Kumenya ingengo y’imari Leta igenera ubuhinzi byatanze umusaruro ufatika ku babukora

Abahinzi bo mu mirenge ya Kibirizi muri Gisagara, Gakenke muri Gakenke na Muko muri Musanze bazi ibijyanye n’ingengo y’imari, cyane igenerwa ubuhinzi, by’akarusho iyo izatangazwa biciye kuri radiyo barabyibukiranya ngo bayikurikirane.

Ibyo babihaye agaciro nyuma yo gusobanukirwa n’umushinga SCAB (Strengthening Capacity in promoting sustainable Agriculture policies and citizen’s participatory
Budgeting in Rwanda) ugamije  kubakangurira uruhare rwabo muri iyo ngengo igenerwa ubuhinzi, kuyigiramo uruhare no gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

Abegerewe n’imiryango ifasha mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga; ni ukuvuga Umuryango nterankumga Action Aid, impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu, Cladho n’ihuriro ry’abahinzi bo mu cyaro (CCOAIB) bemeza ko bamenye uburenganzira bwabo, uruhare rwabo mu kugira uruhare mu kugena ingengo y’imari no kuyitangaho ibitekerezo, abandi bigatuma babasha gutegura igenamigambi ( no mu ngo zabo), bakiteza imbere.

Uwamariya Josephine aganira n’abahinzi bo muri Gisagara

Umuyobozi wa Action Aid mu Rwanda, Josephine Uwamariya avuga ko mbere ya byose aba bahinzi babasobanuriye uburenganzira bwabo n’uruhare rwabo mu iterambere.

Ati “ Abahinzi b’abagore twabasobanuriye uruhare rwabo mu iterambere, binajyana n’uburenganzira bwabo, bityo batanga umusanzu wabo mu Nteko Ishinga Amategeko ku bigomba kubakorerwa, ntibagarukira aho gusa bajya no guhugura abagore bagenzi babo hirya no hino ku Isi.”

Kumenye ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi mbikesha byinshi

Kantetere Anicke, umugore w’umuhinzi wo mu murenge wa Muyira mu karere ka Gisagara avuga ko atari azi ibijyanye n’ingengo y’imari. Aho ayisobanuriwe biciye mu matsinda yo kwizigamira arimo ngo byatumye ahumuka.

Agira ati “ Baraje (abadutera inkunga) badusobanurira ibijyanye n’iyo ngengo, batubwira ko itureba ari iy’ubuhinzi, sinari nzi aho biva n’aho byerekera ariko naje kubisobanukirwa kandi byangiriye akamaro.”

Kantetere yafatanyije na bagenzi be gutanga ibitekerezo by’uko ifumbire yajya ibageraho kare, biciye mu gusobanukirwa ko hari uruhare rw’umuhinzi n’urwa leta rwitwa Nkunganire, abo leta ikoresha kuri ya mafaranga yo mu ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi mu kuzamura imibereho y’umuhinzi.

Kantetere Anicke washinze akabari abikesha kwiteza imbere

Ibyo byatumye na we agura ifumbire yunganirwa na Nkunganire arahinga areza, amafaranga abonyemo ayifashisha mu kwaka inguzanyo muri koperative Umurenge Sacco, asaba inguzanyo y’ibihumbi 500 ashinga akabari yemeza ko kamuteje imbere.

Ati “ Ubu ntanga ipatanti, nunganira umugabo wanjye mu gutunga urugo no kurihirira ishuri abana, inguzanyo narangije kuyishyura. Iyo ntasobanurirwa ibijyanye na SCAB ntabwo mba ngeze kuri iyi ntera, nari guhera mu bujiji.”

Uretse ibi kandi yageze ku iterambere ruatumye ageza amazi meza mu rugo ndetse yubakisha na Biogaz.

