Uko uwatorotse gereza yagizwe umuyobozi ukomeye akanahamagarira perezida mu ruhame

Mu guhanuka gutangaje ava ku ikuzo yahoranye, uyu wari guverineri w’intara ya Nairobi ubu araregwa ibyaha birimo iyezandonke n’iterabwoba. Ubundi Mike Sonko ni inde kandi yazamutse ate agera mu myanya ikomeye ya politiki muri Kenya

Azwiho gukunda ubuzima bw’igitangaza, imyenda ishashagirana n’imirimbo ihenze, Gidion Mbuvi Kioko yahawe akazina ka Sonko – ijambo ry’Igiswahili kigoretse rivuga umukire – nyuma y’uko kenshi agiye mu duce dukennye twa Nairobi ahereza abantu ‘cash’.

Iryo zina ryarahamye.

Mbere cyane y’uko ajya muri politiki anabona iryo zina rishya, yari yarafunzwe mu myaka ya 1990 azira uburiganya mu butaka. Yaje gucika gereza ahaye ruswa abarinzi, nyuma arafatwa asubizwamo.

Amaze kurekurwa yakoze ubushabitsi butandukanye buramuhira harimo kompanyi ya za taxi bita ‘matatu’ (taxi minibus), ubwubatsi bw’inzu zo guturamo, na za ‘night club’ i Nairobi, aho yakuye amafaranga yamuhaye imbaraga yinjira muri politiki.

Mu 2010 ku myaka 35 yabaye umudepite, hashize imyaka itatu aba umusenateri, mbere y’uko mu 2017 Sonko atorerwa kuba guverineri w’intara ya Nairobi igizwe n’umurwa mukuru wa Kenya.

Byari ukuzamuka gutangaje ndetse hari icyizere cyinshi ko yaba agiye guhindura umujyi nk’uko yabyizezaga, nubwo ataminuje mu mashuri, kuko yarangije ayisumbuye gusa.

Yari umuntu wigenga wirwanyeho, kandi usa n’uzi ibibazo by’ibanze abatuye umujyi benshi bafite.

Ku bakemangaga ubushobozi bwe, yahise agira umuntu wahoze akuriye kompanyi y’ibitoro umwungirije ngo amufashe gushyira mu ngiro imigambi ye ku mujyi.

Kwambara gisirikare

Ariko uko yazamutse atumbagiye, niko no kugwa kwe byagaragaye. Mu kwezi kwa 12 yaterewe ikizere n’inteko ya Nairobi kubera imyitwarire mibi no gukoresha nabi ububasha.

Mu nkiko ubu araregwa ibyaha byinshi birimo, bya ruswa, gukubita abantu n’ibifitanye isano n’iterabwoba. Byose arabihakana.

Ashinjwa kunyereza arenga miliyoni 300 z’amashilingi (hafi miliyari eshatu y’u Rwanda) ahanini mu gutanga kontaro zitemewe kuri kompanyi z’inshuti ze zahitaga zohereza amafaranga kuri konti ze iyo zabaga zimaze kwishyurwa n’Intara ya Nairobi.

Vuba aha yanashinjwe gushinga umutwe akawuha intwaro n’imyenda ya gisirikare, uyu uhuzwa n’imitwe y’iterabwoba no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Ifoto ye arinzwe n’umurinzi bwite wambaye imyenda ya gisirikare mu ruhame, bivugwa ko ari we wayishyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ubu ni kimwe mu bimushinja.

Iyi foto (Mike Sonko asa n'uwicaye imbere) abashinzwe umutekano bayishyikirije urukiko
Iyi foto (Mike Sonko yicaye imbere) abashinzwe umutekano bayishyikirije urukiko

Ntibizwi neza igihe Mike Sonko azaburanishwa mu mizi – ku byaha birimo ibyo aregwa gukora mu 2019.

We n’abamushyigikiye bavuga ko ibyo aregwa bifite imvo za politiki kandi bigamije kumutera ubwoba.

