Uko mushiki wa Bamporiki yamusabye kumufasha guhagarara neza mu cyiciro cy’ubudehe yifuzaga

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’itorero, Bamporiki Edouard asaba abanyarwanda kwivanamo iby’amoko nka virusi ikomoka ku bakoloni bifashishije mu kubatanya, abasaba gushyira hamwe mu guteza u Rwanda imbere.

Bamporiki yabisabye abakozi ba sosiyete nyarwanda ishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group-REG) bitabiriye itorero riri kubera i Nkumba mu karere ka Burera.

Agaruka ku bifatwa nk’amoko, Twa, Hutu na Tutsi, avuga ko byagenderaga ku bukungu abantu babaga bafite ndetse n’ubutunzi bw’inka, ko ntaho byari bihuriye n’ibyo abakoloni bashingiyeho bakanganisha abanyarwanda kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Asanisha no kuba umuntu yava mu cyiciro cy’ubukungu agana mu kindi, atanga urugero rwa mushiki we wamusabye kumufasha akibona mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe.

Ati ” Kimwe nuko mvuka mu rugo kwa Mwitende, akazi nkora kampesha icyiciro cya kane cy’ubudehe ariko bashiki banjye bari mu cya mbere n’icya kabiri. Usibye umwe ejobundi wagiye kwandikisha bakamubwira ngo wowe turagushyira mu cya 2 aranga ati ‘nimunshyire mu cya 3.

Bati se kubera iki, ati “Sinshaka kujya kure ya musaza wanjye.”

Bati ese “ Icya gatatu ko hari ibintu bigomba kuba bihari…”

Arabasubiza ati “Nimunshyiremo yewe nzabishaka.”

Icyo gihe ngo yahise yiyambaza musaza nk’uko akomeza abyivugira.

Noneho arampamagara ati “ yewe ndagushaka…. nti ‘ese uranshakira iki?’

Undi ati “Reka nzaze mbikubwire. Araza twicaye mu rugo na madamu ati ‘rero mu minsi ishize baje kutubarura, mbona ba tante(nyinawabo na nyirasenge) bose barishimira kuvunga ngo munshyire mu cya mbere, njye ndababwira ngo munshyire mu cya gatatu. Ati “Rero bakinshyizemo. Nti ‘ni uko sha.’

Ati “Ariko hari ibintu nabemereye, nemeye yuko ngomba kugihagararamo neza. Nti ‘genda ugihagararemo.’

Ati “Oya urampa 300 (ibihumbi 300) n’ubundi ni ishyaka mfite ryo kukwegera, urampa 300 ngende ngihagararemo neza..

Bamporiki asoza agira ati “Yayamvanyemo da.”

Amaze kuyamuha ngo yamubwiye ko agenda agahagararamo ariko ntasubire inyuma ahubwo agakomeza akazamuka.

Bamporiki akunze kwigisha abanyarwanda ariko atanga ingero zifasha kubumvisha ibyo ababwira ahereye ku muryango we n’ibyo yabonye.

Ntakirutimana Deus