Nyabihu: Ubumenyi mu by’ubuhinzi n’ubworozi yungutse vuba buri gutuma yinjiza agatubutse

Mukamana Angelique wo mu Mudugudu wa  Rwamikeri mu kagari ka Ryinyo , mu murenge wa Kintobo ho mu karere ka Nyabihu ari kwinjiza amafaranga atari yarigeze yinjiza mu buzima bwe, abikesha gushyira mu bikorwa ubumenyi yahawe n’umwe mu baterankunga b’aka karere.

Mu myaka ine ishize nibwo uyu mubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko, abana batatu n’umugabo yahuye n’umushinga Hinga Weze ugamije kongera umusaruro mu by’ubuhinzi no kurwanya imirire mibi muri aka karere imibare yakunze kugaragaza ko kaza ku isonga mu kugira abana benshi bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Uyu mubyeyi avuga ko uretse ubumenyi yahawe mu by’ubuhinzi, hari nubwo yahawe mu by’ubworozi no kwihangira imirimo uyu munsi akaba ashobora kurangura inkoko 1700 agurisha nyuma y’iminsi 45 zikamuha inyungu.

Agira ati “Hinga Weze yaduhaye ubumenyi bwatumye twiteza imbere, ndakubwira ko natangiye ndangura inkoko 100, ariko uyu munsi ndangura 1700.”

Uko ibiciro bihagaze, inkoko imwe ayifatira amafaranga 1350 yamara iminsi 45 akayigurisha 2000 Frw. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa The Source Post, yari afite inkoko zisaga 50, harimo amasake agurisha 4500 mu gihe inkokokazi azigurisha 3500 Frw. Rimwe ngo hari ubwo yinjiza asaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko amafaranga avanamo amufasha kugura amasambu, kurihirira abana be no gukenura umuryango we.

Uretse ubworozi kandi, Mukamana ari mu bahawe ubumenyi mu bijyanye no kwikorera ifumbire y’imborera ku buryo aho atuye yahakoreye toni zisaga 6 z’imborera, yifashishije ibyatsi bajyaga batwika bikangiza ikirere, ishwagara, amazi n’itaka.

Ibyo kandi abijyanisha no kunoza ubuhinzi avuga ko burimo kumuha umusaruro kubera gukurikiza inama z’uyu mushinga.

Agira ati “ Hinga Weze itaraza ngo itwigishe, iduhugure twahingaga nabi mu kajagari, ntabwo twari tuzi guhinga mu buryo burimo ubwo ku mirongo, ariko reba aho tubimenyeye twabonye umusaruro mwiza, aha mureba nahasaruye ibirayi, none murabona ko heze ibigori…

Twasaga nh’aho tuzi ko ifumbire mvaruganda ariyo izatuma tugera ku musaruro gusa, ariko Hinga Weze yatwigishije gukoresha ibyatsi twapfushaga ubusa, ubu tubyikoreramo ifumbire y’imborere, dufumbiza yo na mvaruganda bigatuma tubona umusaruro mwiza.” Hinga Weze yampinduriye ubuzima mu mibereho ya buri munsi…..

Nkeshimana Evariste wo muri aka kagari ka Ryinyo avuga ko na we yamenye ibijyanye no guhinga neza guhera muri Nzeri 2020, bitangira bategura ubutaka neza, gushyiramo ishwagara, watera ibigori hagati y’umurongo n’undi hakajyamo santimetero 70, mu gihe hagati y’umwobo n’undi hajyamo 50, kandi ko mu gushyiramo ifumbire, ubanzamo iy’imborera ibika amazi, nyuma hagagukurikiraho mvaruganda, noneho hakajyaho itaka rike, rikurikirwa n’igihingwa.

Uyu mugabo wanahise aba n’umujyanama mu by’ubuhinzi ngo amaze guhugura abantu basaga 250, yemeza ko bari kunoza ubuhinzi bwabo.

Nteziryayo Ignace, umukozi wa Hinga Weze ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi mu karere ka Nyabihu avuga ko abatuye aka karere[ mi mirenge uyu mushinga ukoreramo] bamaze gusobanukirwa n’ibyo kwikorera iyi fumbire avuga ko ari ingenzi mu buhinzi kuko yunganirana n’iy’imvaruganda bigatanga umusaruro mwinshi.

Yemeza ko iyi fumbire izafasha Mukamana kunoza ubuhinzi bwe mu gihembwe cy’ihinga gitaha 2021B, akamushimira uko akomeje kuba ‘bandebereho’ muri iki gikorwa.’ Avuga ko abaturage bagiye bakurikiza inama uyu mushinga wabagiriye ku buryo mu minsi iri imbere bazabona umusaruro wisumbuye kuwo bajyaga babona, ahanini binatewe n’amaterasi yakozwe na Hinga Weze muri aka karere ku buso bwa hegitari 50.

Mbanjimpundu F.

Icyerekezo cya Mukamana kirahuza n’icya Hinga Weze, watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) mu gihe cy’imyaka 5 (2017-2022)  ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere. NyabihuUyu mushinga ukorera mu turere 10 ari two Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Ngoma.

Nteziryayo Ignace, umukozi wa Hinga Weze ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi mu karere ka Nyabihu na Mukamana bareba ibyo bikorwa