Ni ibintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye gufunganwa n’ababyeyi n’abandi bagutahiye ubukwe

Mu gihe leta y’u Rwanda yatangaje amabwiriza ajyanye n’ubukwe mu kwirinda COVID-19 avuga ko ubukwe bwemewe ariko bwitabirwa n’abantu batarenze 20  mu gihe ibirori byo kwiyakira bibujijwe, hari ababirenzeho bagiye bahanwa, bajyanwa muri sitade, ariko inkuru y’umugeni wambaye agatimba[ikanzu y’abageni] yicaye muri sitade yigungiye aho bari bamujyanye[muri sitade] yavugishije benshi.

Amashusho y’aba bageni n’imiryango yabo bicajwe muri sitade bafashwe ku munsi w’ubukwe bwabo baregwa kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 ntavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Bamwe baravuga ko polisi yakoze akazi kayo ko kubahiriza amategeko n’ibihano ateganya ku batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho, mu gihe abandi bavuga ko ibyakozwe bidakwiye.

Umwe mu bageni bigeze gufatwa muri ubu buryo yabwiye BBC dukesha aya makuru itifuje gutangaza amazina ye yavuze ko ibyo polisi yakoze ku munsi w’ubukwe bwe ari igikorwa kibi “ntazibagirwa mu buzima bwanjye”.

Ni mu gihe Umuvigizi wa polisi y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko yongeraho ko abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane cyane abakora ibirori.

Yavuze ko bamwe mu bo bafatiye muri hotel ku Kimironko bari kwiyakira bari bageze kuri 60, iyi hotel nayo yahise ifungwa mu gihe cy’ukwezi.

Ubundi bukwe bwahagaritswe buri kuba ababurimo bakarazwa muri stade bwabereye Kicukiro, Kabuga i Kigali no mu karere ka Gatsibo iburasirazuba.

Abageni ababyeyi na bamwe mu batashye ubukwe bafungiwe kuri stade i Kigali

Abageni, ababyeyi na bamwe mu batashye ubukwe bafungiwe kuri stade i Kigali muri weekend ishize/Rwanda Television

Ku rundi ruhande, bamwe bavuga ko gufunga abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bikabije kuko ubukwe n’abageni ari ibintu byubahwa mu muco w’Abanyarwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, polisi yagaragaje abantu bari mu bukwe burenze bubiri i Kigali bafashwe bakarazwa muri stade banacibwa amande baregwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abantu bumiwe

Amafoto n’amashusho agaragaza abageni hamwe n’abagore n’abagabo bakuze baje mu bukwe bicajwe muri stade bahishahisha amasura yabo ,yatumye benshi bavuga ibitandukanye.

Gufata abakekwaho ibyaha itangazamakuru rigatumirwa ngo riberekane, bikunze kuba gusa buri gihe ntibivugwaho rumwe.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuze ko ibi byakorewe abageni “bigayitse”, abandi ko bitesha agaciro ubukwe n’abageni, bifite umwanya wabyo mu muco mu Rwanda.

Kuri Facebook uwitwa Nkurunziza Diomede yanditse ati: “Ni abageni ariko b’Abanyarwanda bagomba kubahiriza amabwiriza n’amategeko kuba abageni ntibihindura amategeko, none se iyo umuntu yabaye umugeni ayoba ubwenge? Mwagiye mureka amaranga mutima ko Covid 19 nayo itayagira.”

Uwitwa Mugabe Robert nawe kuri Facebook yanditse ati: “Ugirango za reports zisohoka burigihe ziba zibeshya? ugirango aba bazongera kwishimira ubuyobozi? tuba dukwiye rimwe na rimwe koroherana ntago burigihe wahanisha inyundo urushishi, mwahagarika ibirori bagataha ariko mutabaraje hariya hantu mwarangiza mukabaca na wamurengera.”

Clarisse Karasira, umwe mu bahanzi mu Rwanda, yatangaje kuri Twitter ko iki ari igikorwa “kitarimo ubumuntu”.

Tambuka Twitter ubutumwa, 1

Impera ya Twitter ubutumwa, 1

BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.

Umwe mu bageni, umukobwa utifuje gutangazwa, wari wakoze ubukwe bugahagarikwa nawe akajyanwa kuri stade akanacibwa amande, yabwiye BBC ko ibyamubayeho ari “agahomamunwa”.

Mu buryo bwanditse yagize ati: “Birababaje gusa, ni ibintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye gufunganwa n’ababyeyi n’abandi bagutahiye ubukwe”.

Yongeraho ati: “Kubabaza abantu gutya no kubakoza isoni sibyo bituma batinya cyangwa birinda corona”.

Mu Rwanda abantu barenga 22,000 bamaze gutangazwa ko banduye Covid-19 mu gihe abo yahitanye kugeza ubu ari 311.

Inkuru ya BBC