Amadini mu cyerekezo cyo kudasonga abangavu batewe inda “abatenga”

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Abahagarariye amadini n’amatorero mu ntara y’Amajyaruguru bemera ko batagiraga uruhare rukwiye mu kurwanya no gukumira uko bikwiye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakaba bafashe ingamba zo gufasha abahuye naryo mu buryo butandukanye  aho kubaca mu matorero yabo, biyemeje no gukora ibishoboka byose ngo riranduke.

Si rimwe si kabiri humvikanye abangavu batenzwe mu matorero (birukanwe cyangwa bahagaritswe) kubera kugaragaraho amakosa atandukanye. Mu batendwa harimo n’ababa batwise inda zitifujwe. Abo amadini n’amatorero basengeramo usanga abahagarika kuva batwite na nyuma yo kubyara kugeza ubwo bimukira ahandi, cyangwa bakagana mu yandi. Abo kandi usanga batereranwa n’imiryango yabo , bamwe ikabirukana  bagahanahanwa gutyo hagati y’amadini n’ababyeyi.

Mu cyerekezo kigezweho mu banyamadini ngo iri ni ihohoterwa biyemeje kurwanya.  Ni bimwe mu bivugwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu ntara y’Amajyaruguru  bamaze iminsi ibiri  mu mpera z’iki cyumweru bari mu karere ka Musanze barebera hamwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mbere ya byose bemera ko hari aho bagiye bagira imbaraga nke mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gufasha abarikorewe. Ni muri urwo rwego mu myanzuro isaga 10 bafashe, harimo uwo kubarura imiryango ibanye nabi, ndetse n’abangavu babyaye bakiri bato mu itorero, hagamijwe kubafasha , guhumurizwa, no gushyiraho gahunda  zo kubasubiza mu buzima busanzwe, mu mashuri, bigishwa imyuga , no guhabwa amatungo magufi , aciriritse n’ibindi, bigakorwa hashingiwe ku byifuzo bya buri mwangavu.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu ntara y’Amajyaruguru, Pasiteri Matabaro Jonas, unakuriye Evangelical Restoration church muri Musanze avuga ko hari uburyo abangavu batewe inda batereranwa, bakaba biyemeje kubitaho ku bufatanye bw’abanyamadini, inzego z’ibanze ndetse n’inzego za leta zishinzwe uburinganire nk’urwgeo rwayo rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Monitoring officer-GMO).

Pasiteri Matabaro ati “Bariya bana bagize ikibazo, ubufasha bwa mbere ni uko badakwiriye kwangazwa, kwandagazwa. Niba uwo mwana yarahuye n’ihohoterwa, abakwiye kumuhumuriza ni itorero.  Umwana yahura n’ikibazo agatereranwa n’umuryango itorero naryo  rikamwangaza. uyu munsi twafashe icyemezo tugiye gufatanya ngo uyu mwana yitabweho ntatereranwe. Dukwiriye twese gufatanya, dushyiraho no kwishakamo ubushobozi ngo afashwe, abishyize hamwe nta kibananira.”

Icyo  dusezeranye ni uko iki kibazo tugiye kugihagurukira. Twiyemeje ko tugiye guhagurukira iki kibazo, tukakirwanya twivuye inyuma, tutajenjetse.”

Akomeza avuga ko gufasha abahuye n’ihohoterwa, ari umurimo w’amadini n’amatorero, ariko bakanafatanya na leta mu gukomeza kubitaho. AtiGutabara bariya bari mu kaga, bariya bahohotewe, abashobora kubahumuriza ni amadini. Mu nyigisho dutanga harimo gufasha abahohotewe. Uyu munsi twafashe icyemezo ko  zigomba kuba inshingano z’amadini n’amatorero, niba hari umwana uhohotewe ababyeyi be batazi aho bagana, abayobozi b’amadini bakwiye kubarangira aho bagana(Isange one stop center).”

Ikindi aba bayobozi biyemeje ngo harimo kugaragaza ahari ukuri, birinda guhishira icyaha bityo bakagaragaza abo bakekaho guhohotera ababikorewe.

Ibyo kudatererana aba bangavu kubafasha kugira imibereho myiza binashimangirwa na Musenyeri John Rucyahana, umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RRLF).

