Bugesera: Hinga Weze yabahaye ibigega bizunganira intambwe bateye yo kurandura imirire mibi

Abatuye umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera bavugako bungutse ubumenyi bakabona n’ubufasha bumaze gutanga umusaruro ubagaragarira w’uko abana babo batagihura n’ikibazo cy’imirire mibi bityo bikabarinda kugwingira.

Ibyo bivugwa n’abagize itsinda Abadahigwa mu kurwanya imirire mibi bo mu murenge wa Nyarugenge, baherutse guhabwa ibigega 30 byo gufata amazi, byiyongera ku bumenyi n’ubufasha n’ubundi bagenewe n’umuryango n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga USAID ubicishije mu mushinga wawo Hinga Weze, watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga ya USAID.

Abagize iryo tsinda bavuga ko batarabona ubufasha n’ubumenyi bwo guhinga batavanga imyaka no kwita ku karima k’igikoni bahinga imboga bari bafite abana bagaragaza imirire mibi bari mu ibara ry’umuhondo n’umutuku ariko ngo ubu byabaye amateka.

Mu rwego rwo gukomereza muri uyu murongo bahawe ibigega bifata amazi bizabafasha kubona ayo kuhira imboga bateye mu turima tw’igikoni bafite.

Ibi byemezwa n’Umuyobozi w’itsinda Abadahigwa mu kurwanya Imirire mibi, Madamu Mukakarera Odette.

Yongeraho ati “Mbere ntabwo twari tuzi uburyo bwo guhinga imboga kuko twazisoromaga gusa ahantu zimejeje. Uyu mushinga wa Hinga Weze waraje, uraduhugura mu buryo bwo guhinga imbuto z’indobanure, uburyo bwo guhingisha ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda dutangira guhinga no kubona umusaruro ushimishije, baduha imbuto z’indobanure zirimo ibigori, n’ibishyimbo bikungahaye ku butare, batwigisha n’uburyo bwo kubihinga mu buryo bwa kijyambere twarabihinze kandi bitanga umusaruro, wabaye mwiza ku buryo bigaragarira ku buzima dufite ubu ngubu ugereranyije nubwo twari dufite mbere tutarahugurwa.”

Akamaro k’uyu mushinga agahurizaho na Habimana Jean uvuga ko inama bagiriwe zatumye borozanya inkoko, ikibazo cy’imirire mibi kikaranduka aho batuye.

Ati “Turoroye amatungo magufi, ndetse hari amatsinda amwe namwe yarangije kugurirana inkoko bageze ku rwego rwo kugurirana ihene n’ibindi.Tukaba twishimira n’iki gikorwa bakoze uyu munsi cyo kuduha ibigega.”

Abagize iri tsinda bahawe ibigega bifata amazi atuma buhira imyaka yabo basanga ari ingirakamaro muri aka karere kakunze kuvugwamo amapfa n’amavomero make y’amazi. Ibi bigega bizatangwa no mu tundi turere icumi, muri rusange hazatangwa ibigera kuri 300.

Abagize aya mahirwe yo kunguka ubu bumenyi basabwe n’Umuyobozi w’Umushinga Hinga weze mu Rwanda Bwana Daniel Gies kubugeza ku bandi nabo bakarandura ikibazo cy’imirire mibi. Abasaba kubungabunga ibyo bikorwa bizatuma bahorana amazi yo kuhira imyaka yabo, abibutsa ko imvura ari umugisha uturuka ku Mana bakwiye kubyaza umusaruro.

Agira ati “Icyo twifuza ni uko abagenerwabikorwa bose ba Hinga Weze bateza imbere ubwo buziranenge mu ngo zabo kandi bakaba intangarugero n’abandi bakagera kuri urwo rugero rwabo bityo umuco mwiza ukabageza ku mirire myiza n’ubuzima bwiza.”

Umujyanama wa Komite nyobozi y’Akarere ka Bugesera Kadafi Aimable ashimira ibi bikorwa bigezwa ku baturage, akabasaba kubifata neza no gukoresha ubumenyi bahawe mu gukomeza guharanira kugira ubuzima bwiza.

Bishimira ibigega bahawe
Bahaye abana bato indyo yuzuye
Abana bafashwa kurindwa imirire mibi bahabwa indyo yuzuye
Bafatanyije guhinga akarima k’igikoni bateraho imboga

Ntakirutimana Deus