Amajyaruguru: Abagore bo muri FPR bari kuzenguruka intara bubakira abatishoboye

Kurinda umuryango gusembera biciye mu kugira inzu yawo ni cyo cya mbere kiwushimisha,ibi byishimo abagore bagize urugaga rwabo rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu ntara y’amajyaruguru bari kubisangiza abatuye iyi ntara.

Kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019 byageze ku muryango utishoboye wo mu karere ka Burera n’undi wo muri Gakenke.

Aba bagore bamurikiye inzu Mukamusoni Béatrice wo mu murenge wa Kinoni muri Burera. Yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 n’ibihumbi 800. Si inzu gusa yahawe kuko yashyizwemo ibikoresho byayo.

Uretse ibi kandi yahawe n’inka izamufasha kubona amata n’imfumbire ndetse ahabwa amafaranga ibihumbi 100 bizamufasha gutangiza umushinga uzamuteza imbere.

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney wifatanyije n’uru rugaga yasabye uyu muryango gufata neza iyi nzu kandi inka bahawe nayo bakayifata neza kugirango izabahe amata mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana.

Gatabazi yibukije abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Kinoni ko iyi manda ari iy’ubukungu ku banyarwanda bose. Abasaba kurwanya igwingira mu bana, kwicungira umutekano aho batuye, kandi abibutsako RPF INKOTANYI ikomeje gushingira umuryango uhamye ku rwego rw ‘umudugudu kugirango abanyamuryango imibereho yabo ikomeze ihinduke nkuko yabyiyemeje.

Uretse izi nzu zatanzww muri Burera na Gakenke, hari indi yari iherutse gutangwa mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze. Iki gikorwa kizakomereza muri Gicumbi.

Ntakirutimana Deus