I Burasirazuba: Kuhira ubutaka byarwanyije amapfa yatumaga abaturage basuhukira imahanga

Amapfa yari yarajujubije abatuye uturere tw’intara y’i Burasirazuba, agatuma basuhukira imahanga, ubuyobozi buvuga ko atakiharangwa, bitewe  n’imbaraga bwashyize mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, birimo gutera ibiti, kubungabunga amazi akifashishwa mu kuhira imyaka.

Imyaka hafi itatu irashize mu karere ka Gatsibo hatagaragara ikibazo cy’ amapfa. Umuyobozi wakoGasana Richard, avuga ko bateye iyi ntambwe babikesha kubungabunga ibidukije muri aka karere. Gutera ibiti, gusazura amashyamba no kuhira mu bishanga n’imusozi ni bimwe mu byakozwe.

Ati “Mu karere kacu tugiye kumara imyaka 3 nta kibazo cy’amapfa turahura nacyo kubera bya bikorwa byo kuhira byongera n’umusaruro.”

Aka karere kagize umugisha wo kubakwamo ingomero zitandukanye zifasha mu kuhira imyaka. Urugero atanga ni urugomero rwa Kanyonyomba, urwa Ntende n’urwa Rwangingo rwuhira ahari ubuso busaga ha 900 mu karere ka Gatsibo na Nyagatare, uru rugomero rwatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari umunani.

Izi ngomero zunganirwa n’uburyo bwo kuhira bugezweho bwifahisha imashini zifite ibikoresho byikaraga mu kirere n’izifite amatiyo ari munsi y’ubutaka zivomerera imusozi no mu bishanga bigaragara mu karere ka Gatsibo.

Mu Murenge wa Gatsibo hari igikorwa cyo kuvomerera imusozi (Hillside irrigation) bwuhira hegitari 45.

Mu rwego rwo kubikundisha abaturage, leta yatangiye kubafasha mu bijyanye no kugura imashini zuhira zitangwa mu buryo bwa nkunganire, umuturage agatanga ibihumbi 275 akagurirwa imashini igura ibihumbi 600. Iyi mashini ishobora kuhira muri metero zisaga 600. Mu Gishanga cya Remera buhira hegitari zisaga 500.

 

Nyagatare ntikizwi nk’iwabo w’amapfa

Mu karere ka Nyagatare naho hari ibikorwa byo kuhira byatumye aka karere gahangana n’amapfa yatumaga hari abasuhuka.

Umuyobozi wako Mushabe David Claudian avuga ko igishanga cya Kagitumba n’ibindi byuhirwa byahinduye ubuzima bw’abagatuye.

Ati “Kuhira imusozi bikorerwa mu kibaya cya Kagitumba gifite hegitari 900, byatanze umusaruro ufatika, binatanga n’akazi….”

Mushabe avuga ko ubu buhinzi bwatumye aka karere gahembwa nk’aka mbere kagize umusaruro mwinshi, igihembo bahawe ku munsi w’umuganura.

Kuhira ku buso bunini muri aka karere bikorerwa kuri Ha3775. Kuhira ku buso buto bikorerwa kuri 625.Ibi bikorwa kandi ngo byatanze akazi ku bajyaga kugashakira muri Uganda

MuRwanda hari ubuso buhingwa hafi miliyoni n’igice. Ubugera kuri hegitari ibihumbi 589 bukaba bukenera kuhirwa cyane mu gihe cy’impeshyi, ariko hegitari ibihumbi 45 ni zashoboraga kuhirwa kugeza muri 2016, mu gihe hari gahunda yo kuhira hegitari ibihumbi 100 mu mwaka wa 2020.

Mu rwego rwo guteza imbere iyi gahunda, mu ngengo y’imari y’umwaka 2013-2014, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yari igenewe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 82, kuhira yabihariye angana na 26%.

Mu 2014-2015, yari igenewe angana na miliyari 90, agera kuri 43% ashyirwa mu kuhira. Mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017, Leta yashoye asaga miliyari 15.

Muri iyi ntara kandi ahitwa i Cyambwe, hafi y’ikiyaga cya Nasho mu Karere ka Kirehe imisozi yaratunganyijwe, haremwa amataba mu mushinga w’ubuhinzi w’umuherwe w’Umunyamerika Howard Buffet uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 1,206.

Uwo mushinga uzatwara miliyoni 500 z’amadorali (hafi miliyari 450 ugenekereje mu mafaranga y’u Rwanda). Leta kandi yiyemeje gufasha abashaka kugura ibikoresho byo kuhira ibaha 50% by’amafaranga bakeneye.

 

Ntakirutimana Deus