Itabaruka rya Magufuli: Umwe ati ‘tubuze uwo twari dushingiyeho’, undi ati: ‘nta byiza azibukirwaho’

Abaturage ba Tanzania baganiriye na BBC bavuze babajwe no kubura ‘uwo twari dushingiyeho’ perezida John Pombe Magufuli, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi we abona nta byiza azibukirwaho.

Nyuma y’igihe kigera ku kwezi ataboneka nk’uko bisanzwe, kandi nta makuru atangazwa ku buzima bwe, ibihuha byabaye byinshi, kugeza no kwemeza ko yaba yarapfuye.

Bamwe banenze imyifatire ya leta yo kutavuga amakuru y’ubuzima bw’umukuru w’igihugu.

Kuwa gatanu ushize minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa we yabwiye abaturage ati: “…nimutuze perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arahuze cyane mu biro bye”.

Mu ijoro ryakeye, Visi perezida Samia Suluhu Hassan – ari nawe biteganyijwe ko ahita afata ubutegetsi – amaze gutangaza urupfu rwa Magufuli, bamwe babwiye BBC akababaro kabo.

Abakuru b’ibihugu bitandukanye hamwe n’umuryango w’ibihugu by’akarere nabo batangaje ubutumwa bw’akababaro no kwihanganisha Tanzania, yatangaje icyunamo cy’iminsi 14.

“Nababaye cyane kuko numvise ari nko kumbwira ko data yapfuye” – Uwitwa Dulli w’i Kiembe samaki ku kirwa cya Zanzibar.

Awadh Mussa Kasim yagize ati: “Tubuze umutegetsi ukomeye, niwe twari dushingiyeho. Nta byinshi mfite byo kuvuga, turi mu gahinda kubera uru rupfu.”

John Pombe Magufuli
Perezida Magufuli/AFP

Abatavugarumwe nawe bavuze iki?

Zitto Kabwe ukuriye ishyaka ACT Wazalendo, uba mu Bubiligi, ari mu batangaje mbere iby’uburwayi bwa Perezida Magufuli, ndetse kuwa gatatu avuga ko ibye bishobora kuba byarangiye.

Yatangaje ko “ababajwe n’urupfu rwa Magufuli” kandi yahamagaye visi perezida amwihanganisha.

Kabwe yavuze ko iyi ari inkuru mbi ku batanzaniya, ndetse ko “mw’izina rya ACT Wazalendo nanjye bwite, nihanganishije Mama Janet Magufuli n’umuryango wose wa John Pombe Magufuli”.

John Pombe Magufuli

Fatma Karume umunyamategeko utavugarumwe na politiki za Perezida John Magufuli, yavuze ko “bibabaje cyane ko byafashe igihe kinini ngo abaturage babwirwe ukuri.”

Ati: ” Imana imuruhurire aho akwiye…ariko sintekereza ko azibukirwa ku bikorwa byiza.”

Yongeraho ati: “Kuva yagera ku butegetsi igihugu cyarahindutse, gihinduka igihugu kibabaye, ubwisanzure bwacu twarabunyazwe.”

Abategetsi b’ahandi baravuga iki?

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ukuriye kandi umuryango w’Ubumwe bwa Africa, yatangaje kuri Twitter ko yababajwe “n’urupfu rwa mugenzi we kandi umuvandimwe we”, aboneraho kwihanganisha Abatanzaniya.

Tambuka Twitter ubutumwa, 1

Impera ya Twitter ubutumwa, 1

Umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) nawo watangaje kuri Twitter ko “wifatanyije n’abavandimwe bo muri Tanzania mu cyunamo barimo”.

Muri iki gitondo, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi muri Kenya, anagira ati: “mbuze inshuti, mugenzi wanjye n’uwo tubona ibintu kimwe.”

Perezida Kenyatta yavuze ko muri icyo gihe cy’icyunamo amabendera ya Kenya na EAC agomba kururutswa kugeza hagati.

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yatangaje kuri Twitter ko urupfu rwa Magufuli ari igihombo gikomeye kuri Africa.

Yavuze kandi ko “Malawi yiteguye guha ubufasha bwose bwakenerwa na leta ya Tanzania” nyuma y’urupfu rwa Magufuli.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje kuri Twitter ko ababajwe no kumva ko Magufuli yapfuye, ati: “Ibitekerezo byanjye biri ku bantu be no ku baturage ba Tanzania”.

Inkuru ya BBC

The Source Post