Karongi :Konsa abana neza byababereye nko kubakira kuri fondasiyo ihamye

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Abaturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko kuganirizwa kenshi ku bijyanye n’uburyo bukwiye bwo konsa abana babo bakabikurikiza, byagize uruhare mu kugabanya umubare w’abana bashoboraga kugira ikibazo cy’imirire mibi n’izindi ngaruka byabagiraho, ibyo bafata nko kubakira kuri fondasiyo ihamye ubuzima bw’abana babo.

Aba babyeyi bavuga ko batagihura n’ikibazo cyo kurwaragurika cyagaragaraga ku bana babo hambere, iby’imirire mibi n’ibindi. Babiganirije The Source Post, ubwo yabasuraga kuwa Kane tariki 6 Kanama 2020, bari mu kigo nderabuzima cya Birambo, mu murenge wa Gashari muri Karongi. Baganirizwaga ku bijyanye no konsa ndetse no gutegura indyo yuzuye. Ni mu bukangurambaga Hinga Weze ifatanyijemo na na Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato (National Early Childhood Development Program-NECDP).

Ni mu gihe Isi iri kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa gifite insanganyamatsiko igira iti “Dufashe ababyeyi konsa no guha abana imfashabere ikwiye duteze imbere imbonezamikurire y’abana bato”

Uwitwa Niyomufasha Emmerence w’imyaka 24 uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe utuye mu kagari ka Birambo, avuga ko kwita ku bumenyi bahawe bituma umwana we atagira ikibazo cy’imirire.

Ati “Umwana wanjye bahora bamupima ibipimo bikagaragaza ko ahagaze neza. Tubikesha ubumenyi twahawe n’abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’umushinga Hinga Weze.”

Niyomufasha avuga ko babigishije uburyo bukwiye bwo konsamo umwana. Ati “Umubyeyi yonsa umwana akivuka, bikamufasha mu gukangura ubwonko bwe. Nasobanuriwe ko ngomba kumwonsa mu gihe cy’amezi atandatu nta kindi muvangiramo. Narabikurikije none ameze neza.”

Ibi ngo bihura neza nuko basobanuriwe ko konsa umwana neza uko bikwiye, agahabwa n’imfashabere igizwe n’indyo yuzuye ari nko kubakira kuri fondasiyo ihamye, kuko idashobora kurekura inzu ngo ihirime.

Kuba umwana we adafite ikibazo cy’imirire byemezwa n’abajyanama b’ubuzima bakurikirana abo babyeyi umunsi ku wundi. Yamfashije Appolinarie ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu mudugudu wa Kabasare mu kagari ka Birambo avuga ko nta mwana ufite ikibazo cy’imirire ukihagaragara.

Ati “Umubyeyi utwite turamusura kuva agitwite. Ubu nta mwana dufite ugaragaza imirire mibi kuva muri 2017. Hari ubumenyi duhabwa n’ikigo nderabuzima ndetse na Hinga Weze yaje ikabwongera bikadufasha kwita kuri aba babyeyi uko bikwiye.”

Mugenzi we Musanabera Priscille wo mu mudugudu wa Rubona mu kagari ka Tongati avuga ko guhera mu mwaka wa 2018 nta mwana ufite ikibazo cy’imirire ukiharangwa. Ibi ngo babikesha ubumenyi bahawe nabo bakabugeza ku babyeyi baho, ndetse n’ubufasha butandukanye bahawe na Hinga Weze yagiye iha buri mubyeyi inkoko esheshatu, ikabigisha uko bongera umusaruro, banahinga ibihingwa bifasha mu ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye.

Ati “Twabigishije konsa neza, gutegura iyo ndyo yuzuye, kwirinda umwanda n’ibindi kandi barabikurikiza, mbese usanga bidushimishije kumara imyaka nk’itatu nta mwana uragaragara mu muhondo[ufite ikibazo cy’imirire].

Umushinga Hinga Weze ufasha ku bijyanye no kunoza ubuhinzi bugamije kongera umusaruro, imibereho myiza n’iterambere usobanurira aba babyeyi ko bagomba konsa abana babo basukuye amabere, bakabatamika ibere kugeza byibura ku ruziga rw’umukara. Uko babinoza bigatuma umwana agira imikurire myiza, agafunguka mu mutwe, kandi akagira ubudahangarwa bw’umubiri bumurinda jndwara nkuko byemezwa na Gakwerere Isaie uhagarariye uyu mushinga mu karere ka Karongi.

Yungamo ko ibyo bakoze byatanze umusaruro ufatika. Ati ” Hari impinduka cyangwa ibyiza bigenda bigaragara bitewe n’iyi gahunda yo kwita ku babyeyi batwite ndetse n’abonsa kugeza ku myaka ibiri, kubera ko mbere wasangaga hari abatazi uko bagomba kwiyitaho igihe batwite, n’indyo bashobora gufata, cyangwa se ugasanga ntibazi uko bashobora kwita ku bana babo no kubakurikirana ngo bagire ubuzima bwiza, ariko ubungubu barabisobanukiwe. Buri mubyeyi atozwa isuku, kugira akarima k’igikoni, kwita ku mwana…. ikiba gikomeye ni uguhindura imyumvire, kandi bigaragara ko igenda ihinduka, umubare w’abana bajya mu mutuku cyangwa mu muhondo ugenda ugabanuka ku buryo bugaragara kuko konsa umwana neza ni nka fondasiyo nziza uba umuhaye.”

Gakwerere avuga ko muri aka karere nta bana bakigaragara mu mutuku, ko iyo bikabije baba bari mu muhondo.

Munezero Jean Baptiste ushinzwe amarerero y’abana bato muri aka karere avuga ko avuga ko ubufatanye bwa leta n’abafatanyabikorwa barimo Hinga Weze bwatanze umusaruro ufatika ku bana bo muri aka karere, ubu ubuzima bwabo bukaba buhagaze neza, bityo bakaba bakura batagwingiye ku buryo ejo hazaza bazigirira akamaro bakakagirira n’igihugu.

Hafi 87% by’ababyeyi b’u Rwanda bonsa abana babo mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’ubuzima bwabo nta mfashabere. Uko umwana arushaho gukura ni ko yonswa gake cyangwa agahabwa indyo yuzuye. 64% by’abana bo mu Rwanda ni bo bahabwa imfashabere nyuma y’amezi atandatu, naho 18% by’abana bari munsi y’imyaka ibiri bahabwa indyo nziza igizwe n’ibiribwa bitandukanye.

Umubyeyi uri konsa umwana we
Umukozi wa Hinga Weze muri Karongi ababwira ko konsa umwana neza ari fondasiyo ihamye y’ubuzima bwe
Umubyeyi yonsa umwana, amuteruye neza, amureba kandi amukorakora
Abana bahabwa indyo yuzuye

Loading