Madamu Samia Hassan ararahirira kuyobora Tanzania

Madamu Samia Suluhu Hassan usanzwe ku mwanya wa visi perezida wa Tanzania ararahirira kuyobora iki gihugu muri manda izarangira mu 2025.

Ararahirira kukiyobora uyu munsi saa kumi z’igitondo ku isaha yo muri Tanzania ni ukuvuga saa cyenda zo mu rukerera ku yo mu Rwanda , nkuko bigenwa n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu rivuga ko iyo perezida uriho agize ikibazo cyo kudakomeza kuyobora, asimburwa na visi perezida.

Ibyo kurahira kwe byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibiro bya perezida muri Tanzania.

Ibyo bivuze ko nyuma y’urupfu rwa Magufuli byatangajwe ko rwabaye ku itariki 17 Werurwe 2021, Madame Samia Suluhu agiye kuyobora Tanzania kugeza mu 2025 ubwo manda ya John Pombe Magufuli yari kuzaba irangiye. Magufuli yari muri manda ye ya kabiri yatangiye muri 2020.

Tanzania iraba ibaye igihugu cyo mu karere kiyobowe bwa mbere na perezida w’umugore ufite inshingano zose, utari uw’inzibacyuho.

Uyu mugore wo mu ishyaka rimwe na Magufuli rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), akomoka muri Zanzibar, afite imyaka 61 y’amavuko yari muri manda ye ya kabiri. Ni ubwa mbere Tanzania igiye kuyoborwa n’umugore kuva yabona ubwigenge mu 1962, kuva icyo gihe igihugu cyatangiye kuyoborwa n’abo mu ishyaka CCM ryashinzwe mu 1977, perezida wa Mbere aba Mwalimu Julius Nyerere wahuje Tanganyika na Zanzibar akabigira igihugu kimwe, cyihuje cya Tanzania. Uyu Samia kandi yabaye umugore wa mbere wabaye visi perezida wa mbere wa Tanzania mu mateka y’iki gihugu.

Bmwe mu batavuga rumwe na Leta barimo Zitto Kabwe ukuriye ishyaka ACT Wazalendo, uba mu Bubiligi yari aherutse gusaba ko Samia yahita ahabwa inshingano zo kuyobora igihugu, agira ati “Visi perezida akwiye guhita arahira. Itegeko nshinga ntabwo rivugako hari icyugo gikwiye kubaho, mu gihe perezida apfuye, igikurikiraho ni uko visi perezida arahira.”