Musanze: Abakora ubuhinzi begerejwe amahirwe atuma bongera umusaruro

Bamwe mu bahagarariye koperative z’ubuhinzi bo mu mirenge ya Shingiro na Muko yo mu Karere ka Musanze bavuga ko bari kugera ku rwego rwo kunoza ubuhinzi bwa kinyamwuga mu buryo bukwiye, biciye muri gahunda y’igihugu ya 4 yo kuvugurura ubuhinzi, imiryango itegemiye kuri leta ikaba ikomeje kubegereza amahirwe atuma babunoza kurushaho.

Aba bahinzi babitangaje mu mpera z’iki cyumweru babifaahijwemo n’umushinga ugamije guteza imbere uruhare rw΄umuryango muri gahunda y΄ubuhinzi(CCOAIB), wabaganirizaga kuri iyo gahunda, PSTA 4,yerekana ibyihutirwa mu ishoramari mu buhinzi ikanagereranya ibikenewe mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2024. Ni gahunda yo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu(NAP) 2017-2030.

Aba bahinzi bavuga ko bakundaga kurangwa n’ingeso yo kutita ku gufumbira ibihingwa byabo cyangwa ngo baharanire kuba basagurira amasoko.

Uwitwa Mukamana Agnes ati” Tujya duhinga ariko mu gukoresha ifumbire ntitubyiteho cyane kuko ubutaka bwacu bwareraga cyane, ariko kubera kubufata nabi tukabuhingamo buri gihe tutitaye ku gufumbira, ariko uyu munsi tugiye kujya kubyigisha abo duhagarariye tujye tuzirikana gukoresha ifumbire tumenya uko aho twahinze hangana ndetse n-ikigero kifumbire dukwiye.

Akomeza avuga ko biyemeje guhingira amasoko, aho guhingira ingo gusa.

Undi witwa Habumugisha Faustin avuga ko hari ubumenyi bagikeneye mu kunoza ubwo buhinzi.

Ati ” Dukunda guhinga ubutaka bwacu tukabunaniza, kuko duhinga ibirayi gusa ugasanga ntitwibuka kuba twahindura ngo duhingemo ikindi. Ibyo rero nabyo twabonyeko bituma ubutaka bwacu butera neza nkuko bikwiye.  Tugiye kubyigisha abandi dore baduhaye n΄udutabo two kuzajya twifashisha tubasobanurira”.

Umukozi w΄akarere ka Musanze ushinzwe agashami k΄ubuhinzi n΄ubworozi  Gendahayo Jean na we avuga ko abahinzi bakwiye kujya bamenya ko ubutaka bwitabwaho kugirango bubahe umusaruro uhagije.

Ati ” Abahinzi bacu bishyizemo ko ino hera ibirayi gusa bigatuma bahora bahinga ibirayi badasimburanya cyangwa ngo bafumbire nkuko bikwiye. Turimo kubigisha uburyo bazajya bafumbira imirima yabo bagendeye ku kigero bahinze kandi banamenyera guhinduranya ibihingwa”.

Umuhuzabikorwa w΄umushinga ugamije guteza imbere uruhare rw΄umuryango muri gahunda y΄ubuhinzi(CCOAIB), Wihogora Aloysie avuga ko bashyize imbaraga ku bahinzi kugirango banoze ubuhinzi bwabo bihaza mu biribwa.

Agira ati “Ubu turi gukurikirana abahinzi bahagarariye abandi muri za koperative. Hari amabwiriza aba abagenewe kugirano babashe guhinga neza ariko usanga akenshi yanditse mu zindi ndimi ariko ubu twabazaniye udutabo twanditse mu rurimi bumva. Tubona ibyo rero bizabafasha mu buhinzi bwabo”

Akomeza yerekana ko mu nkingi z’iyi gahunda harimo uburyo burambye bwo kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro. Kuhira imyaka biboneye mu rwego rwo gucunga neza umutungo w’amazi. Kongera umusaruro w’amatungo,ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi no kunoza uburyo ibikomoka ku bworozi biboneka bidahenze. Guharanira ko ubuhinzi butuma ubwinshi n’ubwiza bw’ibikenewe mu mirire biboneka ku rwego rw’igihugu no mu ngo no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze muri serivisi z’iteganyagihe.

Uyu muryango ufatanyije n’ihuriro ry’ikora ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu (Cladho) n’umuryango nterankunga (Action Aid), umaze imyaka isaga itatu uhugura abaturage mu kugira uruhare mu ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi, kuyigira iyabo no kumenya uburenganzira bwabo biciye mu mushinga witwa (SCAB).

Akarere ka musanze ni twumwe mu turere dukunda kweramo igihingwa cy΄ibirayi ibigori ndetse n΄ibireti.

Abaturage bakaba basabwa kujya bahinduranya ibyo bihingwa byose badahinze ibirayi gusa nkuko bikunze kugaragara.

Mbanjimpundu F.