Si igitangaza ko Rwamagana yakongera ikaba iya mbere mu mihigo
Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere mu itangazwa ry’amanota y’uko uturere twesheje imihigo mu mwaka ushize, gashobora kongera kuza kuri uwo mwanya, kaba kicayeho ku nshuro ya gatatu kikurikiranya.
Mu myaka ibiri ikurikirana y’ingengo y’imari, 2016-17 na 2017-18 aka karere kagiye kaza ku mwanya wa mbere, gasimbura uturere twari tumenyerewe ku myanya ya mbere ubwo hatangiraga iyi gahunda yo kumurika amanota y’imihigo; utwo ni Kamonyi, Nyamagabe, Kicukiro na Karongi( mu kwesa umuhigo wa mituweli).
Ubwo abanyamakuru basuraga ibikorwa bitandukanye aka karere kiyemeje mu mihigo izamurikirwa amanota mu minsi iri imbere, kagaragaje ko ibikorwa byose kabigezeho 100%, uretse umuhigo wa mituweri katahize ko izatangwa ku kigero cya100%. Muri rusange kahize imihigo 35.
Aka karere kiyemeje kubaka ikigo nderabuzima cya Munyiginya, abatuye muri uyu murenge nibo bavuga ibyiza by’iki kigo bitezeho ko kizarokora ubuzima bwabo.
Mu bindi aka karere kahize birimo kubakira abatishoboye, muri uyu mwaka huzuye inzu 65 zatujwemo abatishoboye barimo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batujwe mu mudugudu wa Gishari urimo inzu 20 watwaye asaga miliyoni 852 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mukankusi Jeanne d’Arc wavutse mu 41 na Karitanyi Martin w’imyaka 54 y’amavuko batujwe muri uyu mudugudu bavuga ko bagiye kubaho neza batuje bakagera ku rwego rwo kudategera amaboko uwabafasha, kuko bagiye kubaho neza mu buzima bwiza, nta bwoba bafite ko hari uwabavana mu nzu kubera yuko babuze ubukode nk’uko byigeze kubabaho. Bashima leta yageze aho ikabakodeshereza, ubu ikaba ibatuje.
Ibindi aka karere kahize birimo kubaka no kungerera ubushobozi umuyoboro w’amazi wa Fumbwe. Uyu muyoboro uzafasha aba baturage kubona amazi meza. Akarere kari kahize ko kazakora 40% muri uyu mwaka, ariko kamaze kubigeza kuri 70%.
Uyu muyoboro ufite uburebure bwa kilometero zisaga 30 uzashyirwaho ibigega icyenda uzaatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 974.
Numara kuzura uzongera umubare w’abaturage babonaga amazi meza muri aka karere bageze kuri 83% ku bagerwaho n’amazi meza mu buryo buhoraho na 53% ku bavoma amazi ya robine.
Muri gahunda ya girinka, aka karere kari kiyemeje kuzatanga 801 riko hatanzwe 902. Kubyarir kwa muganga hri intego yo kuba ku kigero cya 81%, kageze kuri 88%. Ku bijyanye no kwakira imisoro intego yari miliyari imwe na miliyoni 654 zarenzeho ibihumbi bicye. Aka karere kandi kahize ibyo kubaka kaburimbo mu mujyi wa Rwamagana, kilometero hafi 2,5 zagenwe nazo ngo zarakozwe.
Umunyabanga Nshingwabikorwa wako Kakooza Henry avuga ko imihigo yose bayesheje uko byasabwaga, ku buryo ngo bizeye kubona umwanya mwiza.
Umuyobozi wako Mbonyumuvunyi Rajab avuga ko batigeze bahiga imihigo mito(iciriritse) nkuko hari bamwe babivuga, kubera ko ngo iyo bagiye guhiga hari ibipimo minisiteri y’imari n’igenamigambi itanga kandi biba bitagomba kugibwa munsi.
Amanota akarere gahabwa kubera uko kesheje imihigo angina na 75% agenerwa imihigo yahizwe na 25% agenerwa ibikorwa akarere kiyemeje gukora mu igenamigambi ryako(action Plan), aya manota kandi yiyongeraho ibazwa ry’abagenerwabikorwa.
Nkuko ngo bikunze kuvugwa na Perezida wa Repubulika, aka karere kiyemeje kugaragaza ibyo gakorera abaturage, kwimakaza gahunda y’ubumwe no gutekereza byagutse.
Mu imurikwa ry’imihigo y’umwaka ushize ryabaye tariki 9 Kanama 2018, Rwamagana yaje imbere n’amanota 84.5% ikurikirwa na Gasabo yagize 82.5% Rulindo iba iya 3 na 82.5%, muri rusange intara y’amajyaruguru iba iya mbere.
Ntakirutimana Deus