Arakoza imitwe y’intoki ku bukire abikesha Hinga Weze

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kintobo avuga ko yiteguye gukira abikesha ubuhinzi bw’imbuto n’imboga yatangiye gukora.

Mu murima munini w’ibinyomoro bamwe bita ibikomfitoro, Murwanashyaka Evariste arimo kubyitaho, ahingira bimwe, ibindi abivanaho amababi yashaje. Aha niho yaganiriye na The Source Post kuwa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 avuga ko akoza imitwe y’intoki ku bukire.

Ni unugabo wumva avuga umushinga Hinga Weze wamufashije ngo gukunda umurimo w’ubuhinzi kandi abukora kinyamwuga. Ibyo byatumye yumvira inama z’uyu mushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi, kwihaza mu biribwa n’ibindi washinzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda biciye mu kigo cyayo gishinzwe ubuhinzi, RAB na Leta ya Amerika biciye mu muterankunga, USAID, ikigo cy’iyi leta gishinzwe iterambere mpuzamahanga, wabasuye kenshi ubaha ubumenyi butandukanye.

Murwanashyaka agira ati:

“Hinga Weze yankundishije guhinga kandi kinyamwuga, none dore ndabikora kandi biri kumbyarira umusaruro ndetse nzavanamo ubukire.”

Mu minsi iri imbere Murwanashyaka azaba asarura ibinyomoro bye uyu munsi bigeze ku biti 800 yateye aho atuye mu kagari ka Ryinyo mu murenge wa Kintobo.

Ni umusaruro yabariye ko byibura buri giti azagikuraho ibiro 30, abonye isoko ryiza akaba yagurisha ikiro hagati y’amafaranga 600 na 800 Frw, bityo akaba yavanamo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 16 800 0000.

Uyu muturage avuga ko amafaranga azavanamo azayifashisha mu gukomeza kwagura ibikorwa bye by’ubuhinzi akaba ukomeye mu gace atuyemo, bagenzi be baza kwigiraho ko abikora kinyamwuga.

Ati:

“Nzakomeza kwagura ubuhinzi bwanjye kandi kinyamwuga, nongere ubutaka, bityo ntere imbere mbe umukire.”

Aho Murwanashyaka yahinze ibi binyomoro yari aherutse gusaruramo amashu nayo avuga ko yamufashije gutera imbere. Agira ati:

“Amashu yari arimo nayavanyemo ibihumbi 400 Frw, ariko no ku ishuri aho umwana wanjye yiga baraje mbaha imboga zihwanye n’amafaranga ibihumbi 50; ni ukuvuga ingano amafaranga y’ishuri nagombaga kwishyura .”

Uyu mugabo ngo mbere wari kugorwa no kwishyurira mituweli n’ibindi by’ibanze urugo rwe ngo ubu arabibona bimworoheye. Nta kandi kazi yitayeho uretse izi mbuto ziri mu ziribwa cyane mu Rwanda ariko n’abifite.

Aho atuye batangajwe n’iterambere amaze kugeraho arikesha ubuhinzi. Umuturanyi we banganya imyaka yaganiriye na The Source Post ari kugaburira inka ye hafi yo kwa Murwanashyaka.

Uyu witwa Sibomana Ladislas avuga ko ubuhinzi bwa Murwanashyaka buri kubagirira akamaro, akanakomoza kuri bya binyomoro agiye kweza. Ati :

“Ubushize yahinze amashu atugurisha ku kiguzi cyo hasi ugereranyije n’icyo ku isoko, turarya turahembuka….abana bacu bamererwa neza, ndetse n’amatungo yacu yabonye ubwatsi.”

“Biriya binyomoro rero, nabwo urumva tuzagura imbuto zabyo tuzirye, tumererwe neza. Birumvikana ko nta mwana uzabona aha arwaye bwaki cyangwa izindi ndwara z’imirire mibi. Mbese ari kuduteza imbere.”

Nteziryayo Ignace, umukozi wa Hinga Weze ushinzwe ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Nyabihu avuga ko zimwe mu nshingano za Hinga Weze ari ukongera umusaruro mu buryo burambye, bityo bakaba bakomeje gufasha abahinzi babaha inama zibateza imbere barimo na Murwanashyaka bigaragara ko ngo ari kwiteza imbere. Akangurira kandi abandi gutera ikirenge mu cye kuko ngo ari amahitamo meza yazamura benshi, bityo bagahangana n’ibibazo birimo igwingira ry’abana ryakunze kugaragara muri aka karere kaza ku isonga mu kugira abana benshi bari munsi y’imyaka itanu bafite iki kibazo.

Muri aka karere, Hinga Weze yabatunganyirije amaterasi ku buso bwa hegitari 50, ibaha ifumbire y’imborera ndetse ibigisha no kuyikora ku buryo bamwe basigaye bayikorera, ibaha n’ibindi birimo ubumenyi bemeza ko bari kubyaza umusaruro muri iyi minsi ku buryo buri kubateza imbere.

Murwanashyaka aho atuye
Sibomana Ladislas yita ku nka ye
Umugore wa Murwanashyaka atunda ishwagara ashyira mu mirima ye
Murwanashyaka yiteze umusaruro ibihe nibikomeza neza
Yishimira ubuhinzi bwe
Aba yicira ibi binyomoro
Sibomana witezeho ko Murwanashyaka azabafasha guhashya imirire mibi bitewe n’ubuhinzi bwe
Akanyamuneza ni kose