Abagore b’i Gisagara biteje imbere biciye muri SCAB

Nyiransabimana Petronille yemeza ko kumenya Scab, ibyo iteganya n’ubumenyi bavanyemo byabafashije gutera imbere, akava mu cyiciro cy mbere cy’ubudehe, ubu akaba ari mu cya 3. Yagejeje amashanyarazi y’imirasire y’izub mu rugo abereye umuyobozi, kuko umugabo we yapfuye agasigara arera abana 7. Yubatse inzu y’ibyumba bine n’uruganiriro. Mu murenge wa Muyira akomokamo ni umuhinzi w’intangarugero wahembwe ibihumbi 200 muri 2018.

Nyirasafari yavuye mu cyiciro cya mbere ajya mu cya 3 kubera SCAB

Uretse aba, abagize koperative COABIKIGI (Koperative Abishyizehamwe Kibirizi muri Gisagara) ihinga imyumbati bavuga ko bateye intambwe babikesha uyu mushinga, bakibumbira mu matsinda, baguza amafaranga borora amatungo biteza imbere.

Ab’i Musanze bagannye Inteko i Kigali basaba kongera ingengo y’imari

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ya Maputo ku bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa muri Afurika, avuga ko ibihugu bigize uyu mugabane bizajya bishyira mu buhinzi amafaranga angana 10% by’ingengo y’imari yabyo. Yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Nyakanga 2003, nyuma y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Nubwo urwego rw’ubuhinzi rutanga 33% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017, rwahariwe amafaranga angana na 4% by’ingengo y’imari.

Kuba iyo ngengo itageze ku 10%, byatumye muri 2017, abahagarariye abahinzi bo mu karere ka Musanze, Karongi na Kamonyi muri 2017 baganaga Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yongerwa.

Basubiyeyo hagati muri 2018 nabwo basaba ko yongerwa babikesha ubumenyi bahawe muri SCAB.

Mujawamungu aganira n’itangazamakuru

Mujawamungu Hilarie, uyobora ihuriro ry’ amakoperative 50  y’abahinzi yo  mu karere ka Musanze ryitwa Imboni z’Itermbere Musanze rihuje abasaga 1500 ni umwe muri abo bahinzi bafashe iya mbere bagana iyi nteko avuga ko babanje kubisobanukirwa biciye muri SCAB.

Agira ati ” Duhereye ku masezerano ya Maputo, twabonye ayagenewe ubuhinzi atageze ku 10%, tugana inteko Ishinga amategeko, tuyigezaho icyifuzo cy’uko yongerwa, byarakozwe bongeyeho angana na 2% ku yari yatangajwe mbere mu mushinga w’itegeko.”

Abahinzi bishimira umusaruro

Mujawamungu n’abatuye umurenge wa Muko mu karere ka Musanze, bavuga ko uyu mushinga watumye bahumuka mu bijyanye n’uruhare rwabo mu  bibakorerwa, kandi ko ubumenyi bahawe babugeza ku bandi. Bagiye muri Tanzania guhugura abagore kumenya uruhare rwabo ku mutungo cyane ubutaka, kuko mu Rwanda umugore afite 50% ingana n’iy’umugabo, kandi umwanditseho.

Muri aka karere kandi hari Koperative ‘Twite ku bana bacu’, ihuje abahinzi 30 barimo abagore 26 n’abagabo bane, ivuga ko bateye imbere babikesha kumenya SCAB.

Umuyobozi wayo Kanyamugenge Felicien avuga ko mbere batagiraga uruhare mu bibakorerwa no kugena ingengo y’imari, ariko ngo kurumenya byatumye batanga ibitekerezo byashingiweho begerezwa ifumbire mvaruganda bajyaga bagura ku bamamyi amafaranga asaga 600 ku kilo, ubu bayigura atageze kuri 450 kubera ko basabye ko ibegerezwa bigakorwa.

Bakangukiye kandi gahunda yo guhuza ubutaka mbere babonaga nk’amayeri ya leta yo kubatwarira ubutaka, ariko ubu ubugera kuri hegitari bahuje, biteze kubuvanamo toni ziri hagati ya 14 na 15 uyu mwaka.

