U Rwanda rugiye kuvana mu gihe cya vuba imigabane rufite muri Cimerwa

Igiciro cya sima ku isoko hari abavuga ko kiri hejuru, uru ruganda rutunganya sima rwa Cimerwa ngo rugira igihombo ugasanga kirarwegeka kuri leta.

Ni muri urwo rwego leta y’u Rwanda iteganya kuvana imigabane yayo muri uru ruganda.

Mu mwiherero uri kubera i Gabiro kuri iyi nshuro ya 16, Perezida Paul Kagame yabajije inzego zibishinzwe aho zigeze zikemura iki kibazo, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, asubiza ko bari mu ibarura ry’ibijyanye n’iyo migabane bitegura kugurisha abandi bashoramari mu gihe cya vuba. Ndetse bitarenze Werurwe uyu mwaka, iyi migabane ikazaba imaze kuvanwamo.

Kugeza uyu munsi uru ruganda ruri mu maboko ya Sosiyete PPC yo muri Afurika y’Epfo, iri ku mwanya wa mbere mu nganda zikomeye zikora sima muri iki gihugu u gihugu. Muri uru ruganda ifitemo imigabane ingana na 51% mu gihe leta y’u Rwanda n’ibigo byayo nka RSSB n’ibindi bifitemo imigabane ingana na 49%.

Ntakirutimana Deus