Ikiguzi cya gazi cyaruriye, abaturage barabyinubira, Leta irabizeza impinduka

Bamwe mu baturage bakoresha gazi mu guteka bo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda bakomeje kwinubira igiciro cyazamutse kuri iyi gazi, ni mu gihe Umuryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi (ADECOR) uri gusaba inzego bireba gukemura iki kibazo naho urwego ngenzuramikorere RURA rukizeza impinduka.

Iki giciro cyazamutse ku buryo bamwe mu batuye mu turere dutandukanye bavuga ko gikabije, kuko gazi y’ibiro 6 yaguraga ibihumbi 6500 Frw, ubu igeze kuri 7500 Frw. Iy’ibiro12 yaguraga amafaranga ibihumbi 12 Frw i Kigali, ku Kamonyi ari 12500 ubu isigaye igura 14500 Frw.  Ni mu gihe kandi iy’ibiro 20 yajyaga igura amafaranga ibihumbi 19 hirya no hino mu Rwanda, ubu mu karere ka Karongi igeze ku bihumbi 25 Frw.

Kubera uburyo iki giciro cyurije bamwe mu baturage bavuga ko bongeye gutora umuco wo gutekesha inkwi n’amakara, Mukamana Claudine wo mu karere ka Kamonyi avuga ko kubera uburyo gazi yahenzemo, yasubiye gucana amakara n’inkwi.

Mukamana ati:

” Nisubiriye mu gucana amakara n’inkwi kuko ibya gazi sinabivamo. Uyu munsi umufuka w’amakara turawugura 8500 Frw, ni make ugereranyije n’iyo gazi kandi n’inkwi zirahendutse ugereranyije n’iyo gazi.”

Nubwo abaturage basubiye ku gucana ibi bicanwa Leta y’u Rwanda yari imaze igihe ibasaba kureka mu rwego rwo kwirinda iyangizwa ry’ibidukikije n’iry’ikirere, Umuryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi mu Rwanda (ADECOR) nawo usaba ko abaturage bafashwa mu kudasubira kuri ibyo bicanwa. Ndayizeye Damien,umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango avuga ko inzego bireba zikwiye gushaka  igisubizo.

Yabwiye Radio Isangano ati:

“ Nibyo koko muri iyi minsi gazi iri guhenda cyane tukaba turi gusaba inzego bireba ko zakwiga ku giciro cyazo kugirango abaguzi bashobore kuzibona badahenzwe”.

Alexis Mutware ushinzwe ingufu mu rwego ngenzura mikorere RURA yabwiye iyi radiyo ko iki kibazo kizwi kandi hari ikiri gukorwa ngo gikemuke

Agira ati:

“Turakizi ariko turi kwiga uburyo RURA yashyiraho igiciro kitabangamiye abaguzi bigakorwa nkuko tujya tubikora ku biciro by’ingendo…biri hafi rero ku buryo tuzabitangaza vuba”.

Mu gihe izamuka ry’igiciro cya gaz yo gucana ryakomeza bishobora gukoma mu nkokora gahunda ya leta yo kubungabunga amashyamba hashakwa ibindi bicanwa birimo na gas.

Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’imyaka irindwi [2017-2024] ni uko umubare w’abanyarwanda bacana inkwi n’ibizikomokaho uzagabanuka ukagera kuri 42%[ muri 2024] uvuye 83.3 % biriho uyu munsi.