Ngoma: Bizeye ejo heza h’abana babo nyuma yo kumenya kubonsa neza

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Abatuye mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma bavuga ko basobanukiwe n’ibijyanye no konsa abana babo no kubaha ibifasha ibere bityo bakaba batakirwaragurika cyangwa ngo bahure n’ibindi bibazo byatuma bagira imibereho mibi.

Aba baturage bavuga ko basobanuriwe uburyo bwo konsamo umwana, nkuko bivugwa na  uyu avuga ko umushinga Hinga Weze wabahaye ubumenyi bukwiye ku bijyanye no konsa kandi ngo bikaba byarababyariye umusaruro.

Muhawenimana Hyacinthe utuye mu kagari ko mu Gatare ni umubyeyi w’abana bane, ufite imyaka 45 y’amavuko. Avuga ko abana be bafite ejo hazaza heza bitewe n’ubumenyi yahawe bwo kubitaho. Yari ku kagari ko mu Gatare aho bari bateguye ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye, mu bukangurambaga Hinga Weze ifatanyijemo na na Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato (National Early Childhood Development Program-NECDP).

Agira ati “Twamenye konsa abana, kubaha indyo yuzuye. Batubwiye ko umwana ugomba kumwonsa umwitayeho , nturindire ko ari burire kugirango umwonse, ukarimuha buri kanya. Batubwiye ko bituma agukunda akwiyumvamo nawe umwiyumvamo bityo agakura neza.

Yungamo ati ” Batwigishije ko mu mezi atandatu yose kuva akivuka umwonsa utagize ikindi umuvangiramo. Kuva kuri ayo mezi nibwo umugaburira ibiryo ariko byoroheje.”

Mbere ngo wasangaga hari uwashoboraga kumwonsa ari kugenda atamwitayeho, cyangwa amutuka ati “nicyonke kigende nigire ku kazi” ariko ubu twamenye ko ari ukubanza ukicara, ukabyitaho, ukamenya ko nabyo ari umurimo ugiye gukora.

Avugako gukurikiza ibyo bagiriweho knama byatumye abana babo babiyumvamo kandi bagakura nta bibazo by’imirire bagaragaza ndetse n’izindi ndwara, bakaba bafite icyizere ko bizabafasha gukurana ubwenge buzafasha kwiteza imbere nkuko babigishije ko umwana utagwingiye akurana ubwenge iyo akomeje kwitabwaho.

Ibyo ngo bagiye babihugurwamo na Hinga Weze n’abajyanama b’ubuzima n’ab’ubuhinzi yagiye yongerera umumenyi ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza ndetse no kuzamura umusaruro.

Musabyimana Tharcile, umwe muri aba bajyanama bo mu kagari ko Mugatare avuga ko bari basanganywe ubumenyi ku byo kwita ku bana bahawe na leta, ariko ngo bwiyongereyeho ubwa Hinga Weze bahabwaga kenshi bituma bakomeza guharanira ibyo kwita ku buzima bw’abo bana ubutaruhuka.

Ati “Hinga Weze iduha inyunganizi tugahora tubyibuka, tukajya gusura ababyeyi tukabibutsa uko bagomba kwita ku bana. Ababyeyi bazi uko bonsa abana kandi bakibuka ya minsi 1000 yo kwita ku mwana. Kuva twahura na Hinga Weze nta mwana ugifite imirire mibi.

Uhagarariye  Hinga Weze mu karere ka Ngoma , Tumusabemungu Jean de Dieu, avuga ko bagize uruhare mu kugabanya abana bafite ikibazo cy’imirire, imyumvire yo kugaburira abana igenda izamuka.  Ababyeyi kandi ngo bitabiriye ibiganiro batanga buri kwezi ku bijyanye n’imirire n’imibereho myiza, ku buryo ku gikoni cy’umudgu hatakiza abafite icy’imirire mibi gusa kuko bose bahahurira bakiga uko bakwita kuri abo bana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera, Niyigena Alexis avuga ko muri uwo murenge hagiye hashyirwa ibikoni by’umudugudu byunganira ababyeyi mu gutegura indyo yuzuye, bituma abana baho bagira imibereho myiza.

Ababyeyi kandi ngo bafashwa n’ikigo nderabuzima cya Nyange ku bijyanye n’uburyo bwo konsa abana, uko ibere rifatwa n’ibindi biba bikenewe, bunganirwa kandi n’abajyanama b’ubuzima n’abitwa mama Rumuri.

Niyigena avuga ko bafatanyije n’umushinga Hinga Weze ” Idufasha muei gahunda zitandukanye zijyana n’ubuhinzi n’imirire. Dufatanya kubakangurira ibijyanye no konsa abana, kubaha indyo yuzuye. Byatanze umusaruro kuko muri uyu murenge dufite gusa abana 7 bafite ikibazo cy’imirire (bari mu muhondo) nabo biterwa n’indwara bavukanye.”

Umukozi ushinzwe imirire ku bitaro bikuru bya Kibungo, Bwana Niyotwizere Patrice avuga ko konsa umwana neza bituma akura afite ubuzima bwiza, bikamurinda kugwingira bityo akaba yakwigirira akamaro ndetse n’igihugu.

Avuga ko amashereka atuma habaho urukundo hagati y’umwana n’umubyeyi, bikaba akarusho iyo amwonsa amureba; amwitayeho. Konsa kandi ngo ni uburyo bwo kuboneza urubyaro bwizewe ku kigero cya 90% mu mezi 6 ya mbere.

Ku babyeyi kandi ngo gushyira umwana ku ibere akivuka bituma iya nyuma iza kuko nyababyeyi ihita ifunguka. Ikindi ni uko bigabanya ibyago byo kuva nyuma yo kubyara.

Asaba ababyeyi gushyira imbaraga mu konsa, birinda kuvuga ko bayabuze kuko ngo uko umwana akurura  amashereka kenshi ariko yiyongera. Konka kenshi kandi ngo bituma amashereka atipfundika umubyeyi ntayabure. Ni mu gihe u Rwanda n’Isi byizihiza icyumweru cyahariwe konsa umwana, cyatangiye tariki ya mbere kugeza kuya 7 Kanama 2020. Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Dufashe ababyeyi konsa no guha abana imfashabere ikwiye duteze imbere imbonezamikurire y’abana bato”

Hinga Weze ni umushinga wigisha abahinzi uburyo bwo guhinga kijyambere, kubika umusaruro no gutegura amafunguro mu kwirinda imirire mibi.  Mu karere ka Ngoma ikorera mu mirenge ya Mugesera, Rukumberi, Rukira, Sake, Karembo, Rurenge, Remera, Kazo, Mutenderi na Remera.

Ushinzwe imibereho myiza muri Mugesera aganiriza ababyeyi ku bijyanye no konsa neza
Umukozi ushinzwe iby’imirire ku bitaro bikuru bya Kibungo, Bwana Niyotwizere Patrice agaruka ku kamaro ko konsa no kugaburira umwana indyo yuzuye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera, Niyigena Alexis agaburira abana
Abajyanama b’ubuzima bashimirwa uburyo barerera u Rwanda
Imfashanyigisho yifashishwa

 

Loading