Imibanire ye n’ubutegetsi ubu iratangukanye cyane ugereranyije n’uko mu myaka itari myinshi ishize yabashije gusaba Uhuru Kenyatta guhindura icyemezo cyafashwe.

‘Perezida ari kuri loudspeaker’

Mu 2014, ubwo abategetsi boherezaga za tingatinga gusenya inzu z’abantu bubatse mu butaka bwa leta muri Nairobi, Mike Sonko wari senateri w’uyu mujyi, yihutiye kuhagera.

Inzu zubatswe ku butaka bwa leta cyangwa ku nkengero z'imigezi mu myaka ishize zarasenywe i Nairobi
Inzu zubatswe ku butaka bwa leta cyangwa ku nkengero z’imigezi mu myaka ishize zarasenywe i Nairobi

Abantu benshi barebaga uko imitungo yabo isenywa n’ibi bimodoka bitegetswe na leta.

Uyu senateri yahamagaye Perezida Uhuru Kenyatta, amushyira ku ndangururamajwi, ati: “Nyakubahwa, hano muri Balozi (umudugudu i Nairobi), inzu z’agaciro ka miliyari z’amashilingi ziri gusenywa.”

Perezida aramubaza ati: “Ni inde uri kuzisenya?”

“Ni minisitiri w’ubuhinzi…Nari nandikiye ibaruwa ibiro bye kandi yari yanyemereye ko ibi atazabikora. Ari hano kandi ubu inzu ziri gusenywa,” Sonko arasubiza.

Perezida yategetse ko gusenya izo nzu bihagarara. Rubanda batera hejuru mu byishimo.

Nyuma uwo minisitiri yemeye ko yategetswe guhagarika gusenya izo nzu kugeza amatati ku butaka akemuwe.

Icyo gihe, Sonko yagize ati: “Perezida ni inshuti yanjye. Namushyize ku ndangururamajwi kuko nari mwizeye – niwe perezida umuntu yishyikiraho kurusha abandi ku isi”.

‘Nari umunyabyaha n’imfungwa’

Sonko yatangiye urugendo rwe rwa politiki mu 2010, ubwo yahatanniraga kuba umudepite mu nteko.

Urebye ntiyari azwi mu ruhando rwa politiki, ariko yari akize kandi anabayeho ubuzima bwo kwiyerekana cyane – Yatangaga amafaranga birangira akunzwe na benshi. Yatsinze bimworoheye.

Ifoto yafashwe mu kwa cyenda, 2010 irerekana Gidion Mbuvi
Sonko yabaye umwe mu bagize inteko afite imyaka 35

Imyifatire ye idasanzwe muri politiki yaranenzwe, nko kwambara imyenda itamenyerewe muri ba nyakubahwa, no gukunda cyane ibishashagirana bigezweho.

Mu 2011, nka depite mushya, yasohowe mu nteko kubera kwambara amahereni ku matwi n’amataratara yijimye, icyo gihe yabwiye BBC ati: “Mpagarariye urubyiruko”. Yavuze ko azarwana kugeza ahinduye amategeko y’imyambarire, gusa ntiyatsinze.

Nk’umudepite, yagiye mu myigaragamyo myinshi ku mihanda. Ubwo yari senateri yakoresheje NGO/ONG ye mu gutanga serivisi zimwe ku buntu, bituma anengwa gushaka kugaragaza nabi uwari guverineri.

Icyo gihe, yafataga ibiganiro bwite akabishyira ku mbuga nkoranyambaga, bituma bamuhimba akazina ka “recording artiste”.

Yewe amaze no kuba guverineri ntiyacogoye gukora udushya. Ubwo coronavirus yageraga muri Kenya, yanenzwe gushyira amacupa matoya ya Hennessy mu mapaki y’ibiribwa yahaga abakene i Nairobi.

Yagize ati: “Bikekwa ko inzoga igira uruhare runini mu kwica coronavirus”. Nyamara OMS/WHO yaburiye abantu ko kunywa inzoga bica intege ubwirinzi bw’umubiri.

