Niba abahakana amateka bitabatera isoni, njyewe nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”, Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ntawe ukwiye kugira ubwoba bwo guhangana n’abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe abahakana ayo mateka bitabatera isoni.
Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wabaye mu gihe hanakurikizwaga n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19.
Perezida Kagame ati “Ariko rero niba abahakana amateka ibyabaye bitabatera isoni, njyewe nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”

Yungamo ko Abanyarwanda batakwemera guheranwa n’uburemere bw’aya mateka, aho yavuze ko “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe, buri gihe utwibutsa byinshi bikomeye. Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu Gihugu, abakoze aya mahano baracyidegembya hirya no nino ku Isi, ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana.”

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, byatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa 7 Mata 2021 aho Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu  we Jeannette Kagame, bacanye urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange  yo ku rwibutso ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 259 yakuwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru no guhana intera.

Nyuma yo gucana gucana urumuri rw’icyizere no kunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso, ibindi bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi byakomereje muri Kigali Arena ahatangiwe ibiganiro bitandukanye, byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate batandukanye n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

Mu kiganiro kigaruka  ku mateka ashaririye n’urugendo rutoroshye Abatutsi banyuzemo guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko Kwibuka ari ngombwa kugira ngo twiyibutse ukuri kw’amateka mabi twanyuzemo, twirinda icyayatugaruramo nk’uko abakurambere babivuze ko “Umuryango utibuka uzima”

Yanavuze ko kandi Abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagoreka nkana amateka yayiranze kuva kera, kubera uruhare bamwe bayagizemo cyangwa se ababyeyi babo, ku buryo urubyiruko rutayazi rubura icyo rufata n’icyo rureka.

Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.