Prof Kayumba avugako umwaka yafunzwe utazamubera inzitizi mu ishyaka yashinze

Prof. Christopher Kayumba, umushakashatsi, umunyamakuru icyarimwe n’umwarimu wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda yashinze ishyaka rya politiki riharanira demokarasi mu Rwanda RPD (The Rwandese Platform for Democracy), yemeza ko kuba yarafunzwe umwaka umwe bitazabangamira ibikorwa bye muri iryo shyaka.

Kayumba avuga ko, kimwe mu byamuteye gushinga iri shyaka, ari bimwe mu bibazo icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje mu Rwanda ndetse n’ibindi bishingiye ku mateka yakunze kuranga igihugu mu bihe byashize. Avuga ko ari ngombwa ko haba impinduka muri demokarasi kuko ngo ibiriho bikorwa mu buryo yita ko “bucumbagira”.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru agaruka ku mpamvu we na bagenzi be bafashe iya mbere bagashinga ishyaka riharanira demokarasi mu Rwanda, RPD, bwana Kayumba avuga ko igitekerezo bagikuye ku buryo ingamba zo kurwanya COVID19 mu Rwanda zagenze ndetse n’ibindi bibazo birimo iby’ubukene yita karande, akarengane n’ibindi byakunze kugaragara mu Rwanda.

Prof. Kayumba avuga ko kugeza ubu byagaragaye ko ibyo kubahiriza amategeko, uburenganzira bwa muntu biriho ariko mu buryo bufifitse. Ijwi ry’Amerika ryabajije uyu mushakashatsi ufite impamyabumenyi y’ikirenga, niba ibibazo yakunze kunyuramo kugeza ku gufungwa muri gereza byaramubereye intandaro yo gushinga Ishyaka RPD. Asobanura ko ntaho bihuriye ko ahubwo aharanira impinduka mu rwamubyaye kuko ngo hari abarangije kwishyiramo ko ibintu bigomba guhora uko biri atari uko ari byiza ahubwo ari ugutinya guharanira izo mpinduka.

Kayumba atangaje ko yashinze ishyaka, nyuma y’igihe gito afunguwe. Yarezwe icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali. Ijwi ry’Amerika ryamubajije niba ubwo busembwa butazamubera ikibuza bigatuma ishyaka rye ritemerwa. Kuri we, ashimangira ko ishyaka rikora kimwuga ntaho rihuriye n’umuntu ku giti cye. Yungamo ko batangaza inzego zaryo, we akaba yaribera umuvugizi.

Ese Kayumba uzwiho kutarya umunwa mu gutanga ibitekerezo bye mu bwisanzure, winjiye muri politiki, ntihazabaho kugongana kw’izo nshingano? Kuri nyir’ubwite ngo ibyo byose bifite icyo bipfana na politiki yinjiyemo.

Mu bihe bitandukanye imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu yakunze kunenga u Rwanda ko rushyira amananiza adasanzwe ku washaka gushinga ishyaka rya politiki byongeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Kayumba akavuga ko biteze izo mbogamizi ariko ko bazashyirwa bandikishije ishyaka ryabo rikemerwa mu rwego rw’amategeko.

Mu ntangiro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka ni bwo Kayumba yari yandikiye Perezida Paul Kagame ibaruwa ndende ifunguye amugaragariza uruhuri rw’ibibazo byugarije abanyarwanda birimo iby’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, ubukene n’ibindi. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko nta gisubizo yabonye haba mu nyandiko yewe no mu magambo ariko ahitamo kudaceceka ashinga ishyaka azajya abigaragarizamo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane ari bwo  Kayumba n’abo avuga bari kumwe bazagira icyo babwira abanyamakuru kuri iri shyaka. Ni na bwo avuga bazatangaza porogaramu politiki yaryo. Mu buryo bwemewe n’amategeko, mu Rwanda hari amashyaka 11.

Ibindi ni muri ino nkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa

 

No media source currently available

5:365:362:58

 

 Ibishamikiyeho