Tambuka Twitter ubutumwa, 1

Impera ya Twitter ubutumwa, 1

Mu gihe yari akomeje kuba ikiganiro, amateka y’ibyaha yaba yarakoze nayo yaje kumenyekana mu gihe bamwe bashidikanyaga ubudakemwa bwe, bibaza uko yakunzwe n’uko yazamutse vuba muri politiki.

Mu 2012, urwego rushinzwe iperereza ku biregwa leta n’abategetsi, rwashyize Mike Sonko ku rutonde rw’abanyapolitiki “badakwiriye kwiyamamaza mu matora kubera ibibazo by’ubudakemwa”.

Sonko buri gihe yahakanye bene ibi bimunenga.

Mu 2019 yagize ati: “Abanenga bamvuga nk’umunyabyaha… yego nibyo nahoze ndi imfungwa, nahoze ndi umunyabyaha ariko ubu ndi guverineri w’uyu mujyi ukomeye”.

‘Yananiwe kuyobora umujyi’

Ubwo yarahizwaga mu kwa munani 2017, yizeje ko Nairobi itazongera kuba nka mbere.

Yagize ati: “Nzakora nsiganwa n’igihe mu guha serivisi zinoze abatuye umujyi bose”.

Sonko yari yijeje gutunganya Nairobi igasa nezaGeneral view of cityscape (skyline) of Kenya's capital city.
Sonko yari yijeje gutunganya Nairobi igasa neza

Ariko imitegekereye n’imyanzuro ya vuba vuba byatumye hari bamwe mu bakozi begura n’abirukanwa, hakanahora ibibazo n’abandi bategetsi b’umujyi.

Ibyo yizeje byo guhindura umujyi byasaga n’ibitagishobotse.

Senateri Isaac Mwaura nyuma yagize ati: “Sonko ntiyari azi kuyobora urwego rwa leta, kandi avuyeho mu buryo burimo ibibazo nk’uko yaje”.

Amaherezo, umwaka ushize uyu guverineri yasinye yemera ko zimwe mu nshingano z’umujyi baziha leta zifatwa na Nairobi Metropolitan Services (NMS) ikuriwe n’umusirikare w’umujenerali.

Icyo gihe asinya, urukiko rwahise rutegeka ko abuzwa kugera mu biro. Ndetse ahita yugarizwa no gukurwaho icyizere n’inteko.

Byose byari ukwigaragaza gusa’

Nubwo mbere Sonko yavugaga ko yatanze kubushake bwe zimwe mu nshingano ze, nyuma yagiye ahatanira kuzisubizwa, agera aho avuga ko yaba yarigijweyo.

Guverineri wa Nairobi Mike Sonko(hagati), yatawe muri yombi ashyirwaho amapingu ku kibuga cy'indege cya Wilson i Nairobi mu 2019
Amaherezo, Sonko yavuze ko yicuza kujya muri politiki

Perezida Kenyatta yavuze ko uyu guverineri yananiwe kuyobora umujyi, agasaba NMS kumufasha.

Mu minsi ishize Kenyatta yagize ati: “Nabwiye inshuti yanjye Sonko, nti ‘niba ukeneye ubufasha nzazana umuntu agufashe’, ariko yakomeje kwiyambarira amataratara no kurata akazi avuga ko ari gukora”.

Kenyatta yavuze ko ari we watangije igikorwa cyo kuvanaho Sonko kubera kudatanga umusaruro n’imitegerekere idakwiye.

Ni iherezo ribi ku bari bizeye impinduka kandi bizeye ko Sonko yazibagezaho.

Yari yizeje serivisi nziza – ndetse mu gihe avuga ko hari ibyo yagezeho, nko gusubiza leta ubutaka bwari bwaranyazwe no kuvugurura imihanda, kuri benshi byose ni nko kwigaragaza neza gusa.

Mu gihe ubu atari mu nshingano ze, afite igihe gihagije cyo gutegura imanza zimuri imbere.

Ivomo: BBC

The Source Post