Abagore hirya no hino mu Rwanda bamenye imirimo bakora idahabwa agaciro bahagurukira kwigira

Abahinzi bishimira umusaruro

Abagore bo mu turere dutandukanye bavuga ko basobanukiwe ku bijyanye n’uburenganzira bwabo bakanabusobanukirwa ku buryo babuharanira bigatuma batera imbere.

Abagore bo mu turere twa Musanze na Gisagara bavuga ko bamaraga igihe bakora imirimo rimwe na rimwe idahabwa agaciro n’abagabo bajya bita bamwe na bamwe imburamukoro cyangwa inkorabusa kuko batayihemberwa. Nyamara ngo ubu barahagurutse.

Aba bagore bibumbiye muri koperative zikorera muri utu turere zanabongereye ubumenyi ku bijyanye no gusobanukirwa ibijyanye n’ingengo y’imari ishorwa mu buhinzi kugeza ubwo bagannye Inteko Ishinga Amategeko bayisaba ko yongera iyi ngengo.

Iyi ntambwe yatewe n’abagore bibumbiye muri koperative z’abahinzi b’ibigori mu karere ka Musanze ‘ Imboni z’Iterambere ihuje koperative zigera kuri 50 zihuje abahinzi 1507, Umuyobozi wayo, Mujawamungu Hilarie, avuga ko basobanukiwe uburenganzira bwabo bagahitamo kubuharanira.

Ati ” Abagore birirwa mu rugo bakora imirimo batajya bashimirwa kandi ibavuna, nyuma yo gusobanukirwa uburenganzira bwacu twahisemo kwibumbira muri izi koperative ngo natwe dukirigite ifaranga dufashe mu guteza imiryango yacu imbere.”

Mujawamungu akomeza avuga ko iyo myumvire y’uko umugore wirirwa mu rugo akora imirimo yaho aba akora ubusa ikwiye kuva mu myumvire ya buri wese.

Akomeza avuga ko ubu babimenye babikesha umuryango Action Aid kandi bakabivanamo inyungu zikomeye.

Ati “Twarakangutse, biciye mu mishinga itandukanye twahuguwemo na Action Aid byadufashije gusobanukirwa n’uburenganzira bwacu. Byatumye kandi abagore bagira ijambo ku butaka, kuko mbere abagabo babwihariraga bakabukoresha icyo bashaka, banabugurisha.”

Abo mu murenge wa Kibirizi muri Gisagara bibumbiye mu bimina na koperative zihinga imyumbati zituma abagore babona ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Mukeshimana Dorothé wo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza nawe yemeza ko abagore bagenda batera intambwe mu gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu ari nako baharanira uburenganzira bwabo ku buryo nabo basigaye bagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Uyu avuga ko bashima leta n’imiryango nterankunga itari iya leta uburyo igenda ibegereza ibikorwa remezo birimo nk’amazi n’amashanyarazi bigabanya imvune bahuraga nazo bajya kuyashaka(amazi) bigatuma babona umwanya wo gukora indi mirimo.

Umuryango Action Aid uvuga ko guharira abagore n’abakobwa imirimo itabyara inyungu zigaragara mu rugo, biteza ibibazo birimo ubuharike no kuba abayikora badashobora kubona umwanya w’indi mirimo y’ubuyobozi, ubuhinzi, ubucuruzi, kandi bakaba ngo badashobora kujya ahagaragara nabo ngo bishime.

Utangaza ko ari byiza kubanza kumva ko imirimo itabyara inyungu yo mu rugo nayo ifite agaciro gakomeye, hanyuma Leta igashaka ibikorwaremezo nk’imirasire y’izuba, biyogazi na gazi byo gutekaho kugira ngo abagore badakomeza kuvunwa no gushaka inkwi, ndetse igakomeza kwegereza amazi abaturage, n’ibindi.

Ntakirutimana Deus