Musanze: Bamwe mu baturage bakutse umutima kubera uwahatorokeye avugwaho COVID-19

Abatuye mu Mudugudu wa Kanyaminaba na Nyarubara n’indi baturanye yo mu kagari ka Garuka mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze bamaranye iminsi ubwoba bw’uko uwahafatiwe avugwaho COVID-19.

Tariki 27 Nyakanga 2020, mu mudugudu wa Kanyaminaba habyutse hacicikana amakuru ko hari umwe mu baturage uhari urwaye icyorezo cya COVID-19.
Uwo ni umusore witwa Nizeyimana Fabien uhakomoka, wari wagiye kuhihisha atorotse ibitaro, aho yavurirwaga ariko afunze kuko yari akurikiranweho icyaha cy’ubujura[bwo gupapura umuntu telefoni akayigurisha].
The Source Post yageze muri uwo mudugudu iganiriye n’abahatuye barimo abafashe uwo musore n’ababirebaga bavuga ko byagenze ndetse n’ubwoba basigaye bafite ubwo babonaga baje kumutwara.

Bavuga ko batewe ubwoba no kubona agiye gutwarwa n’imodoka zirimo imbagukiragutabara irimo abambaye nk’abita ku barwayiba COVID-19, ndetse n’imodoka zirimo abapolisi(panda gari), bityo bagakeka ko yari yarayanduye.
Uwitwa Nzitatira avuga ko muri ako gace habyutse havugwa amakuru y’abari babonye uwo Nizeyimana ngo yarahindutse, bibaza aho yari amaze igihe kigeze ku kwezi ariko birabayobera.

Aho niho bamwe batangiye kuvuga ko bakurikije uko ameze n’uko asa ngo ashobora kuba arwaye COVID-19, bagendeye ku makuru bahawe ko umuntu babonye batamuzi batanga amakuru.

Umugore wa Nzitatira avuga ko babonye uwo musore bari basanzwe bazi afite nk’ibiro bisaga 90, barangiza bakamubona afite nka 45 ngo byatumye bakeka ko arwaye, bityo abantu batangira kuvuza induru. Nizeyimana abonye ko abantu bari kumuhururiza yarirukanse bamukurikira bavuga ko arwaye ‘CORONA’agerageza no gufata amabuye ashaka kuyakangisha abari bamwirukanseho, ariko birangira bamufashe.

Ubwo bamufataga bamubaza aho yabaga, abaturage babagiriye inama yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwambara agapfukamunwa, gukaraba amazi meza n’isabune nziza ndetse no guhana intera hagati isabwa.
Abatuye aho bavuga ko bari batashywe n’ubwoba na n’ubu butarashira. Umwe muri bo ati “ Urumva bafashe umuntu bakekaho iriya ndwara, byaduteye ubwoba abenshi dukuka imitima, cyane ko twabonye n’abamukozeho babahaye udupfukamunwa.”

Umwe mu bo Nizeyimana yari yagiriye mu nzu yihisha yiriwe atayigiyemo ngo yegera DASSO amubaza nib anta CORONA yaba yasizemo, amubwira ko nta kibazo yayijyamo.

Abahatuye bavuga ko ubwoba bwatumye bategerana, umwe akavugana n’undi bahanye intera muri aka gace usanga abambaye agapfukamunwa ari bakeya. Bamwe muri bo bavuga ko ubu bwoba buri kugenda bushira kuko nyuma y’ifatwa rye batari bumva umuntu wo muri Musanze basanganye uburwayi bwa COVID-19.

Umukuru w’umudugudu wa Kanyaminaba, Twambazimana Emmanuel avuga ko bamwe bagifite ubwoba kuko kugeza n’uyu munsi nta makuru baramenya niba yari yanduye cyangwa atari yanduye.

Ati “Bamwe baracyabufite, kuko hari abibwira ko yaba yaranduye, twe turabahumuriza, tubabwira ko nta makuru arasohoka, tukabakangurira kwirinda.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean avuga ko abaturage baganirijwe ku buryo badakwiye kugira ubwoba.

Ati “Abaturage baraganirijwe ku buryo badakwiye kugira ubwoba, ahubwo bakanguriwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Dushimire avuga ko abahuye n’uwatumye bagira ubwoba nabo baganirijwe kimwe n’abandi kandi bakaba bitabwaho n’abaganga n’itsinda rishinzwe ibyo kurwanya COVID-19 muri uwo murenge umunsi ku wundi. Ku bijyanye n’igisubizo cy’uwahuye cy’uwo muturage niba yaranduye cyangwa ataranduye avuga ko bagitegereje.

Muri rusange bamwe mu baturage bahereye ku makuru yuko kuva Nizeyimana yafatwa kugeza ubu ntawo muri aka karere wari watangazwa ko yanduye COVID-19 kandi barabwiwe ko ibizamini biboneka mu masaha make, bavuga ko bafite icyizere ko basanze atanduye, gusa ni amakuru ataremezwa n’urwego na rumwe.

Agace uwavugwagaho Coronavirus yakuye umutima ari naho yafatiwe
Umudugudu ibyo byabereyemo

Loading