Karongi: Hari abatishoboye bamaze amezi 6 batarahabwa inguzanyo basinyiye

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Bubazi mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi baravuga ko basinye amazerano y’inguzanyo leta yageneye abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ariko hashize amezi atandatu asagaho gato inguzanyo basinyiye batarayibona bakibaza impamvu batarayihabwa.

Abo baturage bavuga ko basinye amasezerano asabaga inguzanyo ihwanye n’ibihumbi100 by’amafaranga y’u Rwanda ihabwa abaturage bagaragaje imishinga y’iterambere. Nyuma yo kuyasinya ngo hari abahawe amafaranga bo ntibayabona.

Umwe agira ati ” Ikibazo cy’inguzanyo nyine twujuje iriya form y’amasezerano y’uko tuzajya twishyura ariko baduha igihe cyo kubona amafaranga, igihe cyo kubona amafaranga rero yabonye bamwe na bamwe icyo gihe dutegereza ko tuzayabona birangira tutayabonye sinzi impamvu, batubwiraga ko amafaranga ari hafi aho ngaho badusinyisha amasezerano mbere”.

Undi agira ati “Twabuze mbese uburyo twabibazaho nta nama zikiba haba ku mududugu cyangwa ku  kagari na SACCO niyo yayaduhaga ariko nta nama ikidukoresha ngo tumenye uko bihagaze, ntituzi niba amafaranga akiri muri SACCO cyangwa niba ntayo bagifite”.

Aba baturage bibaza niba igihe cyo kwishyuza ayo mafaranga y’inguzanyo batazishyuzwa inguzanyo basinyiye ariko ntibayihabwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile avuga ko abahawe inguzanyo ari abari bujuje ibisabwa akamara impungenge aba baturage ko batazishyuzwa amafaranga batahawe.

Agira ati”ni ukuvuga ngo inguzanyo yose twarayitanze ayo twari dufite miliyoni 19[Frws] zose twarazitanze, ni ukuvuga ngo abongabo hari abo amasezerano yabo twabonaga bidakoze neza, tugasuzuma ibijyanye n’ubunyangamugayo n’ibindi,ubwo ngubwo ntibemerewe nyine kandi umuntu ntabwo wamwishyuza utaramuhaye amafaranga abanda batangiye no kkwishyura rwose”.

Iyi nguzanyo y’amafaranga ibihumbi ijana yahabwaga abateguye imishinga y’iterambere akunguka 2%. Ni inguzanyo yo guteza imbere abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, bamwe muri aba baturage bari basinyiye inguzanyo ariko ntibahihabwe bavuga ko imishinga bari bateguye yari kubafasha kwikura mu bukene muri ibi bihe by’ icyorezo cya COVID-19 ariko imishinga yabo bavuga ko yabaye imfabusa.

Inkuru dukesha Isangano