Gakenke batanga amanota kuri serivisi bahabwa zerekeye ubuhinzi

Muri Gakenke abahinzi bajya hamwe bagatanga amanota kuri serivisi bahabwa mu by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibi bikorwa biciye mu cyitwa ikarita nsuzumamikorere (community score card). Ni umushinga ugamije kugaragaza uruhare rw’umuturage( abahinzi-borozi) mu bimukorerwa bihereye mu igenamigambi, gutegura ingengo y’imari igenda ku buhinzi n’ubworozi no gutanga ibitekerezo bigamije kwerekana uko byarushaho kugenda neza.

Ahabanza ni uko abaturage babona serivisi, ahakurikira ni uko abayobozi babona serivisi batanga

Aba bahinzi bavuga ko iyo batanze amanota batarebwa nabi, ahubwo bituma abayobozi bikosora bakanoza serivisi z’ubuhinzi, bigatuma babonera ifumbire ku gihe.

Abahinzi bo muri utu turere baganiriye na The Source Post bavuga ko bungutse ubumenyi bwatumye basobanurira abandi iyi gahunda, ariko basaba ko uyu mushinga ugeze ku musozo wakongererwa igihe, bagakomeza kuwungukiramo ubumenyi bubateza imbere.

Ubuyobozi bubona hari intambwe yatewe

Umukozi ushinzwe guteza imbere ishoramari, umurimo n’amakoperative mu Murenge wa Muko, Nduwimana Jean Bosco yemeza ko umushinga SCAB wafashije guhindura imyumvire y’abaturage.

Ati” Abanyamuryango b’amakoperative muri Muko ubona ko bazi uburenganzira bwabo cyane kubera uyu mushinga w’abafatanyabikorwa SCAB wabongereye ubumenyi mu bijyanye no kugira uruhare mu ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi.”

Avuga ko hari impinduka zagiye zigaragara zirimo imbuto y’ifumbire n’imbuto z’indobanure bibagereraho ku gihe, bagahingira igihe bitandukanye na mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Niyibizi Aloys avuga ko SCAB yatumye abaturage bamenya uruhare rwabo mu ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi n’ubworozi bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ibyo ngo bigaragazwa n’ibitekerezo “bisobanutse” batanga.

Ibyo byatumye abaturage bongera umusaruro agereranyije na mbere. Mu rwego rwo gukomeza mu murongo batangiye, ubuyobozi bw’umurenge bwiyemeje kuzageza ubumenyi abahuguwe na SCAB babonye biciye mu makoperative bahuriyemo.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire avuga ko batangiye gukorana n’abagize ihuriro ry’amakoperative yahuguwe kuri Scab ngo ubumenyi bungutse babusangize abandi bahinzi.

Uyu mushinga watewe inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (European Uninon-EU) watangijwe nyuma yuko kuwa 18 Nyakanga 2013 Action Aid yagaragaje zimwe mu mbogamizi zituma Afurika itihaza mu biribwa. Mu bushakashatsi uyu muryango wakoreye mu bihugu bine aribyo Kenya, Nigeria, Uganda ndetse n’u Rwanda, wagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu byasinye amasezerano ya Maputo ariko rukaba rutayubahiriza.

Icyo gihe byagaragajwe ko u Rwanda rushyira amafaranga mu buhinzi agera kuri 6,5%, u Rwanda kandi rwagaragajwe nkaho abari n’abategarugori bakiri inyuma mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu mushinga washyiriwe mu bikorwa mu turere 8 ari two : Musanze, Gakenke, Karongi, Nyanza, Nyaruguru, Gisagara, Kamonyi na Muhanga.

Mu gihe washyirwaga mu bikorwa uretse abagenerwabikorwa, n’itangazamakuru ryahuguwe gukorana n’imiryango ya sosiyete sivile ndetse no kuri SCAB.

Leta y’u Rwanda iha agaciro uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, kuko ngo yumva ari ibye. Ni muri urwo rwego mu mpera za 2018 yafashe umunsi umwe wo kuwa Kabiri mu nteko z’abaturage, bagatanga ibitekerezo byashingirwaho mu igenamigambi.

Ntakirutimn Deus