Musanze: Ubuyobozi buraburira abaturage ngo ntibashyirwe muri guma mu rugo

Terra Viva iherereye mu mujyi utoshye

   Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze burasaba abaturage kubahiriza ingamba zigamije kubafasha kwirinda icyorezo cua COVID-19, barinda ubuzima bwabo, banirinda ko aka karere kashyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

Ni nyuma yuko muri aka karere hagaragaye umurwayi wa COVID-19, watangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku munsi w’ejo ubwo hatangazwaga abarwayi 58 bashya babonetse mu Rwanda, barimo 55 babonetse mu mujyi wa Kigali na batatu babonetse muri Rusizi.

Kuba tumwe mu turere twa Rubavu, Rusizi, Nyarugenge na Kicukiro hari utugari twaho cyangwa imirenge yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo kubera ubwinshi bw’abantu bahagaragaye banduye icyo cyorezo, ngo iyi gahunda irashoboka no mu karere ka Musanze.

Ni muri urwo rwego, umuyobozi w’aka karere, Nuwumuremyi Jeannine asaba abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 ngo aka karere ke kuba kashyirwa mu kato ni mu kiganiro yagiranye na RC Musanze.

Agira ati ” Ntabwo aribyo twifuza [Guma mu rugo muri Musanze]buri wese akore iyo bwabaga yirinde kandi arinde abandi….Twese twabonye ko mu karere kacu hagaragaye umuntu wanduye iyo ndwara, ndabakangurira dufatanye buri muntu ku giti cye yirinde kandi arinde n’abandi. Intwaro ni imwe rukumbi; kubahiriza amabwiriza yatanzwe arimo gukaraba kenshi amazi meza kandi kenshi dukoresha n’isabune. Twambare neza twese agapfukamunwa kandi dushyiremo n’intera hagati ya bagenzi bacu, twirinde ingendo zitari ngombwa.”

Nuwumuremyi avuga ko uwagaragaye ko yanduye, ashobora kuba yarahuye n’abantu benshi batamenya bityo ngo bikaba bikwiye ko buri wese ashyiramo imbaraga mu kwirinda.

Ku bakeka ko icyorezo kitapfa kugera muri aka karere, uyu muyobozi abasaba kutirara kuko icyorezo uko kigenda n’aho kigera abantu baba batahazi, kandi ngo ntibakwiye kwirengagiza ko Musanze ari nyabagendwa.

Guma mu rugo, ingamba zo kwirinda aho bwaha nyabwo aribyo twifuza buri wese akore iyo bwabaga yirinde kandi arinde abandi.

Ku bijyanye n’umurwayi wabonetse, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko yapimwe mu cyiciro cyihariye cy’abantu bakekwaho ubwandu bwa COVID-19. Ibyiciro ngo birimo abahuye n’abanduye, abambuka imipaka n’abandi bakekwa ko banduye icyo cyorezo.

Mu ngamba nshya ziriho mu guhangana n’iki cyorezo, uyu muyobozi avuga ko bitarenze impera z’iki cyumweru bizahabwa ubushobozi kugirango birenze abantu byajyaga bipima.

Ibi bitaro byo byakomeje gutanga umusanzu wabyo bipima ku bwinshi abaturiye imirenge y’akarere ka Nyabihu kagiye kagaragaramo abanduye COVID-19 mu minsi yashize.

Ku bijyanye n’inkomoko y’aho uwo murwayi yaturutse, Dr Muhire avuga ko ntawaca akarongo aho ubwandu bwaturutse ariko ngo “abaturage bumve ko icyorezo kiturimo”,

Asaba buri wese gushyiramo imbaraga, bubahiriza amabwiriza yashyizweho, mu gihe inzego z’ubuzima zo zikomeza gushyiramo imbaraga zo gushakisha abahuye n’uwo muntu.

Uyu muntu ugaragaye mu karere ka Musanze abaye uwa kabiri uhabonetse, nyuma y’uwigeze kuhaboneka ariko akavurwa agakira. Aha kandi higeze kunyura abantu banduye byatumye hoteli banyuzemo zishyirwa mu kato by’igihe gito.

Kugeza uyu munsi abantu 248,294 nibo bamaze gupimwa iki cyorezo, abasanze barwaye ni 1879, abakize ni 975, abakirwaye ni 899, abapfuye ni 5.