Tanzania igiye kuba igihugu cya mbere mu karere kiyobowe n’umugore

Ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo nta na kimwe kirayoborwa n’umuperezida w’umugore kuva byabona ubwigenge ibyinshi byabonye mu myaka y’1960, nyamara Tanzania igiye kuyoborwa n’umugore nyuma y’urupfu rwa Perezida w’iki gihugu Dr John Pombe Magufuli.

Amahirwe yuko umugore yari kuyobora igihugu mu karere yari afitwe na Agathe Uwiringiyimana wari minisitiri w’intebe kugeza muri Mata 1994 ubwo Habyarimana Juvenal wari perezida yari amaze gupfira mu ndege yari imuvanye mu mishyikirano i Arusha muri Tanzania. Icyo gihe itegeko nshinga ry’u Rwnda ryahaga ububasha Uwiringiyimana bwo kuba perezida asimbuye uwari utakiriho, ariko yishwe atabigezeho.

Amahirwe yuko umugore yayobora igihugu mu karere yitwa perezida utari uw’inzibacyuho afitwe na  Madame Samia Suluhu Hassan usanzwe ku mwanya wa visi perezida wa Tanzania. itegeko nshinga ry’icyo gihugu rivuga ko iyo perezida uriho agize ikibazo cyo kudakomeza kuyobora, asimburwa na visi perezida, ibyo bivuze ko nyuma y’urupfu rwa Magufuli byatangajwe ko rwabaye ku itariki 17 Werurwe 2021, Madame Samia Suluhu agiye kuyobora Tanzania kugeza mu 2025 ubwo manda ya Magufuli yari kuzaba irangiye. Magufuli yari muri manda ye ya kabiri yatangiye muri 2020.

Kuba umugore yaba perezida ariko udafite ububasha bumwe na bumwe mu gihe byitwa ko ayoboye mu nzibacyuho cyangwa ko ari perezida w’inzibacyuho byigeze kubaho mu Burundi ubwo umugore witwa Sylvie Kinigi  wavutse mu Gushyingo 1953 wari minisitiri w’intebe kuva tariki 10 Nyakanga 1993 kugeza kuya  7 Gashyantare 1994, yayoboye u Burundi mu nzibacyuho kuva kuwa 27 Ukwakira  1993 kugeza kuwa 5 Gashyantare 1994, ubwo Cyprien Ntaryamira wari perezida yari amaze kugwa mu mpanuka y’indege yarimo Habyarimana.

Uyu mugore wo mu ishyaka rimwe na Magufuli rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), akomoka muri Zanzibar, afite imyaka 61 y’amavuko yari muri manda ye ya kabiri. Ni ubwa mbere Tanzania igiye kuyoborwa n’umugore kuva yabona ubwigenge mu 1962, kuva icyo gihe igihugu cyatangiye kuyoborwa n’abo mu ishyaka CCM ryashinzwe mu 1977, perezida wa Mbere aba Mwalimu Julius Nyerere wahuje Tanganyika na Zanzibar akabigira igihugu kimwe, cyihuje cya Tanzania. Uyu Samia kandi yabaye umugore wa mbere wabaye visi perezida wa mbere wa Tanzania mu mateka y’iki gihugu.

Leta yashyizeho icyunamo cy’iminsi 14 yo kunamira Magufuli, gusa bamwe mu Banyatanzania barasaba ko Visi Perezida  Samia yahita arahirira kuyobora igihugu. Umwe mu batavuga rumwe na Leta barimo Zitto Kabwe ukuriye ishyaka ACT Wazalendo, uba mu Bubiligi agira ati “Visi perezida akwiye guhita arahira. Itegeko nshinga ntabwo rivugako hari icyugo gikwiye kubaho, mu gihe perezida apfuye, igikurikiraho ni uko visi perezida arahira.”