Iyaremye Yves yashyize hanze filimi ibanziriza iyo azakina ku gutera ivi bitamuhiriye

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Filime, Iyaremye Yves yatangiye gusohora filime y’uruhererekane yise NYIRABURYOHE.

Nyiraburyohe ni filime ishingiye ku makosa, ingeso zitandukanye zisigaye zikorwa ziganjemo gucana inyuma, ubuhehesi bubera mu nsengero, mu byumba by’amasengesho, n’ingaruka biteza ku bantu batandukanye, ikigamijwe ni ukwigisha, no gusaba abantu gucika ku ngeso mbi, nkuko bisobanurwa n’uyu munyamakuru ugarutse muri uyu mwuga yari yarahagaritse muri iyi myaka irindwi.

Ubusanzwe, Iyaremye ni umukinnyi, umwanditsi akaba n’umushoramari muri filime aho yabanje gusohora mu mwaka wa 2012 iyiswe ‘Nyiramariza’ yakinnye akirangiza amashuri yisumbuye mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Yohani i Nkumba mu karere ka Burera.

Urugendo rwe yarukomereje kuri filime ‘Ineza Yawe’ yasohotse mu mwaka wa 2013. Yaje gusa n’uvuye mu bya filime ariko akomeza kubirebera ku ruhande aho yahise yiyegurira filimi mbarankuru zitandukanye yari agikora kugeza kuri uyu munsi ateganyaho gusohora iyi filimi nshya.

Kuri ubu Iyaremye arubatse afite umugore nyuma ‘ibibazo by’inkundo yagiye amenyekanamo mu mwaka ushize aho yavuzwe cyane ubwo yateraga ivi umukobwa biteguraga kubana akamwemerera ariko nyuma y’icyumweru agatungurwa no gusanga yasezeranye n’undi mu Murenge.

Iyi nkuru yamubereye imwe z’incamugongo yahuye nazo, aho yari yambitse impeta Mutimukeye Joselyne mu birori byabereye ku kiyaga cya Kivu.

Mu mishinga afite harimo gukina filimi y’ibyamubayeho , aho azaba agaragaza ubuhemu abakobwa bamwe basigaye bakora.

Iyaremye ntiyacitse intege kuko mu mpera z’umwaka wa 2019 yaaje kubona umuhoza amarira bakora ubukwe bw’akataraboneka bwaje kwitabirwa n’impanga zibarirwa mu bihumbi, cyane ko nawe afite uwo bavukana nk’impanga.

Uyu mukinnyi wa filimi aganira na The Source Post avuga ko agiye gukora ibishya mu bijyanye na filime mu Rwanda.

Ati”Mbere nakoraga ntari niga neza ikibuga, ariko kuri ubu nize byinshi ibijyanye na cinema nabyizeho muri Uganda, ndangije ndakora nisuganya, muri iyi myaka nakusanyije amakuru, mbona byinshi bijyanye n’umwuga, cinema nyigarutsemo n’amasomo menshi.”

Akomeza avuga ko muri iyi minsi kubaka izina bigoye kubera ko abantu bashaka guha agaciro gusa ibyamaze gukomera bityo akavuga ko aje muri uri rugamba.

Ati ” Usanga ahantu hose badashaka kuzamura impano zikizamuka. Usanga abazwi (stars) ari bamwe muri filimi zose. Ni imbogamizi ikomeje ariko turashima ko twarayobotse isoko rikorera kuri mirandasi (online shop) kuko cinema yacu yari imaze kuzahara.

Ahishura ko ajya gufata umwanzuro wo guhagarika cinema. Ati ” Byatewe n’ibibazo nari nahuriyemo nabyo byo kwiba (piratage) aho nasohoye filime ‘Ineza Yawe’ abandi bagacuruza ariko kuri ubu YouTube iradufasha kubikosora.

Muri filimi NYIRABURYOHE hagaragara umupasiteri bafatana agakingirizo aho ajya mu cyumba cy’amasengesho afite na gahunda yo kujya gusambanya umugore w’abandi ariko abakirisitu bakaza kumufata, hagaragaramo SABIZEZE ari nawe ukina ari Yves Iyaremye nawe usanga mu bibazo bitandukaye.

Iyi filimi biteganyijwe ko izajya isohoka kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu wa buri cyumweru.

Igice cya mbere cy’iyi filime

Loading