Diaspora yo mu Butaliyani yahaye mituweli abatuye Nyagatare
Abanyarwanda baba mu Butaliyani baherekejwe n’abandi baba mu bindi bihugu bitabiriye igikorwa bateguye cyo kwishyurira mituweli abatuye mu karere ka Nyagatare batishoboye.
Ni igikirwa cyabaye kuwa Gatatu tariki ya 31/7/2019, izi mituweli zashyikirijwe imiryango 400.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet avuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko iyo nkunga ije ikenewe cyane, ashimira abagaragaje umutima mwiza wo kuyitanga bazirikana abatishoboye basangiye amaraso.
Umuyobozi wungirije wa Diaspora nyarwanda hirya no hino ku Isi Ntagozera Thomas yatangarije abari aho ko iki ari kimwe mu bikorwa by’urukundo abanyarwanda baba mu mahanga bagenda bagaragariza igihugu cyabo n’abagituye.
Asobanura ko Diaspora zose zizakomeza gahunda zinyuranye zo kubaka u Rwanda ndetse zikazanarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu hamwe no kuzamura imibereho y’abatuye u Rwanda.
Uhagarariye Diaspora muri Minisiteri y’ubabanyi n’amahanga (Minaffet) Maziyateke yabwiye abari aho ko diaspora z’abanyarwanda bari mu bihugu hirya no hino ku Isi bakomeje umurego wo kwiyubakira u Rwanda rwabo mu bikorwa binyuranye bakorera mu Rwanda n’aho bari hirya no hino mu bihugu babamo kubera ko igihugu cyabo bagihoza ku mutima. Yemeza ko kandi ibikorwa nk’ibyo hamwe n’ibindi bizakomeza.
Iki gikorwa kandi bagishimiwe na Guverineri w’intara y’i Burasirazuba wabakiriye ari kumwe n’abayobozi b’ingabo na polisi.
Ntakirutimana Deus