Abanyamadini mu nzira yo guhindura imigirire mu kurandura ihohoterwa

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina usanga ritagabanuka mu Rwanda, nyamara leta n’inzego zitandukanye zidahwema gukangurira abantu kuryirinda no kugaragaza abarigiramo uruhare ngo bahanwe, ni muri urwo rwego leta isaba amadini n’amatorero gukaza umurego mu kurirwanya, amadini akayemerera ko agiye guhindura ingiro.

Imibare y’abangavu batewe inda zitateguwe, kimwe mu byaha biterwa kandi kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, itangazwa n’inzego za Leta, zirimo urw’ubugenzacyaha RIB, yerekana ko mu mwaka wa 2018 bari 6634, mu wa 2019 bagera ku 9476. Ku bijyanye n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina uru rwego rumaze kwakira igera ku 5875, mu gihe, muri uyu mwaka (kugeza muri Nyakanga) yari imaze kwakira ibirego 2157 by’abakekwaho gusambanya abana. Ni imibare ikomeje kugaragara ko izamuka kandi abakekwaho gukora iri hohoterwa usanga hahanwa mbarwa.

Kuba iki kibazo kigenda gifata intera, leta isaba abanyamadini n’amatorero bari mu mahugurwa abahurije mu karere ka Musanze kuyifasha mu rugamba yiyemeje yo guhangana nacyo uko bishoboka.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru, Madamu Mukansanga Solange abibasaba agira ati “Abanyamadini bafatanya na leta mu kurwanya iryo hohoterwa  babicishije mu matsinda bagenda bashinga no mu bindi bikorwa, ariko navuga ko bitaragera ku rwego rushimishije, ni nayo mpamvu, iyi nama ari ingirakamaro.Twiteguye ko itanga umusaruro ukomeye wo kwikubita agashyi, bakongera imbaraga mu kurirwanya, kuko urwego biriho ruracyari hasi.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, Musenyeri Rucyahana John abasaba guhagurukana n’imikorere mishya mu kurwanya iryo hohoterwa agereranya n’icyorezo, bakabikora bisunga urugero rw’imyigishirize ya Yezu/Yesu bemera, dore ko n’abakorerwa iryo hohoterwa ari abana bo mu miryango y’abemera ndetse n’ababahohotera bikaba gutyo.

Agira ati “Yesu yavugaga ubutumwa mu nsengero zari ziriho, ariko yajyaga  mu ngo z’abantu, akajya ku misozi akavugana n’abantu. Kuki dutegereza ko abakristo baza mu rusengero gusa? Icyo twebwe tugomba gukora nk’abapasitori , ni ukujya  no muri izo ngo z’abo bakirisito, natwe tujye mu bantu ubungubu duhaguruke, iki cyorezo tuzakirwanyiriza aho kiri.”

Yungamo ko buri wese akwiye kudahishira abo avuga ko bashaka kwica u Rwanda. Ati “Tugomba gushyira mu ngiro amabwiriza yo guhana , ntiduhishire ibyaha. Usanga ababyeyi bamwe bahishira abateye inda abana babo kuko babahaye ruswa. Ukarya ruswa y’ubuzima bw’umwana wawe wishwe , aho kugirango uwabikoze ahanwe atazatera n’undi inda!  Birasaba ingiro nshya. Tugomba guharurukira guhana abo batwononera abana.

Aba bana bacu nibo tuzaraga uru Rwanda, niba tubafashe gutyo nk’imboga zigaze, u Rwanda turaruraga nde, tuzasiga iki kuri iyi Si?

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu ntara y’Amajyaruguru, Pasiteri Matabaro Jonas, unakuriye Evangelical Restoration church muri Musanze, asanga ihohoterwa rikorerwa abana ryarafashe intera  aho usanga nko mu kagari kamwe hari abana nka 20 bahohotewe.

Asanga buri wese akwiye gushyigikira ko ikibi gihanirwa ahagaragara, ati “Igikwiriye gukorwa ni uko abantu bafatanya. Igishobora kutuvana muri ubu bubata ni uko abantu bemeranya  bakavuga ukuri; niba hari umwana bononnye, umugore cyangwa umugabo wagiriwe nabi, nibivugwe kuko ikibi gikwiriye guhanirwa ahagaragara. Guhishira ikibi nibyo bituzanira ikibazo.”

Yingingira abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abakristo gufasha muri uru rugamba, ati “…bareke kubihishira babivuge, kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo muzamenya ukuri, kandi ukuri niko kuzababatura(Yh 8;32).” Mu kwirinda ibyo byago kandi asaba ababyeyi kurera neza abana babo, ndetse n’ababyeyi kumvira ababyeyi babo.

Abanyamadini n’amatorero bafite ijambo rikomeye mu gihugu, dore ko usanga baganwa ku kigero cyo hejuru n’abanyarwanda, ibarura rusange ryo mu 2012 ryagaragaje ko abenshi bibumbiye  mu matorero n’amadini, kuko abagera kuri 43.7% by’abaturage ari abagatolika,  37.7%  ari abaporotesitanti, 11.8% ari abadivantisiti b’umunsi wa karindwi,  2.0%  ari abayisilamu, 2.3%  bari mu madini atandukanye yemera Yezu/Yesu  mu gihe abagera kuri 0.7%  ari abahamya ba Yehova, abatagira idini babarizwamo ni 2.5%.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, Musenyeri Rucyahana John asaba guhindura imigirire
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru, Madamu Mukansanga Solange asaba amadini kongera imbaraga
Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu ntara y’Amajyaruguru, Pasiteri Matabaro Jonas asanga ukuri kuzababatura

 

Loading