Abahinzi baciriritse mu bagenewe inguzanyo ya miliyari ebyiri na miliyoni 500 Frw

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Abahinzi baciriritse bo mu turere 10 bari mu begerejwe serivisi z’imari aho bemerewe inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2 na miliyoni 500 ( 2,520,000,000 Frw) azabafasha kunoza ubuhinzi bwabo bongera umusaruro, bityo bakiteza imbere kurushaho.

Ni inguzanyo bemerewe na Equity Bank Rwanda Plc, biciye mu bufatanye yagiranye n’umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga ( USAID).

Mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Equity Bank Rwanda Plc na Hinga Weze wabaye kuwa 30 Kamena 2020, Umuyobozi mukuru w’iyi banki Bwana Hannington Namara avuga ko bishimiye iyo mikoranire izagirira abanyarwanda akamaro, anahishura ko ari intambwe nshya bateye yo kuguriza abahinzi bato n’abaciriritse.

Agira ati “Hinga Weze ifite ubumenyi bw’ibikenewe mu buhinzi n’ubworozi natwe tukagira ibyo tuzi nka banki mu gutanga inguzanyo no gufasha abantu mu iyishyura n’iyishyurana ry’abagenerwabikorwa.”

Yungamo ati “Ubusanzwe twakoranaga n’abahinzi n’aborozi ariko bitari ku rwego runini, twakoranaga n’abageze ku rwego rwishoboye, abamaze kugira imari iteye imbere ho gato bashobora kureshya banki, tugiye gufatanya na Hinga Weze ifite amakuru kuri abo bahinzi turebe ngo abo batoya twabagira banini duhereye hehe.

Navugako kugenza n’uyu munsi banki twari tutaragura amarembo kujya cyane  mu buhinzi n’ubworozi, icyo dukoze uyu munsi ni ukugirango iyi ibe imbarutso yaho tugomba guhera kugirango tubuteze imbere.”

Ku bijyanye n’ngwate, Namara avuga ko ari ibikorwa byabo bahinzi.

Ku bijyanye n’inyungu ku nguzanyo, Namara avuga ko inyungu idashyirwaho na banki ishyirwaho n’uwahawe inguzanyo, bityo bakaba bazafatanya kureba ibikorwa barimo bakora, no kugena ibizakurikizwa.

Hinga Weze yahuje abo bahinzi na banki ivuga ko izakomeza kubaba hafi nkuko byemezwa n’umuyobozi wayo Daniel Gies.

Agira ati ” Bazishyura neza inguzanyo bahabwa, kuko biteguye neza, basanzwe bafite ibikorwa byiza, bafite amakuru ku bijyanye n’isoko….Iyo wejeje neza kwishyura inguzanyo biroroha.”

Yungamo ko bazabafasha kunoza ibikorwa byabo nkuko basanzwe babikora, ariko bakaba bari bakeneye inguzanyo ibafasha kwagura no kunoza ibikorwa byabo.

Daniel asobanura ko ku bijyanye n’ingwate ari icyizere banki yagiriye abahinzi.

Ku bijyanye n’uko ibiza bishobora kwangiza ibikorwa by’abo bahinzi ntibabone icyo bishyura, Daniel avuga ko abahinzi bazahinga mu butaka budafite bwatunganyijwe, ahari amaterasi y’indinganire, ubutaka bwuhirwa n’ibindi nkenerwa bazakomeza kunoza bafatanyije na leta bityo bigatuma ibyago byo guhomba bigabanuka.

Abagenewe inguzanyo n’ibizakorwa

Ubuhinzi buzibandwaho ni ubw’ibirayi, imbuto n’imboga, ibigori n’abakora iby’uruhererekane rw’iyongeragaciro ku by’inkoko.

Abahinzi 5,000 bashyiriweho inguzanyo  ifite agaciro ka miliyoni 500 mu gihe koperative 25 z’abahinzi n’aborozi zagenewe iya miliyoni 300.

Abakusanya umusaruro batanu (aggregators) nabo bagenewe iya miliyari imwe na miliyoni 500, mu gihe abacuruza inyongeramusaruro bagera ku 110 bagenewe miliyoni 220. Abahinzi ibihumbi 10 n’amakoperative 50  bazahugurwa mu bijyanye no kunoza ib’isarura no guhunika imyaka, imiyoborere myiza n’ibijyanye no gucunga umutungo.

Iyi nguzanyo igenewe abahinzi bo mu turere 10 Hinga Weze ikoreramo ari two :Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Rutsiro  na Nyamagabe.

Hinga Weze itewe inkunga na USAID yafashije abahinzi gukorana na banki n’ibigo by’imari iciriritse bigera kuri 25 zabageneye inguzanyo ya miliyari 3 na miliyoni zisaga 580 Frw bakoresha mu gihe cy’imyaka itanu izagenda yiyongera igasaga miliyari 5Frw. Ibyo bikorwa biteganyijwe ku bahinzi  63,746 muri iyo myaka.

Higa Weze yatangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga ya USAID. Uyu mushinga mu myaka 5 (2017-2022) wiyemeje kuzamura;  umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato, imirire y’abagore n’abana, no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere, uzafasha abahinzi basaga ibihumbi 700.

Amafoto y’umuhango wo gusinyira ubufatanye

Daniel Gies uyobora Hinga Weze (ibumoso) n’ Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara(iburyo)

Loading