Uwabuze indangamuntu ntabimenyeshe mbere y’iminsi 60 azajya ahanwa

Umuntu wataye ikarita ndangamuntu ntabimenyeshe mu gihe kitarenze iminsi 60 azajya acibwa amande.

Ni ibiri mu mabwiriza mashya agena amabwiriza agena itangwa ry’ikarita ndangamuntu yashyizwe ahabona na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, yasinyweho n’umuyobozi wayo Prof Shyaka Anastase.

Mu ngingo ya 8 y’aya mabwiriza mashya, hagenwa ko umuntu wese wataye cyangwa wibwe ikarita ndangamuntu  ntasabe iyisimbura mu gihe kitarenze iminsi 60 uhereye igihe yayitereye cyangwa yayibiwe azajya ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Mu kwirinda ibi bihano, wataye cyangwa uwayibwe asabwa kubimenyesha inzego zibishinzwe zirimo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Ikigo cy’Igihugu gihsinzwe Indangamuntu. Abimenyesha mu gihe kitarenze iminsi 5, intambwe ya mbere ikaba kugana urubuga irembo.

Ikindi kiri muri aya mabwiriza ni uburyo indangamuntu zabonetse zizajya zishyikirizwa inzego zitandukanye, bityo bikarinda ibibazo by’indangamuntu ziba zandagaye hirya no hino ahahurira abantu benshi zimwe zarangiritse.

Hari kandi n’uburyo uwasabye iyi ndangamuntu ayibonamo.

Icyakora abaturage bakunze kwijujutira ko ibijyanye no kubona indangamuntu ku bazisabye batazibonera igihe, bagasaba urwego rubishinzwe kwisubiraho.

Byinshi kuri aya mabwiriza urabisanga aha.