Kenya: Abaturage basabye IMF guhagarika guha inguzanyo igihugu’ cyamunzwe na ruswa’

Abaturage bamwe ba Kenya batangiye gushyira umukono ku nyandiko yo ku rubuga rwa internet isaba ikigega cy’isi cy’imari (FMI/IMF) guhagarika guha inguzanyo igihugu cyabo bavuga ko cyamunzwe na ruswa.

Bakoresheje intero yo ku mbuga nkoranyambaga (hashtag) ya #StopLoaningKenya, Abanyakenya bamwe barimo guhererekanya ‘link’ ikubiyemo iyo nyandiko y’ubusabe (petition).

Ari nako batanga impamvu nta yindi nguzanyo Kenya ikwiye guhabwa.

Impaka ku nguzanyo zatangiye hashize iminsi IMF yemeje inguzanyo ya miliyari 257 z’amashilingi (arenga miliyari 2 z’amadolari y’Amerika) igenewe Kenya mu guhangana na Covid-19.

Umwenda (ideni) wa leta ya Kenya wiyongereyeho arenga trillion imwe y’amashilingi mu mwaka umwe ushize, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Nation cyo muri icyo gihugu.

Umunya-Bulgaria Kristalina Georgieva ayobora IMF kuva mu mwaka wa 2019
Umunya-Bulgaria Kristalina Georgieva uyobora IMF kuva mu mwaka wa 2019/AFP
 

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyakenya basubiyemo amagambo yo mu itangazo rya Perezida Uhuru Kenyatta avuga ko iki gihugu buri munsi gitakaza miliyari ebyiri z’amashilingi muri ruswa.

BBC dukesha iyi nkuru ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.

Minisitiri w’imari wa Kenya Ukur Yatani yashyigikiye iyo nguzanyo avuga ko ari ingenzi ku kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.

Ubwo busabe bwo ku mbuga za internet bwakomeje gushyirwaho imikono n’Abanyakenya, aba banatangaje ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga za IMF bayisaba ko isaba leta ya Kenya ikabanza kwishyura amadeni yafashe mbere.