Gasabo: Umuryango Save Generations Organization wafashije urubyiruko kwirinda COVID-19

Umuryango Save Generations Organization uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore wafashije abana bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gasabo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibo bikorwa wakoze tariki ya 28 na 29 Nyakanga 2020, mu mirenge ya Rusororo na Ndera yo muri  aka karere, byaranzwe n’ubukangurambaga ku rubyiruko 120 rwiga ariko ruri mu rugo, rutuye muri iyo mirenge harimo n’urwiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Ndera (GS Ndera) na Kabuga (GS Kabuga) muri Gasabo, aho umuryango Save Generations Organization ukorera ibikorwa byawo bigamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abangavu n’ingimbi ubaha amakuru ahagije kandi yizewe ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo gukumira inda zitifuzwa ku bangavu n’izindi ngaruka zishamikiyeho.

Ubu bukangurambaga n’ibindi bikorwa Save Generations Organization yabikoreye muri iyo mirenge, ibitewemo inkunga umuryango mpuzamahanga wa Kvinna Till Kvinna. Ibi bikorwa byajyanye no guha urwo rubyiruko ndetse n’imiryango yabo ibikoresho byo kubafasha kwirinda COVID-19 birimo udupfukamunwa 608 n’masabune 120 (isabune ndende).

Wanahaye abayobozi b’amatsinda abarizwamo abagenerwabikorwa b’uyu muryango mu Rwunge rw’amashuri rwa Ndera n’urwa Kabuga, telefoni n’ibindi bikoresho byo kwirinda icyo cyorezo.

Umuyobozi mukuru wa Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu avuga ko ibikorwa bakoze muri iyo mirenge  bizafasha abahatuye gukomeza kwirinda COVID-19 nk’icyorezo cyugarije Isi. Asaba kandi abagize ayo mahirwe gufasha abandi muri ubwo bukangurambaga babibutsa iby’iki cyorezo n’uburyo bwo kucyirinda, burimo gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera yagenwe no kwirinda ingendo zitari ngombwa. Ibi ngo nibabyubahiriza bazaba birinze kandi barinze abo baturanye, igihugu n’Isi muri rusange.

Iki gikorwa gikurikira ibyo uyu muryango uherutse gukorera mu karere ka Kamonyi. Muri rusange,  Save Generations Organization, mu rwego rw’ubu bukangurambaga mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 umaze gutanga ibikoresho by’isuku birimo udupfukamunwa 1,219, amasabune 240, n’umuti usukura intoki (hand sanitizers).

        

The Source Post

Loading