Icyo urukiko rwemeje kuri Bosco Ntaganda warujuririye asaba kugabanyirizwa igihano cy’imyaka 30 yakatiwe mbere

Tariki ya 7 Ugushyingo 2019, Bosco Ntaganda yakatiwe imyaka 30 y’igifungo n’urukiko ahamijwe ibyaha by’ubuhotozi, kuyogoza igihugu, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no kubagira abacakara b’igitsina nk’intwaro y’intambara, no gukoresha igisirikari abana batagejeje ku myaka 15 y’amavuko, nyuma yaje kujuririra ibi bihano asaba kugabanyirizwa ibyaha n’urukiko yishyiriye.

Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI, yajuririye rwamuhamije igihano cyo gufungwa imyaka 30 yari yarakatiwe n’urugereko rw’ibanze.

Umucamanza Howard Morrisson, wasomye urubanza, yagize, ati: “Urugereko rwemeje ku bwiganze bw’abacamanza batanu barwo icyemezo cy’urugereko rw’ibanze rwo ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa karindwi 2019 kivuga ko Ntaganda ahamwa n’ibyaha 18 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe mu ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu 2002-2003. Bityo, rwemeje ko igihano cyo gufungwa imyaka 30 kigumaho.”

Ibyaha byahamye Ntaganda birimo ubuhotozi, kuyogoza igihugu, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no kubagira abacakara b’igitsina nk’intwaro y’intambara, no gukoresha igisirikari abana batagejeje ku myaka 15 y’amavuko, igihe General Ntaganda, bitaga Terminator, yari umukuru w’umutwe w’inyeshyamba witwaga Union des Patriotes Congolais, UPC.

Imyaka itandatu yafunzwe by’agateganyo, kuva mu 2013 kugera mu 2019, izava muri 30 yakatiwe. Bivuze ko ashigaje imyaka 24 muri gereza. Ubu afite imyaka 48 n’igice y’amavuko. Mu ntangiriro z’uku kwezi, CPI yategetse ko abantu bagera ku bihumbi ijana bahohotewe na Ntaganda Jean-Bosco n’inyeshyamba yategekaga bahabwa indishyi z’akababaro n’impozamalira zingana n’amadolari miliyoni 30. Ariko si buri wese ku giti cye uzabona indishyi. Ahubwo zizajya mu bikorwa n’imishinga rusange izabafasha nkuko tubikesha VOA.

Ni ubwa mbere mu mateka y’isi urukiko mpuzamahanga rushyizeho indishyi ku bahohotewe n’abarokotse amabi y’intambara n’ubundi bwicanyi bufatiye ku moko.