashini zitunganya ibiti( automated system in wood processing) ari 1%.
Izi sosiyete zitunganya ibiti izigera kuri 45% zikoresha uburyo busaba imbaraga z’umubiri ( mechanical means) aho gukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Ni mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda) cyatangaje ko ibijyanye no kuvana hanze ibikomoka ku biti birimo impapuro n’ibindi byatwaye asaga miliyoni 34.73 muri 2017. Ibi bikoresho bigurwa mu bihugu nka Misiri, Malaysia n’u Bushinwa.
Abakora ibikoresho bitandukanye mu biti bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Umuyobozi w’ikigo cy’abanyabukorikori cya Duhaguruke Kora gihuje koperative zirindwi, Kabera Gervais gikorera mu karere ka Musanze mu gakiriro k’aka karere avuga ko biteguye guhatana.Ati “Ni amahirwe leta itwegereje tuzahatanira kugirango tubone izo mashini, zitanga umusaruro ndetse n’akazi. Dukeneye imashini zitunganya imbaho nk’izizumisha n’izindi.”
Uwizeyimana Solange na we ukorera i Musanze avuga ko Abenshi dufite ikibazo fy’imashini kuko zirahenda, kuzibona biba bigoye. Turamutse tuzibonye byadufasha kwagura ubucuruzi bwacu.”
Rukundo Samuel ukorera mu karere ka Gicumbi yemeza ko izi mashini bagiye kuziherwa ku gihe kandi hari inyungu bazitezeho. Ati “Kutagira ibikoresho bigezweho bituma dutanga serivisi zitari nziza. Turasaba NIRDA kudufasha kubona imashini zumisha imbaho.
Uyu mugabo avuga ko rimwe na rimwe bajya bakoresha imbaho zitumye neza bigatuma hari abakiliya babo baha ibikoresho bidatunganyije neza.
Abahuriye muri uyu murimo wo gutunganya ibikoresho bitandukanye mu biti bavuga ko bari guhura n’ikibazo cy’imbaho ziri kubura muri iyi minsi.
Iki gikorwa cyateguwe n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda ( NIRDA), umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa ( Communication specialist), Mbonyinshuti Jean d’Amour avuga ko iyi gahunda igamije gufasha abikorera bo muri izi nzego kubona ibikoresho(imashini) zigezweho.
Ati” Ni gahunda yo gufasha inganda nto n’iziciriritse kwiteza imbere, kubona ibikoresho bigezweho binakoresha ikoranabuhanga rihambaye. Biraca mu gupiganwa gahunda yatangiye muri uku kwezi, berekana ibyo basanzwe bakora ndetse n’iterambere riruseho bageraho baramutse bahawe izo mashini. Tumufasha kubona amafaranga yo kuzigura tutamusabye ingwate n’inyungu.
Akomeza avuga ko iyi nkunga bazayitanga ku bufatanye na banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD).
Asaba abafite inganda nto n’iziciriritse ziri muri uri rwego kwitabira iyi gahunda kuko izabafasha gutera imbere kurushaho no kunoza ubuziranenge bw’ibyo bashyira ku isoko ari nako bongera ubwinshi bwabyo.
Ku bari mu cyiciro cy’abatunganya umusaruro w’imboga n’imbuto basabwa kuba bamaze imyaka ibiri bakora, bakoresha abakozi bagera ku 10, mu gihe abo mu biti basabwa kuba bamaze byibura imyaka 4 bakora badahagarara, bakoresha abakozi 10 arìko bafite byibura imashini ebyiri zisanzwe zibafasha.
Buri cyiciro kizashyirwamo asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Byibura abazatoranywa bazamenyekana bitarenze Mutarama 2020.
Abo muri ibi byiciro baje bakurikira abari mu gitunganya umusaruro ukomoka ku bitoki bahawe iyi nkunga ndetse n’abakora imyenda.
NIRDA ntifasha inganda zigitangira, ifasha izisanzwe zikora zishobora kugira ibibazo by’ikoranabuhanga n’ibindi birimo iby’ubushobozi buruseho.
Ntakirutimana Deus