Inyubako z’insengero zizajya zishyura imisoro hagendewe ku gaciro kazo

Inyubako z”insengero, kiliziya n’imisigiti zitegetswe gutanga imisoro nk’uko bigenwa n’itegeko rigena inkomoko y’umutungo w’inzego z’ibanze.

Mbere insengero ntabwo zajyaga zishyura iyi misoro, ariko guhera mu mwaka wa 2019 izi nyubako zigomba kwishyura uyu musoro.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe politiki y’ingengo y’imari y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Nzayikorera Jonathan avuga ko iyi misoro yagombye kuba yatanzwe muri uyu mwaka.

Yabitangaje mu mahugurwa yahawe abanyamakuru ku bijyanye n’iri tegeko No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 ritavuzwe rumwe na benshi.

Iri tegeko rigena ko izindi nyubako zirimo n’ insengero zizajya zisora 0.1% by’agaciro kazo (k’inyubako).

Ku bijyanye n’izindi nyubako zisanzwe zirimo izo guturamo n’izo gukoreramo zizajya zishyura iyo misoro(mu buryo bwagenwe), ariko hagendewe ku gaciro kazagenderwaho ku gaciro iyo nzu ifite uyishyize ku isoko.

Aha ufite inzu imwe yo guturamo ntizasora, ariko iya kabiri izajya isora.

Na ho ubutaka buzajya busora hakurikijwe ubuso bwawo.

 

Ntakirutimana Deus