Ruhengeri: Bizihije umuganura baganuza 224 kuri mituweli

Abatuye akagari ka Ruhengeri gaherereye mu murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze bizihije umuganura bishakamo ubushobozi bwo kurihirira abatishoboye 224.

Ni umuhango wabaye kuwa Gatanu tariki 2 Kanama 2018, mu mudugudu wa Bushozi muri aka kagari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari Bwana Barikumwe Isaie avuga ko bashyize hamwe n’abaturage mu gutegura uyu munsi, nyuma basangira amafunguro yavuye mu byo bejeje.

Akomeza avuga ko ariko ko batatekereje ku mafunguro gusa kuko ayo bateguye umubiri wayakoresheje uwo munsi, ahubwo ko bashatse n’uko bakwita ku buzima bw’abatishoboye bafatanya n’abaturage mu mubashakira ubwishingizi bw’ubuzima; mituweli.

Abaturage bo mu midugudu itatu bishatsemo ubushobozi buri wese uko ashoboye. Hari uwagiye yishyurira umuntu umwe, uwishyuriye 5, 10 n’ishuri nka Excel ryishyuriye 100.

Avuga ko umuganura ufasha imiryango n’abanyarwanda muri rusange kubaka ubumwe n’ubunyarwanda. Avuga ko kwishyira hamwe bakaganuza aba baturage ku bijyanye n’ubuzima bishimangira bwa bumwe.

Abasaba gukomeza gushyira hamwe bagakemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, birimo ukudashyira hamwe, isuku n’ibindi.

Abafashijwe bishimiye iyo nkunga bahawe, bamwe muri bo basezeranya ko bazakora ibishoboka bakava mu bafashwa nabo bakaba bafasha abandi.

Abitabiriye uyu muganura bishimiye uburyo wateguwe ariko bagasangira amafunguro gakondo ashimangira umuco wabo, arimo umutsima w’amasaka, amateke, imyumbati, ibigori, impungure n’ibishyimbo.

Banyuzwe kandi n’ibinyobwa basangiye birimo urwagwa n’amarwa banywaga bakoresheje uruho, ikibindi n’ibicuma wasangaga abenshi bafite amatsiko yo kwifotorezaho.

Kwizihiza umuganura mu Rwanda byatangiye ku ngoma ya Kanyarwanda mu kinyejana cya 9, nyuma u Rwanda rumara imyaka 11 rutizihiza uyu munsi, wongera kugarurwaho na Ruganzu Ndoli wari umaze kubundura igihugu. Uyu muco waje gucika ahagana mu 1930 uciwe n’abakoloni ugarurwaho u Rwanda rubonye ubwigenge.

Ntakirutimana Deus