Caritas ya Kigali ikeneye miliyoni 40 Frw zo gufasha abana babyariye iwabo n’abo mu muhanda

Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali irasaba abagiraneza kuyifasha kubona amafranga asaga miliyoni 40 yo gufasha ibyiciro bitandukanye by’abatishoboye yiyemeje gufasha.

Aya mafaranga azakusanywa mu kwezi kwa 8 kwiswe ukw’urukundo n’impuhwe niyo azifashishwa muri ibyo bikorwa nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’iyi Caritas Padiri Twizeyumuremyi Donatien mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Kabiri tariki 6 Kanama 2019.

Ibikorwa Caritas ya Kigali izakora muri uyu mwaka birimo gufasha abakobwa babyariye iwabo 300 bazafashishwa agera kuri miliyoni 10, bigishwa imyuga. Hari kurihirira amashuri abana bo ku muhanda 169 biga mu mashuri abanza na 53 biga mu yisumbuye bizakenera asaga miliyoni 12. Ayandi miliyoni 5 azifashishwa mu kugoboka abatishoboye.

Izagoboka kandi abashobora kugirwaho ikibazo cy’amapfa avugwa mu ntara y’i Burasirazuba. Kurihirira abanyeshuri batishoboye no kubaha ibikoresho ndetse no gufasha ibindi byiciro by’abatishoboye.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko muri 2018 bakoresheje amafaranga asaga miliyoni 408 mu gufasha abatishoboye. Aha hari abagororwa batishoboye 1863 bahawe imyambaro n’amafunguro yabugenewe (ku barwayi). Bafashije abana 3031; kwiga, bahabwa amafaranga y’ishuri n’ibikoresho.

Hari abana bo mu muhanda bitaweho, bamwe bashakirwa imiryango abandi bashyirwa mu bigo bibarera, ari nako imiryango yabo 570 ifashwa muri gahunda z’iterambere.

Caritas yakoresheje miliyoni 17 mu gufasha amatsinda y’ababyeyi b’aba bana bo ku muhanda. Ariko kuva mu 2014 kugeza muri 2018 bamaze gufashishwa miliyoni zisaga 64. Mu bandi bafashijwe kandi hari ababura ubushobozi bwo kwivuza baturutse kure ndetse n’ababura amafaranga abasubiza aho bavuye.

Mu asaga hafi miliyoni 408 Caritas yifashishije, harimo agera kuri miliyoni 110 bakusanyije muri 2018 agizwe n’amafaranga nyayo miliyoni 28 n’ayavuye mu bindi bikoresho bahawe. Gusa ngo ifite ikibazo cyo kutabona inkunga ikwiriye; iya yifuza kuko muri 2018 yashakaga agera kuri miliyoni 40 ikabona agera kuri 28 (cash).

Yafashije abantu 40 932 bose hamwe, barimo abafite ubumuga, abana bo mu muhanda, ageze mu zabukuru, imfungwa n’abagororwa, abana bo mu miryango itishoboye basaga 3000 n’abandi. Mu bikorwa byo gufasha gusa, impunzi n’abandi bahuye n’ibiza yifashishije miliyoni 86 n’ibihumbi 700.

Avuga ko hari igihe Caritas yabaga ikenewe n’abantu benshi bayifuzaho ubufasha mu gihe yari igifashwa n’abaterankunga benshi, ariko ngo ibi bihe byagiye birangira,guhera mu 1997 igana mu murongo wo kwishakamo ubushobozi butanzwe n’abagiraneza b’abanyarwanda aho gutegereza inkunga ku mahanga, mu rwego rwo gukurikiza umurongo wo kwigira no kwishakamo ibisubizo igihugu kigenda gifata.

Ibyo byatumye ishishikariza abanyarwanda gukomeza muri uyu murongo maze igeza igihe ibona inkunga zitandukanye zirimo asaga miliyoni 13 Frw Caritas yateyemo inkunga abaturage bo muri Haiti bavanywe mu byabo.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko izi nkunga zifasha abazihabwa kwiteza imbere kandi umusaruro ukagaragara. Atanga ingero z’abana basoza amashuri, ababyeyi babo bafashwa kwibumbira mu matsinda abateza imbere ku buryo nabo bafasha abandi n’ibindi.

Ku bijyanye no kumenya niba abanyarwanda bitabira gutanga iyi nkunga, agira ati ” Baragenda bahindura imyumvire kuko urebye inkunga y’ibihumbi 611 twakiriye ubwo twatangiraga iyi gahunda muri 2001 ubu (muri 2018) tukaba twarakusanyije miliyoni zirenga 111 ni urwego rushimishihe ariko dusaba ko rwiyongera.”

Asoza yibutsa ko ufasha ashobora gutanga amafaranga, ibikoresho bitandukanye birino ibyo mu rugo, iby’isuku, imyenda n’ikindi cyose umuntu yabona cyagirira akamaro mugenzi we.

Izi nkunga zishobora gutangirwa muri santarari izikusanyiriza kuri paruwasi nayo ikayageza kuri Arikidiyosezi ya Kigali. Hari abazitangira aho n’abifashisha iyi konti. Hari 00040-00691286-97 BK (Cariyas Kigali/OSC) hari 01000208 iri muri RIM yitwa Caritas diocesaine Kigali. Hari kandi nimero ya Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryango remezo iriho kashi ya paruwasi.

Ntakirutimana Deus