Umuyobozi w’Umudugudu yaregewe abadepite ahita atabwa muri yombi

Inka zatanzwe zibereye ijisho

Umuturage witwa Nyirahabimana Sarah uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yahawe inka muri gahunda ya girinka Munyarwanda nyuma aza kuyamburwa ku kagambane k’Umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi atuyemo, uyu muyobozi yatawe muri yombi.

Iyi nka yahawe Nyirahabimana yaje kubyara inyana, ariko yamburwa imbyeyi ngo kuko ‘yayifashe nabi’. Ni nyuma y’amagambo yavuzwe n’ Umuyobozi w’umudugudu  Nyirahorwna Chantal ngo wamushakagaho indoke.

Abonye atabikoze, afatanya na veterineri w’Umurenge wa Kanjongo kuyimwaka.

Uyu muyobozi yajyanywe kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ya kanjongo. Yatawe muri yombi kuwa Gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019 nk’uko The Source Post yabitangarijwe n’umwe mu baturage baturaye muri uyu murenge.

Ni nyuma yuko uyu muturage atakiye abadepite basuraga akarere ka Nyamasheke.

Asobanura ko yatswe inka na veterineri w’umurenge wa Kanjongo na mudugudu kubera ngo atakamiye mudugudu cyangwa ngo amuhe ku mafaranga yahabwaga na caritas ndetse akavuga ko yanamuciye agera 5000frw kugirango ahabwe iyo nka ya girinka akamwishyura 4000.

Uyu muturage yabibwiye abadepite bari gusura intara y’i Burengerazuba. Muri aka karere hari itsinda ry’abadepite, ari naryo ryagejejweho ibi bibazo ryari rigizwe na Murebwayire Christine, Uwanyirigira Gloriose, Barikana Eugène na Habineza Frank wari uriyoboye.

Si uyu muturage gusa wareze uyu muyobozi kuri abo  badepite, kuko hari n’abandi bamureze muri iyo nama babarirwa mu icumi, bavuze ko yabasabaga ruswa y’amafaranga ngo babashe guhabwa inka zo muri gahunda ya girinka.

Umwe mu baturage babibonye ati “duhuruza gitifu w’umurenge wa Kanjongo maze aza kuyisubizwa yatswe uwari wayihawe.”

Iyi nka yayambuwe tariki 12 Gashyantare ayisubizwa nyuma y’umunsi umwe, nyuma y’uko abayobozi batandukanye barimo Ingabire Marie Immaculèe na Vincent Munyeshyaka batanze ibitekerezo kuri twitter, aho umuturage wamenye ibi mbere yahise yandika amakuru yabyo.

Abatuye uyu murenge basaba ko veterineri asaba imbabazi, ariko muduguduvwe akegura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yatangarije Radio Isangano ko uyu muyobozi yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bya ruswa yarezwe n’abo baturage.

Ifoto yakoreshejwe si yo nka ivugwa mu nkuru.

Ntakirutimana Deus