Agira ati “Hari ibyo tugomba gukuramo byahoze bikorwa uko byabaye kare na kare. Abanyamadini bagomba gukanguka bakareba, bagakura abanyarwanda mu mubabaro w’ibyo barimo n’ibibazitira, bakagira agakiza kuzuye. Aba bana bacu nibo tuzaraga uru Rwanda niba tubafashe gutyo nk’imboga zigaze, u Rwanda turaruraga nde, tuzasiga iki kuri iyi Si?

Musenyeri Rucyahana avuga ko mu myanzuro bafashe harimo uwo kugoboka abo bana bamwe bafata nka ruvumwa. Ati “  Hari ibyo twineguyeho tugasanga tugomba kubikora neza no kubigira ibyacu, tugafatanya n’inzego zari zisanzwe zibikora. Baravuga ko mu ntara harimo abana benshi bahohoterwa, imiryango ibanye nabi  bikagira ingaruka ku bana aribo bakirisitu bacu, noneho bakiyemeza bati ‘komite tugiye gushyiraho za  champions zirwanya ihohoterwa , gufatwa ku ngufu, biyemeje ko bagiye kubikurikiranya ngo bafatanye n’inzego za leta zari zisanzwe zibikora, tugiye gukora ibyo tutakoraga.”

Yungamo ko imyanzuro yafashwe ibafasha “gushyira mu ngiro ibyo tubona Imana na sosiyete biduhamagarira gukora, ariko tutakoraga  uko bikwiye, twagendagamo biguru ntege. Tugiye kubigira ibyacu kuko ntabwo bikwiye ko iyo tuvuga agakiza mu buzima bwacu, abana bo bari mu mubabaro kandi bagomba kwitabwaho, ngo bakire bakizwe basubire mu buzima bwiza bakabaye barabayemo.”

Ku bijyanye n’aho ubushobozi bwo gufasha aba bana buzaturuka, Musenyeri Rucyahana avuga ko abayoboke b’ayo madini n’amatorero bazabwishakamo.

Uhagararariye Abayisilamu mu ntara y’ Amajyaruguru Sheikh Ismail Seif avuga ko muri idini ryabo bakora ibishoboka ngo barwanye iryo hohoterwa, ariko bagiye gukaza ingamba bafatanyije n’andi matorero.

Ati “Muri IsLam nkuko byanditswe muri Cor’an (korowani), nkuko byategetswe n’Intumwa y’ Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha), ihohotera iryo ari ryo ryose ni ikizira. Dutegetswe kubanira abagore, Imana yadutegetse gutunganya n’imibanire yabo. 

Intumwa y’Imana iri gutanga inyigisho zisezera yarategetse ngo mujye mubanira neza abagore banyu, kandi mujye mugisha inama abagore banyu.  Mu bisilamu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gupyinagaza no kudaha agaciro umugore ni icyaha gikomeye cyane, kuko abagore nibo mpamvu yo kugirango twese ahangaha  ku Isi tube turiho, kandi ni nabo batuma sosiyete ibaho, bafite agaciro gakomeye cyane mu bayisilamu abagore tubaha urwego rwa 75% hanyuma umugabo akagira 25%.

Sheikh Ismail avuga ko abakora ihohoterwa baba bagize amarangamutima y’imibereho y’uyu munsi no kugenda ku byo babona no kutihangana, ariko ko bitagakwiye kubaranga kuko yaba bibiliya na korowani  byigisha abantu bubahana, kwihanagana no kwihanganirana.

Mu rwego rwo kurwanya iryo hohoterwa, ngo buri muyobozi w’umusigiti atembera mu ngo ayoboye areba uko zibanye mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango,  ni inshingano ze, kandi ngo bisanzwe bikorwa mu iteganyabikorwa ry’uyu muryango mu Rwanda hose. Ikindi bakora ni ukwigisha mu  ishuri ryihariye abagiye kubana.

Imwe mu myanzuro yafashwe irimo gushyiraho itsinda ry’abayobozi mu banyamadini bafatanya n’inzego z’ibanze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufasha abahuye naryo no gutangira amakuru ku gihe, ndetse bagafatanya gukurikirana ahavuzwe ibibazo by’ihohoterwa.. Hari ugushyira mu iteganyabikorwa byabo gahunda zo gukumira no kurwanya iryo hohoterwa, gufasha abahuye naryo, kubashyiriraho kuri za paruwasi aho kubitaho n’ibindi.

Loading