Iposita ifite inzitizi zituma itavugurura inyubako zayo ngo zijyane n’igihe

Ubuyobozi bwa ofisi y’amaposita mu Rwanda buratangaza ko buzitirwa n’amikoro mu kubaka inyubako zijyanye n’igihe mu gihe bwemera ko izo ifite hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda zitakijyanye n’igihe.

Hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda hafi y’ibiro bya leta hakaba kandi hafi y’umuhanda uhasanga inyubako z’iposita zirangwa n’ibara ry’umuhondo n’izina ry’uko ari iz’iposita.

Izi nyubako usanga zitajyanye n’igihe dore ko hamwe usanga zikikijwe n’imiturirwa, mu gihe hari n’izisakajwe isakaro rya asibesitosi.

Ubuyobozi bw’iposita buzi ko izi nyubako zitajyanye n’igihe ariko ngo siko bubyifuza, nk’uko umuyobozi wayo Kayitare Celestin yabitangarije The Source Post mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2019.

Agira ati ” Koko ni inyubako zishaje zitakijyanye n’igihe hari n’izisakaje asibesitosi ariko ntacyo twakora kuko hakiriho imbogamizi.”

Kayitare avuga ko izo mbogamizi ari uko iposita ari ikigo cya leta ariko itagenera ingengo y’imari ahubwo gitungwa n’ubushobozi cyishatsemo.

Akomeza avuga ko bo batabona ubushobozi bwo kubaka inyubako zisabwa muri iyo mijyi, ku buryo niyo bagerageje gusana usanga abayobozi b’inzego z’ibanze batabyemera kuko ngo hari inyubako zisabwa. Ahenshi ngo ifite izi nyubako ni ahari imijyi kuva kera, hari ibiro bya leta nka komini, perefegitura na superefegitura ndetse n’inkiko hakomeje kuba imijyi isabwa kubawamo inyubako zigezweho.

Izindi mbogamizi agaragaza ni uko ngo badashobora kuzana abantu bikorera ngo bafatanye kubaka izo nyubako zikenewe, kuko ngo bitemewe mu kigo cya leta.

Igishobora gutuma izi nyubako zivugururwa zikajyana n’igihe ngo keretse bahawe amafaranga yo kuzubaka cyangwa bakagirwa ikigo gifite ubwisanzure buhagije ku buryo cyakorana n’uwo gishaka, icyo gihe ngo cyashaka abashoramari bubaka izo nyubako bagakorana.

Ati”Dutegereje ko sitati y’ikigo izahinduka kuko hari itegeko rigena ibigo bya leta ariko bikora nka sosiyete rusange (Public entreprise).

Iposita kandi ngo ni ikigo usanga gisora amafaranga atari munsi ya miliyoni 50 ku mwaka, mu gihe cyasonerwa ngo cyabasha nabwo kwiyubakira zimwe mu nyubako zijyanye n’igihe.

Tariki ya 9 Nzeri buri mwaka u Rwanda rurizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe iposita. Uyu mwaka kandi Isi irizihiza imyaka 145 ishize iposita zitanga serivisi zigamije iterambere n’imyaka 50 ishize zishyize hamwe. Ni mu gihe abantu basaga miliyari na miliyoni 900 bakoresha serivisi bahabwa n’iposita.

Mu Rwanda iposita ifasha mu bijyanye no gutwaza ubutumwa n’ibicuruzwa abayiyambaje, ni inzira yayobotse nyuma y’uko ikoranabuhanga riteye imbere mu Rwanda, abajyaga bohererezanya ubutumwa babuyicishijemo bakayoboka iy’iri koranabuhanga.

Amaposita ku Isi yatangiye gukora mu mwaka wa 1874, mbere yaho aba kera bakoreshaga inyoni zabitojwe zikajyana ubutumwa, haza kubaho amafarashi yiruka cyane, imodoka, telegramu na telefax

Ntakirutimana Deus