Kabuga ntagikurikiranyweho kwinjiza mu gihugu imihoro yakoreshejwe muri Jenoside

Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, uri mu maboko y’ubutabera bwa IRMCT bugomba kumuburanisha ku byaha akekwaho, mu byaha akurikiranyweho ntiharimo icyo kwinjiza mu gihugu imihoro yakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

Mu gihe harimo gukusanywa ibimenyetso byose ku byaha ashinjwa, abatangabuhamya n’ibindi bikenewe. Ni mu gihe agiye kumara umwaka atawe muri yombi nyuma y’indi irenga 20 yihisha hirya no hino ku Isi. Bwa mbere hashyirwaho impapuro zisaba itabwa muri yombi rye, kimwe mu byaha yashinjwaga cyari icyo kwinjiza mu gihugu imihoro yifashishijwe mu kwica Abatutsi basaga miliyoni imwe.

Kabuga ntagikurikiranyweho kwinjiza imihoro mu gihugu ku bwa Jenoside

Ubwo Kabuga yari amaze gutabwa muri yombi, Ubushinjacyaha bwasubiye inyuma bureba neza imiterere y’ibirego bye, bwongera kuvugisha abatangabuhamya dore ko hari hashize imyaka 20 inyandiko z’ibirego bye zikozwe nubwo zagendaga zivugururwa uko ibimenyetso bishya byabonekaga.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz, aherutse gutangaza ko ibimenyetso byose byakoreshwaga mu gukora inyandiko zisaba itabwa muri yombi rya Kabuga zari zimaze igihe, ati “rero byasabye ko dusubira inyuma tureba abatangabuhamya b’icyo gihe, tureba abahari”.

Icyo gikorwa cyakozwe guhera muri Nzeri umwaka ushize, ibyavuyemo nibyo byashyikirijwe urukiko tariki ya 15 Mutarama byemezwa n’Umucamanza ku wa 24 Gashyantare. Ibirego byo kwinjiza mu gihugu imihoro mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi byakuwemo burundu, gusa ibyo gutwara no gukwirakwiza imihoro mu bice bitandukanye bya Kigali no mu zindi perefegitura nka Gisenyi na Kibuye byo bigumishwamo.

Ntabwo higeze hasobanurwa impamvu Kabuga adakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu imihoro nk’uko inyandiko zindi z’ibirego zabivugaga. Justice Info yanditse ko ibiro bya Brammertz bitigeze bigira ibisobanuro bitanga kuri iyi ngingo.

Hari indi mihoro yinjiye mu gihugu

Ku rundi Stephen Rapp, Umunyamerika wahoze akurikiye ubushinjacyaha bwa ICTR, yatangarije Justice Info ko hari ibimenyetso bindi bigaragaza hari indi mihoro yaguzwe na sosiyete itandukanye n’iya Kabuga aho ngo yari yaguzwe nk’igikoresho cyo kwifashisha mu buhinzi mu Rwanda no muri Zaire.

Ati “Twari dufite ibimenyetso by’imihoro myinshi yaguzwe na Sosiyete ya Kabuga iyikuye mu Bushinwa ikinjizwa mu Rwanda inyujijwe i Mombasa mu 1993. Imbogamizi yari ukwerekana ko iyi mihoro yakwirakwijwe ku bicanyi igakoreshwa muri Jenoside. Hari irindi sano kandi ry’imihoro myinshi yatumijwe icyo gihe n’indi sosiyete itandukanye, kandi hari hakenewe cyane “ibyo bikoresho” mu buhinzi mu Rwanda no muri Zaire.”

Kabuga aregwa icyaha cya jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.

Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Byongeye kandi, bivugwa ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n’ibindi.