Nyamagabe: Ni iki abafashwa n’umushinga Hinga Weze bazasigarana mu gihe uzaba urangiye?

“Tugiye muri keya [Care]” ni imvugo uzumva kenshi ku baturage bo mu turere twa Kamonyi na Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, bishingiye ku kuba umushinga Care International warabahurije mu bimina byo kwizigamira, byaje gusigara bizamura ababinga neza nyuma yuko uyu mushinga usoje iyi gahunda.

Gucunga neza ibikorwa n’ubumenyi abaturage baba bahawe n’abatarankunga ni bimwe mu byo abantu bakunze kwibaza niba koko bizagerwaho cyangwa niba bizaba gukomeza gutegereza ak’imuhana, abakurambere bavuze ko kaza imvura ihise.

Iki ni ikibazo The Source Post yaganiriyeho n’abatuye mu karere ka Nyamagabe bafashijwe n’umushinga Hinga Weze guhera mu mwaka w’2017, ibikorwa byayo bikaba bizasoza mu 2022, kuko ari umushinga wahawe igihe cy’imyaka itanu.

Mu murenge wa Buruhukiro hafi y’ishyamba kimeza cya Nyungwe, abaturage baho bafashijwe na Hinga Weze mu bijyanye no gukorerwa amaterasi y’indinganire yakozwe ku buso bwa hegitari 50. Borojwe kandi inkoko zisaga ibihumbi 14 [14500], bigishwa kandi banakorerwa uturima tw’igikoni, bahabwa ibishyimbo bikungahaye ku butare bazahinga mu rwego rwo kongera umusaruro, bahabwa ubumenyi ku bijyanye no kurwanya imirire mibi, bahinga imbuto n’imbuga aho bagiye batunganyirizwa, bashishikarizwa kwibumbira mu matsinda atandukanye.

Abaturage bigishwa kubaka akarima k’igikoni

Aba baturage bavuga ko hari icyo bungukiye mu bumenyi bahawe nkuko byemezwa na Bagiravuba Perpetue wo mu kagari ka Gifurwe ugira ati“Badutumiza mu nama bakatwigisha ukuntu, tuzatera imbere, ukuntu tuzizamura, ubworozi bw’amatungo magufi, guhinga uturima tw’igikoni, korora no amatungo magufi, guteka indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi mu bana .”

Akomeza avuga ko byatumye abana be bagana ishuri kandi ntihagira ugira ikibazo cy’imirire mibi.

Mugenzi we Mundanikure Marie Louise nawe avuga ko hari ibyo yungutse, ati “ Aho Hinga Weze yaziye , yahuguye abajyanama b’ubuzima n’ab’ubuhinzi badushishikariza kujya mu matsinda yo kwizigamira , tugurizanya amafaranga tukabasha kugura inyongeramusaruro, umubyeyi utoroye igi, akaguza igiceri akagura igi akariha umwana we ntagwingire.

Hirya y’ubwo bumenyi bavuga ko basigaranye igice kinini bazabyaza umusaruro ubwo ibikorwa by’uyu mushinga bizaba bisoje.

Bagiravuba Perpetue ati “ …nanjye ubwanjye numva rwose ntakitinya kuko nigishijwe. Baduhaye ingufu kandi byatugiriye akamaro, nk’akarima k’igikoni nakikorera. Ubu turabikora rwose, kandi n’ibi bikorwa nibirangira tuzakomeza kubikora kuko baduhaye ubumenyi bwinshi.”

Mundanikure Marie Louise aherezwa inkoko yibutswa kuyibyaza umusaruro akoroza n’abandi

Mundanikure Marie Louise na we ati “Batwigishije kandi n’umugore mu iterambere, ko tugomba gukorera ku ntego njye n’umufasha wanjye, mbere ntitwanahuzaga, ariko dusigaye twigira hamwe, nta macakubiri akirangwa mu rugo rwacu…urumva ko kuba duhuza ubumenyi baduhaye twabuheraho bugakomeza kwiteza imbere…”

Muri ba rwiyemezamirimo banini bafashijwe harimo koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro bo muri Nyamgabe [KOPABINYA] yahawe n’uyu mushinga inkunga ya miliyoni zisaga 70 yo gutangiza ikigo cy’ihuriro rya serivisi z’umuhinzi-mworozi [Model farm service center], Mukakomeza Donatille uyobora iyi koperative avuga ko bazabungabunga ibikorwa batewemo inkunga bikababyarira umusaruro, bikabateza imbere, umuturage, abagize iyi koperative, akarere n’igihugu.

Mukakomeza ubwo yasinyiraga inkunga bahawe na USAID Hinga Weze tariki 19 Kamena 2020

Ku ruhande rw’inzego zireberera abaturage, Mukankuranga Marguerite, umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe, avuga ko aho abagore baherewe ijambo, bagatangira gufashwa n’abaterankunga batandukanye barimo gutera imbere kandi nabo bakabasezeranya ko bazakomeza kubaba hafi.

Mukankuranga Marguerite, Umuhuzabikorwa wungirije n’Inama y’Igihugu y’Abagore “CNF” mu Karere ka Nyamagabe

Ati “Ubu umugore yabonye ijambo abona aho avugira, ajya muri koperative n’ibindi byinshi biteza imbere umugore, ibyo byose ni amahirwe n’ubumenyi yungutse tuzakomeza kubungabunga bigakomeza kumuteza imbere.”

Yungamo ko amatungo bahabwa babashishikariza kuyafata neza, nabo bakoroza abandi, bityo bityo akagera kuri benshi, bakiteza imbere.

Akwiyimana Theophile umuyobozi wa Hinga Weze muu karere ka Nyamagabe afite icyizere ko ibyo bafashijemo aba baturage bitazabapfira ubusa. Ati “ Abagore dukorana nabo barimo kwiteza  imbere cyane, harimo abatubuzi, aborora inkoko mu buryo bwa kijyambere, kandi tuba twarabahuguye cyane abajyanama b’ubuzima n’ab’ubuhinzi ku buryo ibi bikorwa dukora bagumya kubibungabunga. Dukorana n’inzego z’ibanze ku buryo n’igihe Hinga weze izaba itagihari bizakomeza.

Ukuriye umushinga Hinga Weze mu Karere ka Nyamagabe, Akwiyimana Theophile atanga inkoko

Kuba uyu mushinga ukorana n’inzego z’ibanze by’umwihariko mu kubungabunga ubu buryo byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro Bayiringire Jean ugira uti”

Hinga weze ijya gutangira twababwiye ko ari umushinga uzabafasha kwifasha, nihagarika izo gahunda ubumenyi twavanyemo mu buryo buri tekiniki, uburyo bwo gucunga imishinga, bwo gucunga ibyagezweho no kubirinda, twebwe nk’abayobozi tuzakomeza guteza imbere abaturage bacu kandi tuzakomeza kubaherekeza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, Bayiringire Jean

Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), watangiye muri 2017, ufite icyerekezo cy’imyaka itanu, ukaba uteganya ko kugeza muri 2022 uzafasha abahinzi b’umwuga bato bagera ku bihumbi 520 kuzamuka ariko hakazaba abandi ibihumbi 200 bazabigiraho.

Mukankuranga Marguerite, Umuhuzabikorwa wungirije n’Inama y’Igihugu y’Abagore “CNF” mu Karere ka Nyamagabe atanga inkoko
Abaturage bahawe n’ibigega bifata amazi
Inkoko bahawe
Abaturage basinyira ko bazitura amatungo bahawe
Inkoko bahabwa